00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishavu rya Ayingeneye urara hasi n’impanga eshatu yabyaye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 July 2022 saa 07:00
Yasuwe :

Mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera hari umubyeyi ubayeho mu buzima bubabaje aho we n’impanga ze eshatu barara hasi kubera kubura amikoro.

Uwo mubyeyi yitwa Ayingeneye Monique, yabyaye ku myaka 29 y’amavuko. Afite ibibazo byinshi kuva yabyara kuko n’uwamuteye inda atigeze agira icyo amufasha.

Umusore wamuteye inda, akimenya ko yabyaye impanga yahise amwihakana anaburirwa irengero.

Ati “ Mbayeho mu buzima bubi ku buryo kubona icyo kurya ngo mbone amashereka ari ntambara, mba mfite ubwoba ko [abana] bashobora no kuzapfa.”

Uyu mubyeyi arya ari uko abagiraneza bamufashije kubera ko n’ubusanzwe yari atunzwe no guhingira abaturage ariko ubu ntabibasha kubera kwita ku bana.

Ati “ Iyo abagiraneza Imana ibavugiyemo hari ubwo mbona umwe ampaye nk’igihumbi. Ndagenda nkareba icyo nahaha cyatuma mbona amashereka yo guhaza aba bana.”

Uyu mubyeyi aba mu nzu y’icyumba kimwe akodesha amafaranga ibihumbi bitatu. Ntabwo yigeze agira amahirwe yo kwiga mu buzima bwe.

Yifuza ko aramutse agize amahirwe akabona abagiraneza bamufasha kubona uko abonera amata abana be byaba ari byiza kurushaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kintambwe, Hategekimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi bamuzi ariko ahakana ko batigize banga kumufasha.

Yagize ati “ Ntabwo yavuga ngo ntabwo twamufashije kuko uwo munsi abyara twarabimenye tugerageza kumukoshereza tumugurira imitaka itatu kuko yari yabyaye abana batatu dukusanya ibiribwa twabashije kugura, gusa ibyo twamuhaye ntabwo bihagije.”

Yongeyeho ko batanze kumuha inka ahubwo uyu mubyeyi yavuze ko atayishobora kuyorora, ko yashobora ihene anashimangira ko bashatse kumushakira amata ariko bababwira ko ibyiza ari uko bayamuha abana bamaze kugira amezi atandatu.

Uwakwifuza gufasha Ayingeneye yamubona kuri nimero ya telefoni 0783846457.

Yemeza ko kubona amashereka yo guhaza abana bimugora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .