00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’abagore barangije amasomo yo kudoda ku bufatanye na Rich Heart

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 January 2022 saa 12:41
Yasuwe :

Abagore icumi bo mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge uherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera bashimye Umuryango Rich Heart wabafashije kubona amasomo y’ubudozi, ubu bakaba bagiye kwiteza imbere.

Ibi babigarutseho ubwo bahabwaga impamyabushobozi z’amasomo bari bamaze imyaka ibiri bahabwa ajyanye n’umwuga wo kudoda.

Aya masomo bayahawe n’Umuryango ugamije gushyigikira Ibikorwa by’Iterambere bizamura Imibereho y’Urubyiruko n’Umugore, Rich Heart, ufatanyije n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa One Africa.

Uyu mudugudu usanzwe utuyemo imiryango igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare ariko bahawe imbabazi n’abo bahemukiye bibumbiye muri Association ‘‘Twuzuzanye’’.

Haje kubakwamo ishuri ry’ubudozi ryigiramo ababyeyi bari mu kigero cy’imyaka 38 na 45. Bakaba bigishwa umwuga wo kudoda ku buryo bashobora kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere banagira uruhare muri gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu ya ‘Made in Rwanda’.

Icumi barangije bahawe ibikoresho by’ibanze ariko baranateganyirizwa kuzahabwa ibihagije bizabafasha kwinjira mu mwuga neza.

Aba bagore bavuga ko banejejwe no kuba bamenye umwuga uzabafasha kwiteza imbere n’ubwo bitari byoroshye ariko babashije kwiga bagasoza amasomo yabo.

Musanabera Christine w’imyaka 44 yavuze ko yatangiye kwiga nta cyizere afite ko azabishobora kuko yari akuze.

Yagize ati “Badushyize muri iri shuri ngo twige ariko numvaga ntazabishobora kuko nkuze ariko burya gushaka ni ugushobora, nagezemo turiga bitoroshye kubera n’inshingano z’urugo.”

“Byabanje kungora kubera inshingano z’urugo ariko ubu ndashima Imana kuko nzi kudoda, ubu nakata umwenda nkadoda; ubu byose ndabyidodera n’uwanzanira amafaranga nayakorera.’’

Uyu mubyeyi w’abana batandatu yashimiye abashyizeho ishuri ryamuhaye ubumenyi ndetse yemeza ko ubumenyi yahawe bugiye kumufasha mu iterambere.

Ati “Iri shuri nigiyemo byinshi. Narikuyemo ubumenyi, narigezemo mva mu bwigunge nari ndimo, nari naragerageje gucuruza byarananiye nta mwuga nari nzi.”

“Ndashimira Umuryango Rich Heart na One Africa, iyo badashyiramo imbaraga n’igitsure ntabwo twari kubimenya, hari ubwo wasibaga ariko kubera imbaraga bashyizemo twaraje ubu turabashimira.”

Perezida wa Association Twuzuzanye, Karamu Jean de Dieu, yavuze ko aya masomo yahawe abagore agiye kubafasha kuzamura imiryango yabo.

Ati “Uyu munsi barangije bagiye kujya ku isoko ry’umurimo turizera ko ejo cyangwa ejo bundi imiryango yabo izaba imeze neza kandi bagafasha n’indi miryango ikiri inyuma ngo nayo bayizamure.”

Yakomeje ashimira One Africa na Rich Heart ku gikorwa babakoreye ndetse asaba abarangije ko bajya bigisha abandi bakazamukira rimwe.

Umuyobozi wa One Africa, Imahkus Okofu, yavuze ko yifuje gufasha aba bagore barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo na bo babashe kugira aho bava n’aho bagera mu iterambere.

Rich Heart ni umuryango utegamiye kuri Leta, ufite intumbero yo guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko n’abagore. Ibikorwa byawo byibanda ku kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu binyuze mu mahugurwa utanga. Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango ba AERG bize muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Iri shuri ryigisha abagore kudoda ngo babashe guteza imiryango yabo imbere
Kuri ubu barishimira ko babasha kwidodera imyenda ndetse bakanayigeza ku isoko
Aba bagore barashima ababahaye amasomo bemeza ko iri ari intangiriro ry'iterambere ryabo
Abagore icumi bo mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge basoje amasomo yo kudoda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .