Iri shami ryatashywe ku mugaragaro ku wa 29 Ugushyingo 2024, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gishya. Ni igikorwa kitabiriwe n’ubuyobozi bw’iyi banki ndetse n’abakiliya bayo.
Umuyobozi w’Ishami rya Banki ya Ecobank riri Kicukiro, Ntambara Gerard, yavuze ko hafashwe umwanzuro wo kwimura iri shami kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ubusabe bw’abakiliya.
Ati “Impamvu nyamukuru zatumye dufata icyemezo cyo kwimuka icya mbere ni ukugaragara kw’ishami kuko aho ryahoze si ku muhanda nk’aha, ubu twagiye aho buri wese yatubona byoroshye ku buryo byorohereza n’abakiliya.”
“Ikindi hano twari tuhafite abakiliya benshi urumva rero twanaberegereye kugira ngo na za serivisi nziza dusanzwe tubaha zirusheho kubanogera.”
Umwe mu bakiliya ba Ecobank, Mutwaranyi Olivier, yavuze ko kwimura iri shami rigashyirwa ahantu hisanzuye kandi hegereye ibikorwa by’abakilya b’iyi banki ari ingenzi.
Ati “Twishimiye iri shami bivuze ko baba batekereza ku kuntu barushaho kuduha serivisi nziza. Bakemuye ibibazo byinshi birimo iby’umutekano burya iyo umuntu azanye amafaranga menshi icyo aba akeneye ni ubwisanzure n’umutekano. Aha ni hafi y’amasoko n’izindi serivisi, bizorohera benshi.”
Undi mukiliya w’iyi banki, Basabose Michael, yavuze ko “Icya mbere ni igisobanuro cy’iterambere ry’iri shami, ikindi ni ukuba ritwegereye kurushaho bikaba bitumye tugira ahantu heza hasukuye cyane kandi hisanzuye kuruta ahari hasanzwe. Turi mu bagiye batanga ibitekerezo dusaba ko iri shami ryakimurirwa ahantu hisanzure none bigezweho.”
Kugeza ubu iyi banki ifite amashami umunani hirya no hino, aho atandatu muri yo ari mu Mujyi wa Kigali andi akaba i Huye na Rusizi.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Ecobank, Maboneza Emmanuel, yashimangiye ko muri Ecobank abakiliya ari ishingiro rya byose mu mikorere yayo, bityo ko kuzana ishami kicukiro Centre bizarushaho gukomeza kubafasha kubona serivisi nziza kandi byihuse zigamije guteza imbere ubucuruzi bwabo n’igihugu muri rusange.
Yakomeje avuga ko hari gahunda yo kugeza mu ntara zose z’igihugu amashami y’iyi banki imaze kubaka izina ku ruhando rwa Afurika.
Ati “Nk’uko duhora tubisabwa n’abakiliya bacu turateganya gufungura amashami hirya no hino mu gihugu cyane nko mu ntara tutaragera nka Musanze, Rubavu, n’ahandi. Mu myaka iri imbere turateganya kugera no mu yindi mijyi y’ubucuruzi iri gutera imbere.”
Ecobank ni banki yubatse izina rikomeye muri Afurika, ubu ikaba ikorera mu bihugu 33 birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia na Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée Équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.
Ecobank kandi inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.
Inafite ibiro biyihagarariye Addis Ababa muri Ethiopia, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Beijing mu Bushinwa, i Londres mu Bwongereza, na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ikanakorera mu mujyi wa Paris mu Bufuransa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!