00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’abarokotse Jenoside bagaruriwe ubuzima na Rwanda Women’s Network

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 16 January 2025 saa 12:11
Yasuwe :

Abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiye byimazeyo Umuryango wa Rwanda Women’s Network wababaye hafi mu bihe byari bigoye, ku buryo abahuraga barira uyu munsi basigaye bahura baseka.

Bagaragaza ko bamaze kwiyubaka no guteza imbere imiryango yabo bafashijwe na wo nyuma y’ibibazo bitoroshye byakomotse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bagore bo mu bice bitandukanye by’igihugu bashyizwe mu matsinda yo kwiteza imbere na Rwanda Women’s Network biteza imbere ku buryo ahari ubwigunge hamaze kuganza ibyishimo n’umunezero.

Mukarurangwa Laurence yabuze bamwe mu bari bagize umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’ayo mateka ashaririye yahuye n’ibihe bigoye ariko aza gufashwa na Rwanda Women’s Network, ubu ari muri bamwe mu bifashije ku rwego rushimishije.

Ati “Narokokeye Sainte Famille. Twari dufite ibikomere byinshi byaba ibyo ku mutima no ku mubiri. Rwanda Women’s Network yaraje iratuvuza, iduha aho turyama kuko ntaho twagiraga, iduha ibyo kurya, iraduhumuriza, iratuganiriza.”

Mukarurangwa yavuze ko ubufasha yahawe na Rwanda Women’s Network bwatumye yiteza imbere ubu na we asigaye yunganira abandi mu buryo butandukanye.

Yerekanye uburyo uwo muryango wabaguriye ubutaka, ububakira inzu uko bari 20, ubafasha kwigisha abana babo ndetse ubaha inzobere mu by’amategeko bamenya uburenganzira bwabo.

Ati “Nanjye menya amategeko ntarize, ntangira kujya mperekeza abagore n’abana b’imfubyi nkabafasha mu manza zabo. Rwanda Women’s Network yatugaruriye ubuzima.”

Mu byinshimo byinshi, uyu mubyeyi yagaragaje ko ubu asigaye ajya i Burayi, ndetse akishimira ko ari umwe mu bafite inzu batahamo n’izo bakodesha ndetse abana bakaba biga.

Uretse gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Women’s Network igira uruhare mu bindi bikorwa nk’ibijyanye no kurengera ibidukikije muri gahunda yo gutanga imbabura zirondereza inkwi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Women’s Network, Mary Balikungeri yashimiye intambwe abagore bamaze kugeraho mu kwiteza imbere.

Yijeje ko bazakomeza muri gahunda yabo yo gufasha abagore kubona ubumenyi, guhanga imishinga ibyara inyungu, no kwiteza imbere mu buryo burambye bahuzwa n’abashoramari batandukanye.

Balikungeri yashimiye ubuyobozi bw’igihugu, avuga ko bwashyizeho umurongo uhamye ukaba ari nawo watumye ibikorwa byawo bitera imbere.

Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’uyu muryango, yagarutse ku bihe bikomeye abagore banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko benshi bari mu gihirahiro kuko abagabo babo bari bamaze kwicwa, gufungwa kw’abagize uruhare muri Jenoside, no guhungabanywa ku buryo bukomeye.

Yavuze ko hari abagore hari barafashwe ku ngufu, bamwe baratewe inda batazi abazibateye, ibyo byose bikababera umutwaro ukomeye.

Ati “Iyo twahuraga twarabanzaga tukicara tukarira kuko ntitwabonaga aho duhera. Nubwo inzira yabaye ndende ubu urabona ko twishimye, abagore barasa neza, turahura tugaseka, kandi tugenda dufasha abandi kuko ntidushaka kuzasiga icyuho.”

Yavuze ko ibyari amarira byahindutse ibyishimo, ubu gahunda igezweho ari “ukabyarira iki gihugu, tukarera, tukagihekera ejo n’ejo bundi tutagihari hakaba hari abandi bahari.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Women’s Network, Mary Balikungeri, yashimye intambwe abagore bamaze kugeraho mu kwiteza iterambere yizeza ko kubafasha bizakomeza
Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Rwanda Women's Network yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibibazo byinshi ariko bataheranywe na byo ahubwo bakataje mu iterambere
Abagize umuryango wa Rwanda Women's Network bavuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuraga barira ariko ubu bahura baseka
Abagore bafashijwe na Rwanda Womens’s Network, bavuga ko ubu kurira byarangiye barajwe ishinga no kwiteza imbere
Rwanda Women's Network ni umuryango ufasha abagore mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .