00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishavu Uwiragiye aterwa no kutamenya Papa we

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 May 2024 saa 09:57
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka mbi ku bantu b’ingeri zinyuranye baba abiciwe imiryango, abayirokotse ndetse bigera no ku bana bavutse nyuma ya Jenoside cyangwa abari bato mu gihe yakorwaga.

Nyuma y’imyaka 30 ihagaritswe haracyaboneka abafite ibikomere biyishingiyeho birimo kutamenya imiryango bakomokamo cyangwa kuburana nayo bitewe n’uko mu gihe cya Jenoside buri wese yakizaga amagara ye.

Uwiragiye Clémentine yavutse mu 1995, nyuma y’amezi make Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ababyeyi be babanye mu ntangiriro za 1994, asamwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo byari bimeze bityo ariko nabo bakomeje kwihishahisha Interahamwe zagabaga ibitero amanywa n’ijoro ndetse bahitamo gufata inzira yo guhunga.

Ibyo byatumye nyina na se batandukana, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibongera kubonana.

Uwiragiye avuga ko nyina yahise yigira inama yo gusubira iwabo, akaba ariho abyarira kuko yari akuriwe. Nyuma y’imyaka irindwi umwana avutse na we yahise yitaba Imana.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, natwe ba nyuma yayo hari ingaruka yagiye itugiraho kubera ko nkanjye mama yatwise mu gihe cya Jenoside ariko ahungutse aburana na data. Nta handi yari afite ho kujya yahise ajya iwabo ari naho yabyariye rero ntitwongeye kumenya aho data yahungukiye.”

Uwiragiye Clémentine yagaragaje ko nubwo batazi niba se yarishwe muri Jenoside cyangwa yarayirokotse , gusa hari amakuru bigeze kumva ko yaba yararokotse ariko akaza gupfa nyuma yayo kubera uburwayi.

Ati “Nyuma twumvise amakuru y’umuntu watubwiye ko Data yarwaye akaza kwitaba Imana. Ibyo byanginzeho ingaruka zo kutamenya umuryango wo kwa Data. Nta muntu n’umwe wo kwa data nzi ariko bambwiye ko yavukaga i Gitarama. Bambwiye ko sogokuru yitwaga Kabarira, data akitwa Sibomana Tharcisse.”

Agaragaza ko ikintu gikomeye azi ari amafoto ya se no kuba abantu bamubwira ko yasaga na we mu ruhanga.

Yavuze kandi ko yibuka ko hari nyirasenge witwaga Tharcicia wabaga ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ariko na we kuri ubu ntibigeze bamumenya.

Uwiragiye yagerageje gushakisha umuryango wo kwa Se ariko ntiyawubona kuko aho bageze muri Gitarama bababwira ko uwo muntu batamuzi.

Ati “Nagerageje gushakisha umuryango aho bambwiraga ko Data yavukaga, tugerageza kwegera abantu bakuru baho ariko nta makuru baduhaye yadufasha kuwubona. Twaberekaga amafoto ye, bakatubwira ko ntabo bazi.”

Yavuze ko nubwo yakuriye mu muryango umukunda kuko yarezwe na nyirakuru ubyara nyina, yifuza kumenya umuryango wo kwa se kuko yashimishwa no kumenya niba bakiriho no guhura n’abavandimwe.

Ati “Ni byiza mfite umuryango unkunda ariko biba byiza kurushaho iyo ufite umuryango impande zombi. Ejo cyangwa ejobundi ntazavaho nshakana na mubyara wanjye cyangwa musaza wanjye, cyangwa ugasanga umwana wanjye na we bimubayeho.”

Yagaragaje ko nubwo hari abumva ko iyo umuntu ashaka umuryango akomokaho aba yifuza imitungo, iyo ari imyumvire ipfuye kuko umuntu wese anezezwa no kumenya inkomoko ye.

Uwiragiye yavuze ko gukura adafite umuryango ngo abone urukundo rwa kibyeyi bitera ikiniga n’intimba kandi ko nubwo yaba amaze kuba mukuru aba akeneye kumenya abo mu muryango we.

Yasabye uwabasha kumenya umuryango kuba yabahuza kugira ngo nawe aryoherwe no kubamenya anyuze kuri telefoni 0788481516 kandi ngo afite icyizere ko hari abakiriho.

Uwiragiye Clemantine agaragaza ko yifuza kumenya umuryango avukamo
Ifoto ya igaragaza se, Sibomana Tharcisse, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ifoto igaragaza se na nyina abari mu birori niyo asigaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .