Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ rigiye kuba mu isura nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” rigiye kongera kubera i Kigali ku nshuro ya gatanu.

Muri iri serukiramuco hazaba harimo ibikorwa bitandukanye birimo imikino yerekana ibikorwa bya kimuntu ndetse rizitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu 16 byo muri Afurika no hanze yayo.

Uyu mwaka, iri serukiramuco rizibanda ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Hope Azeda ukuriye Mashirika Arts itegura iki gikorwa mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko bateguye iki gikorwa bagendeye ku kuba hari abantu bashyira imipaka mu buzima bwabo cyangwa ubw’abandi.

Ati “Ibice tubamo bigenda birushaho kurangwa no gutandukanywa n’imbibi, inzitiro n’imipaka. Muri iki gihe aho usanga abantu bakomeje kwimuka ku bwinshi, impunzi zikiyongera, imipaka n’ibyemezo byo kwinjira mu bindi bihugu bikarushaho gukazwa, ni ko imipaka yashyizweho n’abantu igenda irushaho gutandukanya ibihugu, uduce runaka n’abantu.”

Hope Azeda watangije 'Ubumuntu Arts Festival'

Arongera ati “Uretse kuba hariho imipaka n’inzitiro bitandukanya ibihugu bigira uruhare mu guhindura ubuzima tubayemo, hariho n’imipaka yihishe rimwe na rimwe itagaragarira amaso twavuga ko ishingiye ku miterere, amateka n’ibyiyumvo. Imwe iba mu mitekerereze yacu ikanatubuza kwiyumvisha mu buryo bwuzuye ibyaranze amateka y’undi muntu.”

Binyuze mu bihangano n’ibiganiro bitandukanye byateguwe mu ‘Ubumuntu Arts Festival’ abazitabira iri serukiramuco bazamenya byinshi kuri iyi nsanganyamatsiko ivuga iti ‘Iyo inkuta zivuyeho, ukuri kujya ahabona’.

Bizahuzwa no gusangira ibitekerezo n’inkuru z’ukuri zishingiye ku buhamya bw’abantu batandukanye byose bizagaragaza ingaruka imipaka yaba igaragara n’itagaragara igira ku bumwe bw’abantu.

Azeda yanavuze ko iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya gatanu rigamije kubaza ibibazo no gusangira ibisubizo byabyo ku mibanire y’abantu ku isi hose, kuva ku busumbane n’akarengane kugera ku rwango n’ivangura.

Yagize ati“ Isi yacu iri kurangwa no kuba ba nyamwigendaho no kugirirana urwikekwe. Imipaka ikomeje kubuza abantu kugenda no gutekereza mu bwisanzure. Nk’abahanzi ni inshingano yacu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bugamije guhindura imitima n’imitekerereze.”

Yakomeje avuga ko bashaka kubera urugero rwiza abazabakomokaho kugira ngo bazabe abaharanira amahoro ndetse babe n’abayobozi barangwa n’urukundo.

Ku bufatanye n’abandi banyabugeni bo mu Rwanda, iri serukiramuco ryateguye ibindi bikorwa bizabera ahantu hatandukanye biri mu murongo umwe n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Ku bufatanye na Huza Press, iri serukiramuco ryateguye umugoroba w’ubuvanganzo uzaba urimo umwanditsi uzwi cyane Lola Shoneyin uzaba ku wa 13 Nyakanga 2019 guhera saa 5:30 z’umugoroba ku isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library).

Hari kandi igitaramo cyateguwe na Spoken Word Rwanda aho abasizi batandukanye barangajwe imbere n’Umunyafurika y’Epfo Lebogang Mashile bazakora mu nganzo muri restaurant ‘Lavana’ ku wa 10 Nyakanga 2019 guhera saa 8:00 z’umugoroba.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rihuza abantu b’imihanda yose bakaganira mu rurimi rwa gihanzi.

Kugira ngo iri serukiramuco ry’akataraboneka ryitabirwe na buri wese ku buntu, hateguwe igitaramo ‘Ikaze Night Party’ kizabera muri Kigali Conference and Exhibition ku wa 11 Nyakanga aho kwinjira bizaba ari 15 000 Frw.

Inkunga y’amafaranga izaturuka ku matike azagurwa n’abazitabira iki gitaramo, azifashishwa mu kugeza mu Rwanda abahanzi b’abanyempano batandukanye.

‘Ubumuntu’ ni ijambo ry’ikinyarwanda ritumira buri wese ku isi hose kunga ubumwe, gukundana, no kwamagana urwango n’ivangura.

Iri serukiramuco rizaba tariki ya 12 kugeza ku wa 14 Nyakanga 2019 ahabera ibitaramo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Kwinjira ni ubuntu kuri buri wese.

Lilian Mbabazi azabanza kuririmba mu 'Ikaze Night Party'
Danny Rugamba wari uyoboye ikiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza