Mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, ibikorwa byinshi byagizweho ingaruka harimo n’imishinga iciririritse yakorwaga n’abagore ndetse n’abakobwa ari naho UN Women yahereye ifasha abagore batandukanye hirya no hino mu gihugu, mu kwiteza imbere no kuzahura ubukungu bwabo.
Abagore bafashijwe kwiteza imbere bemeza ko mu bihe icyorezo cyavuzaga ubuhuha bari barashobewe bibaza aho bashobora guhera bigobotora ubukene bwari bubugarije n’imiryango yabo.
Isuzuma ryakozwe hagamijwe kurebera hamwe ingaruka za Covid-19 rikozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’umugore n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango mu Rwanda muri 2020, ryagaragaje ko abagore bari mu bakora imirimo itishyurwa amafaranga bagizweho bikomeye na Covid-19.
Byatumye amashami y’Umuryango w’Abibumbye atekereza kubashyigikira binyuze mu kubaha ubufasha bugamije kubongerera ubushobozi n’imikorere no kuzahura ubukungu bwabo nyuma y’ubukana bw’icyorezo.
Muri uyu mushinga hibanzwe cyane ku bagore bafite imiryango batunze, abagore bakorewe ihohoterwa, abana babyaye bakiri bato, abakozi bo mu rugo, impunzi n’abandi bashegeshwe na Covid-19.
Muri uyu mushinga hakoreshejwe ingengo y’imari ingana n’amadorali y’amerika 831,514 yatanzwe na UN Women n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR.
Abagore bafashijwe bagaragaje ko bageze ku iterambere babikesha iyi nkunga batewe.
Mumporeze Alphonsine yagize ati"Mu bihe bya Covid-19 twahuye n’ihungabana mu bukungu twibaza n’icyo twakora kugira ngo twigobotore ubukene tukabura intangiriro. Maze gufashwa muri iyi gahunda nibwo natangiye gushaka ibyo gukora, ubu nsigaye nkora isabune y’amazi kandi mbasha kwiteza imbere kandi mbikesha iyi nkunga.”
Mukarebura Christine wo mu Karere ka Musanze yagize ati “Byari bigoye cyane kubona ibyo umuntu ashyira ku munwa cyane ko icyorezo cyatumaga umuntu atabobona uko aca inshuro ariko maze kugobokwa ubuzima bwarahindutse, ku buryo uyu munsi namaze kujya no mu kimina turizigama ndetse twizeye ko bizadufasha nk’abagore kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’agateganyo wa UN Women mu Rwanda, Emma Carine Uwantege, yavuze ko ibyakozwe byagize n’uruhare rukomeye mu bikorwa byo gushimangira uburinganire kandi ko ibigerwaho byose bigendana ahanini n’ubushake bwa guverinoma ifite intumbero nziza ku bagore.
Umuhuzabikorwa bya One UN mu Rwanda, Josephine Ulimwengu, yashimangiye ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Uruhare rwacu ni ugukomeza gutera inkunga u Rwanda mu kugera ku iterambere rirambye hashingiwe ku byagezweho. Binyuze mu mashami y’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, azafasha mu guteza imbere abatishoboye kugira uburyo busesuye bwo kugera ku mahirwe atandukanye y’iterambere.”
Umukozi ushinzwe ibikorwa byo gufasha abatishoboye muri Loda, Mukarwego Umuhoza Immaculée, yasabye abafashijwe gukomeza kwishakamo ibisubizo cyane ko amezi umunani yari agenewe uyu mushinga arangiye. Yavuze bazakomeza kubaba hafi ariko ko bakwiye kugira uruhare mu kwiteza imbere biturutse ku nkunga bagiye bahabwa.










Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!