00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’ab’i Nyaruguru begerejwe serivisi z’ubuvuzi bigizwemo uruhare n’amavuriro y’ibanze

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 January 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Karere ka Nyaruguru, bagaragaza ibyishimo batewe na serivisi bahabwa n’amavuriro y’ibanze begerejwe, bakavuga ko yabaruhuye ingendo za kure, ubu bakaba bivuriza hafi y’aho batuye mu buryo butabagoye.

Ni ubuhamya bagaragaje ubwo basurwaga n’abasenateri mu ngendo barimo zo gusura amavuriro y’ibanze harebwa imikorere yayo, aho bateganya gusura agera kuri 60 mu gihugu.

Uwamahoro Jacqueline twasanze ku Ivuriro ry’Ibanze rya Mishungero, mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru yishimira ko ivuriro ryabegereye aho n’ufashwe n’indwara mu ijoro afashwa, abakeneye gukingiza abana bakabikorera hafi n’ibindi.

Ibyo byishimo abisangiye na Mbarushimana Pierre, wagaragaje ko mbere bakoraga urugendo rw’amasaha abiri n’igice bagiye gushaka serivisi z’ubuvuzi mu Kigo Nderabuzima cya Nyabimata, ariko ubu ntibarenza iminota 10 bajya kwivuza.

Ati "Byaratugoraga, rimwe na rimwe hakabaho no guheka umurwayi cyangwa umubyeyi uri ku nda, akagera yo yanegekaye, byabaga ari urugamba ariko ubu ibyo byararangiye."

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Ntigurirwa Joseph, yabwiye IGIHE ko aya mavuriro yakoze umurimo ukomeye, haba mu kongera ubukangurambaga bwo kwirinda indwara, abantu bakagira isuku n’isukura n’ibindi.

Yagaragaje ko byanagabanyije impfu z’abana, ayo mavuriro anazana impinduka muri rusange zo kugira isuku nko kwipimisha indwara hakiri kare ndetse no kwivuza amenyo, ibintu bitabagaho mbere.

Ati "Wasangaga umugabo w’imyaka 40 adatekereza ibyo kwita ku menyo ye, ariko ubu byarakemutse. Ubukangurambaga bwo kwirinda indwara nyinshi bubera hano. Hano hari ubuzima."

Senateri Ngarambe Télésphore yavuze ko aya mavuriro Leta yayashyizeho ifite intego yo kwegereza abaturage ubuvuzi, akaba yitezweho no guca ubuvuzi bwa magendu mu gihugu.

Ati "Ibi biradushyira mu rwego rw’imibereho myiza, bya bindi byo kwita umwana ngo ‘Rwajekare’ kuko utizeye ko umwana azarama bigomba gucika, kuko ubu ubuzima busigaye busigasirwa kuva umwana agisamwa.”

Senateri Ngarambe yasabye abaturage kwita ku isuku muri byose kugira ngo barusheho kwirinda indwara, bityo bakomeze kugira ubuzima bwiza.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko mu gihugu hose hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze asaga 1280, intego ikaba ari uko muri buri kagari hazaba ivuriro ry’ibanze, mu rwego rwo kuzamura ibipimo by’ubuzima bwiza mu Banyarwanda.

Abaturage bishimira ko begerejwe serivisi z'ubuvuzi bijyanye n'uko Leta y'u Rwanda yongereye umubare w'amavuriro y'ibanze
Abasenateri bari kuzenguruka igihugu mu kugenzura imikorere y'amavuriro y'ibanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .