Ishami rya UR i Rukara rigiye kubakwamo ibibuga by’imikino bizatwara miliyari 2 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara ahigishirizwa amasomo ajyanye n’Uburezi na Siporo buratangaza ko bugiye kubaka ibibuga bitandukanye bizatwara hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo korohereza abanyeshuri bahiga gukora siporo no kubona aho bigira biboroheye.

Ibi bibuga bigiye kubakwa nyuma yuko iyi kaminuza yigwamo n’abarenga 5000 yakundaga gukodesha ibyifashishwa n’abanyeshuri mu kubyigiraho bimwe bikaboneka kure yayo bamwe ntibajyeyo.

Urugero ni nk’ubwogero bwa kizungu (piscine) bajyaga gukodesha i Rwamagana bavuye i Rukara mu Karere ka Kayonza. Ibindi ni ibibuga birimo iby’imikino y’intoki nka volleyball na Basketball aho bisaba kujya gutira iby’amashuri yisumbuye yegeranye na kaminuza.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Rukara, Nkuranga Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko mu bibuga bazubaka harimo icy’umupira w’amaguru gifite n’imizenguruko y’abiruka n’amaguru n’aho abantu bashobora kwicara, bibiri bya Basketball, bibiri bya Volleyball, icya Handball, Tennis na piscine. Ibi byose bikazaba bifite aho abantu bicara hatwikiriye.

Yakomeje avuga ko kubaka ibi bibuga bizakorwa mu byiciro bibiri cyangwa bitatu bitewe n’uburyo amafaranga azaboneka.

Ati “Icyiciro cya mbere turashaka kugitangirana n’uyu mwaka bitarenze ukwezi kwa Gatandatu aho tuzakora ikibuga cy’umupira w’amaguru, ibibuga bya Basketball, Volleyball na Handball, ibindi bikazakorwa mu bindi byiciro bizakurikiraho.”

Umushinga wo kubaka ibi bibuga bizatwara hafi miliyari 2 Frw bizubakwa mu byiciro kuko amafaranga atabonekera rimwe.

Nkuranga yavuze ko nk’ahantu bigisha siporo byabasabaga gutira ibibuga bitandukanye byagera kuri piscine bakajya kuyikodesha i Rwamagana.

Ati “Kwigisha ntabwo byahagaze gusa kubera ibibuga biri ahantu hatandukanye hari naho bitujuje ibisabwa neza, niyo mpamvu twakoze umushinga wo kubyubaka mu kigo kandi bikaba byujuje ibisabwa. Dufite abanyeshuri barenga 5000 bagomba gukora siporo, ikindi abanyeshuri bacu biga ibya siporo bazaboneraho kubyigiraho no kuhakorera imyitozo.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza cyane cyane abo mu Ishami rya siporo bakiranye ibyishimo inkuru yuko bagiye kubakirwa ibibuga.

Mbabazi Cynthia wiga mu mwaka wa kabiri yabwiye IGIHE ko hari ibintu bimwe na bimwe bigaga mu mvugo ariko bakabura uko babishyira mu ngiro.

Yongeyeho ati “Nk’abantu twiga siporo imbogamizi tugira nta bikoresho bihagije bihari, hakiyongeraho no gutira ibibuga ahandi kandi kure ugasanga kubigeraho biratugoye kuko ugereranyije naho ikigo kiri haba ari kure. Hari nubwo tugerayo ikibuga kimwe bakagihurizamo ibintu byinshi bitajyanye ariko ubwo bagiye kutwubakira ibibuga byacu bizatuma nibyo twiga tubisobanukirwa.”

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo kubaka ibibuga birimo icy’umupira w’amaguru, bibiri bya Basketball n’icya volleyball bizatangira kubakwa muri Kamena 2020.

Kuva mu 2018, Ishami ry’Uburezi ryimuriwe i Rukara bituma abanyeshuri biyongera cyane muri iyi kaminuza ariko ikibazo cy’ibibuga gikomeza kuhagaragara bitewe nuko nta biharangwa.

Mu bibuga bizubakwa harimo n'ibikinirwaho ruhago
Hazanubakwa ibibuga bikinirwaho Basketball
Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda i Rukara rigiye kubakwamo ibibuga by’imikino bizatwara miliyari 2 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .