Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yabitangarije ku Rwibutso rwa Gatwaro mu Murenge wa Bwishyura ahatangirijwe ku rwego rw’Akarere icyumweru cy’icyumano n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubatswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro hari sitade. Yahungiyemo Abatutsi baturutse mu Karere ka Rutsiro no mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi, abenshi muri bo bahicirwa n’Interahamwe.
Ngarambe avuga ko kuba uyu munsi aho hantu hubatse urwibutso ari ukwereka urupfu ko rwatsinzwe, bityo ko abarokotse Jenoside bakwiye kumwenyura kuko Perezida Paul Kagame yabijeje ko batazongera kwicwa.
Ati “Aho twabashije kumenya ko mu myaka itatu ishize abarokotse Jenoside bubakiwe inzu 1850, bahawe inka zikabakaba 1000, bafashwa no gutangiza imishinga 250. Muri iyi myaka itatu turashima cyane”.
Ngarambe avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, urugendo rugihari kuko kuri ubu habarurwa abagera kuri 359 bakeneye kubakirwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi ko gahunda yo kubabarura yarangiye ndetse no kububakira bikaba byaratangiye.
Ati “Ntabwo inzu zose zabonekera rimwe ariko muri gahunda zose zitegurwa na Leta, kubakira abarokotse Jenoside ni igikorwa gikomeza, ni igikorwa kandi Leta y’u Rwanda ishyizeho umutima kandi twizera ko igihe kizagera bose bakaba bubakiwe.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro rushyinguwemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 15, biciwe n’Interahamwe muri Sitade ya Gatwaro no mu nkengero zayo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!