Ibirori by’umuganura byabaye ku wa 02 Kanama 2024 bibera mu mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi, ku rwego rw’akarere bibera mu Murenge wa Shangasha.
Uruganda rutunganya icyayi rwa Mulindi rwahoze ari urw’abanyemari batandukanye, ariko hakabamo imigabane y’abaturage n’uruhare rwa leta.
Ni rwo rutunganya icyayi cyinshi mu Rwanda kigera kuri toni 120 ku munsi. Ruherereye mu Murenge wa Kaniga, rukiterwaho guteza imbere abaturage mu buryo bwuzuye, kuko bazajya bakora mu mirimo yose kuva mu murima kugeza kigeze ku meza kigiye kunyobwa, iyo nyungu yose bakayibonaho.
Umwe muri abo baturage witwa Nteziryayo Clement yavuze ko “bizatwongerera ubukungu kuko abafitemo imigabane bazajya banafata ku mafaranga y’icyayi cyatunganijwe, yiyongere ku yo bakuye mu buhinzi bwacyo".
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yamenyesheje abaturage ko uruganda rwabeguriwe 100%, abasaba kurushaho gukora cyane ku buryo kizarushaho kubafasha mu iterambere.
Ati "Twishimiye umusaruro ushimishije mwagize muri uyu mwaka. Ubu uruganda rwarabeguriwe 100%. Bizabafasha kurushaho kuganura icyayi mwahinze mukanagitunganyiriza mu ruganda rwanyu.”
Umunsi w’umuganura mu Karere ka Gicumbi waranzwe n’ibyishimo, aho abaturage bamuritse ibihingwa bejeje, birimo amasaka, ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.
Uretse urwo ruganda rw’icyayi, abaturage b’i Gicumbi banatewe imbere mu bundi buryo kuko nko mu nka zirenga ibihumbi 452 z’umukamo z’ubwoko butandukanye zimaze gutangwa muri gahunda ya GIRINKA mu gihugu hose, izingana na 7,755 zahawe Abanya-Gicumbi.
Mu byo bagejejweho birimo iyubakwa ry’umuhanda wa Rukomo-Nyagatare ufite km 73, ingo zahawe amashanyarazi zikuba inshuro enye kuva mu 2017 zigera ku 70 914 mu 2023.
Byagizwemo uruhare n’iyubakwa ry’uruganda rw’amashanyarazi rwa Kavumu-Mwange rufite ubushobozi bwo gutanga Kilowatt 334.
Ibikorwa remezo bigeza amazi meza ku bayakeneye na byo byashyizwemo imbaraga mu mushinga wiswe ‘Gicumbi Wash Program’ aho hubatswe imiyoboro 89 ifite uburebure bwa kilometero 954,3.
I Gicumbi hubatswe imidugudu ine y’icyitegerezo ari yo Ruzizi, Kabeza ya Mbere n’iya Kabiri, Shangasha na Kagugo bituma imiryango 151 ituzwa neza, indi 5967 ikurwa mu manegeka.
Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi n’amashuri umunani y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari y’arenga miliyoni 103,8 Frw, amashuri abiri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu mirenge ikora ku mupaka ari yo Cyumba TVET na Mukarange TVET n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!