00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore b’i Ngororero barishimira ko batagitega amaboko ku bagabo babo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 10 March 2025 saa 10:55
Yasuwe :

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Ngororero batinyutse kwinjira mu mirimo ibyara inyungu batangaza ko bimaze kubateza intambwe ifatika ku buryo bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imiryango yabo kandi ntibategere amaboko abagabo ahubwo bakuzuzanya.

Abaganiriye na IGIHE ku wa 09 Werurwe 2024, ubwo bari mu gikorwa cyo kumurika ibyo bakora ubwo muri ako karere hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, bavuze ko hamwe ari bo binjiza agatubutse mu miryango yabo binyuze mu bikorwa by’ubukungu bakora.

Uwamahoro Henriette, amaze imyaka itanu ayobora Sosiyete Nyarwanda y’ubucukuzi bw’amabuye yitwa Ruli Mining Trade ishami rya Ngororero, icukura mu Mirenge ya Gatumba na Muhororo.

Yavuze ko na mbere yo kuba umuyobozi mu by’ubucukuzi yabanje kubukora kandi ko bumaze kumuteza intambwe ifatika mu iterambere rye n’umuryango we kandi atewe ishema n’umwuga we.

Ati “Ni ikintu cyo kwishimirwa cyane kuko mu gihe cyashize mu bucukuzi harimo abagore bake cyane. Ariko uyu munsi turimo turi benshi kuko nko muri Ruli Mining Trade harimo abagore bagera kuri 200 mu bakozi 450 ifite. Ni intambwe ikomeye cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Uwamahoro yongeyeho ko we n’abandi bagore bagenzi be bakora ubucukuzi bumaze kuzamura imiryango yabo ku buryo bufatika.

Ati “Abagore dukorana mu bucukuzi tumaze kugera kuri byinshi kuko nkanjye narubatse, ngura imodoka kandi n’abana biga neza kandi mu rugo tubayeho neza. Aka kazi ntabwo ari ak’abagabo gusa n’abagore baragashoboye kuko imbaraga gasaba na twe turazifite kuko na nge nabanje gucukura ndabizi.”

Bugenimana Marie Chantal ubarizwa muri koperative ihinga ibitoki bya kijyambere by’imineke mu Murenge wa Matyazo yavuze ko mu myaka itanu we na bagenzi be bamaze bahinga badashobora kubura ibitunga urugo.

Ati “Ibitoki tweza kimwe gipima ibilo ijana. Sinjya mbura mituweli kuko igitoki kimwe kinyishyurira mituweli y’abantu bane kandi mbona n’ibyo kurya nkasagurira n’isoko. Umugabo wanjye na we ibyo akora turafatanya tukuzuzanya ku buryo iterambere ry’urugo twembi tuba turifitemo uruhare.”

Ntirenganya Germaine ari mu bagize koperative yorora amafi yo mu bwoko bwa tilapia ikanahinga imboga n’imbuto mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Kazabe.

Avuga ko muri koperative yabo abagore ari bo biganje kandi ko amafi bayakesha imibereho myiza y’urugo.

Ati “Turi abanyamuryango 36 harimo abagabo 12 n’abagore 26 aho tworora amafi mu byuzi 12. Maze imyaka itatu nje muri koperative kandi nayijemo nta kintu mfite rwose. Ubu mbasha kwishyura Mituweli kandi buri munyamuryango afite ingurube ye bwite. N’abana bacu babona amafi yo kurya kandi n’abaturanyi bakabasha kuyagura hafi.”

Ntirenganya yongeyeho ko kuri ubu amafi batangiye korora yo mu bwoko bwa tilapia yororoka ku kigero cyiza ku buryo babona bakeneye isoko ryagutse ryo kugurisha umusaruro wabo.

Ububoshyi ni umwe mu myuga abagore mu Ngororero bayobotse ku bwinshi
Uwamahoro Henriette amaze imyaka itanu ayobora sosiyete y’ubucukuzi yitwa Ruli Mining Trade ishami rya Ngororero avuga ko byamufashije kugura imodoka
Ntirenganya Germaine yavuze ko amafi batangiye korora yo mu bwoko bwa tilapia yororoka ku kigero cyiza ku buryo babona bakeneye isoko ryagutse ryo kugurisha umusaruro wabo
Ibitoki by'imineke abo bagore bahinga bavuga ko kimwe muri byo gipima ibilo 100
Soiyete ya Ruli Mining Trade, Uwamahoro Henriette ayobora icukura amabuye y'ubwoko butandukanye
Aba batezwa imbere no kuboha no gucuruza ibikapu
Amafi yo mu bwoko bwa tilapia abagore bo mu Murenge wa Muhororo borora bavuga ko atanga umusaruro mwiza
Bugenimana Marie Chantal ubarizwa muri koperative ihinga ibitoki bya kijyambere by’imineke mu Murenge wa Matyazo, yavuze ko amafaranga akuramo yunganira imibereho y'urugo
Abagore mu Ngororero bakora imyuga itandukanye ibateza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .