Ishimwe rya ba rwiyemezamirimo bafashijwe na GroFin kuzahura ibikorwa byabo muri COVID-19

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’imari gitanga inguzanyo, ubujyanama n’ubufasha buhoraho ku bigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, GroFin Rwanda, ku bufatanye na Banki y’Abadage ishinzwe Iterambere, KFW, binyuze mu kigo kiyishamikiyeho IFE (Investing for Employment), cyatanze amafaranga miliyoni 5,2€ mu bihugu bitandukanye.

Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Côte d’Ivoire, Sénégal na Ghana. Aya mafaranga agamije gufasha ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa byahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Muri ayo mafaranga yose yatanzwe u Rwanda rwihariye hafi 40% bya ba rwiyezamirimo batewe inkunga muri ibyo bihugu.

GroFin ni Ikigo gisanzwe gitanga inguzanyo ku bigo bito n’ibiciriritse, aho gishobora gutanga iri hagati ya 100,000$ (arenga miliyoni 98 Frw) na miliyoni 1,5$ (arenga miliyari 1,4 Frw), ibi bigafasha ko imishinga mito n’iciriritse ishobora kuramba, ikunguka, igatanga akazi kandi ikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bahawe inkunga yo kuzahura ubukungu bw’ibigo byabo bwazahajwe na Coronavirus, bavuga ko GroFin yaje mu gihe gikwiriye kuko yafashije ibigo byabo kwiyubaka, gukomeza gukora, kugumana abakozi no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gicunga Umutekano w’abantu n’ibintu, RGL Security Company, Gafurama Wilson, gikoresha abakozi barenze 3000, yavuze ko kubera ingaruka za Coronavirus hari bimwe mu bikorwa byabo byari byarahagaze.

Yagize ati "Kubera COVID-19, hari abakiliya bamwe na bamwe bagiye bahagarika serivisi zabo. Twari dufite ibigo by’imikino y’amahirwe twakoranaga. Twari dufite abantu bagera kuri 400 dukorana nabo. Hari n’abandi bakozweho na COVID-19 bahagarika ibikorwa byabo kandi badashoboye kwishyura."

Yavuze ko GroFin yabegereye, isuzuma byimbitse ingaruka za Coronavirus n’ibyo bakeneye, nyuma y’iryo suzuma ibaha inkunga batazishyura yatumye babasha kwishyura imishahara y’abakozi mu gihe cy’amezi abiri.

Ati "Ni muri urwo rwego GroFin yongeye kutwegera, iratubaza, natwe tubaha raporo y’ibyo twari dufite. Mu Ugushyingo baduhembeye abakozi nibura mu gihe cy’amezi abiri."

Akomeza ati "Twe ni ubwa mbere tubonye amafaranga atishyurwa kuva imyaka yose tumaze, kuvuga ngo ikigo cy’imari gitanga inguzanyo, kibyibwirije kiguteye inkunga irenga miliyoni 200 Frw, twabifashe nk’igitangaza biradushimishisha by’indengakamere kuko iyi nkunga yabugabunze ubuzima n’imibereho y’umutungo w’ingenzi wa RGL-Abakozi bacu."

Gafurama yongeyeho ko GroFin ifite akarusho ndetse ko ari ikigo mu mikorere yacyo gihora cyifuza ko ibigo bikorana byakomeza gutera imbere.

Umuyobozi w’Ivuriro ‘Ubuzima Polyclinic’, Dr Ubarijoro Sowaf, na we yavuze ko mu myaka umunani bamaze bakorana na GroFin, babanye neza ndetse no mu bihe bya Coronavirus imikoranire yakomeje kugenda neza.

Yagize ati "Hari indi nkunga bampaye yamfashije guhangana n’ibi bihe turimo, bamfasha guhemba abakozi, bamfasha kwishyura inguzanyo yabo ku buryo kugeza ubu turacyakorana neza cyane."

Akomeza agira ati "Inkunga bampaye yo guhangana na COVID-19 ni miliyoni 173 Frw, harimo igice cyamfashije kwishyura umwenda wa miliyoni 100 Frw, kugura ibyo ivuriro rikenera umunsi ku wundi ndetse n’andi yamfashije kwishyura abakozi mu gihe cy’amezi atandatu."

Habamungu Wenceslas uyobora akaba na nyiri uruganda, Ecoplastic, ruherereye i Mageragere, rukora ibintu bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa mu gupfunyika ibiribwa, mu buhinzi no mu buvuzi, yavuze ko GroFin yabafashije muri byinshi birimo n’ubujyanama ndetse n’amahugurwa.

Yagize ati "GroFin murakorana ku buryo mwese mugira inyungu. Si ukuvuga ko ikora ibyo andi ma banki atakora, ariko andi ma banki murakorana akagenda. Kuri GroFin yo icyabaye cyiza ni uko banakuzamura mu myumvire no mu mikorere mu buryo bufatika".

Usibye inkunga y’amafaranga, Habamungu yavuze ko banafasha abantu mu bijyanye n’ubujyanama.

Ati "Iyo baguhaye inguzanyo, banagufasha mu gukoresha amafaranga. Ibyo ubundi wakabyishyuriye ahandi, rero iyo na yo ni inyongera utabara rimwe na rimwe ishobora no kuruta amafaranga."

Umuyobozi Mukuru wa GroFin Rwanda, Christian Bugabo, yavuze ko inkunga yatanzwe ku bufatanye na KFW yari mu murongo w’ubuyobozi bw’igihugu bwo gufasha abikorera guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Ati "Inkunga yatanzwe hagamijwe gufasha ubwo bucuruzi ngo buzahuke, bukomeze bubeho kuko COVID-19 yaduhungabanyije twese, harimo na ba rwiyezamirimo kandi n’aho tugeze uyu munsi ntawe ushobora kumenya uko ejo bizaba bimeze."

"Umufatanyabikorwa nyawe umubona mu bihe by’amage, iyo nkunga rero yari ikenewe kugira ngo ba rwiyemezamirimo badafunga ibikorwa byabo, bagumane abakozi, bahange n’indi mirimo mishya uko iki cyorezo kizagenda kigabanya ubukana".

Bugabo yavuze ko GroFin izakomeza kubaba hafi ndetse no mu gihe kizaza.

Ati "Ibikorwa byabo bizatera imbere kandi GroFin nk’umufatanyabikowa wabo, ibari hafi kandi izakomeza kubaha ubufasha n’inkunga mu buryo bwose."

GroFin ifite icyicaro gikuru mu Birwa bya Maurice, ikaba ikorera no mu bindi bihugu 14 bya Afurika ndetse na bimwe mu by’Abarabu.

Iki kigo giterwa inkunga n’Ibigo mpuzamahanga bigera kuri 34 birimo ibyigenga ndetse n’ibigo bishinzwe iterambere, aho byashoye agera kuri miliyoni 510$ mu mu bigega bitandukanye bya GroFin.

GroFin imaze imyaka 13 ikorera mu Rwanda kuko yatangiye mu 2007. Yashoye kandi miliyoni 24 z’amadolari yo gufasha ba rwiyemezamirimo bagera kuri 56. Ayo mafaranga yatumye imirimo igera kuri 4033 ihangwa. Ubu 32% by’abakora iyo mirimo ni abagore, naho 75% by’abayikora bakaba ari abatarageze mu ishuri cyangwa abatarayarangije.

RGL CO LTD ishimira GroFin yayifashije muri ibi bihe bya COVID-19
Ubuzima Polyclinic yafashijwe cyane na GroFin kugira ngo ikomeze gukora muri ibi bihe bya COVID-19
Uru ruganda rutunganya amashashi rukayakuramo ibindi bikoresho birimo ibyifashishwa mu buhinzi n'ubuvuzi ni rumwe mu zafashijwe na GroFin
Umuyobozi wa Ubuzima Polyclinic, Dr Ubarijoro yashimye inkunga ya GroFin yatumye bakomeza gukora mu bihe bikomeye
Habamungu Wenceslas uyobora akaba na nyiri uruganda Ecoplastic yavuze ko GroFin yabafashije mu mahugurwa ndetse n'ubujyanama
Umuyobozi wa RGL Security Company, Gafurama Wilson yavuze ko inkunga bahawe na Grofin yazahuye ubukungu bwabo
Mu nkunga GroFin yatanze harimo iyafashije ibigo kugura ibikoresho bitandukanye ndetse no kwishyura imishara y'abakozi
Umuyobozi wa GroFin, Christian Bugabo, yavuze ko bazakomeza kuba hafi ya ba rwiyemezamirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .