00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isange One Stop Center zigiye kujya zikora amasaha 24

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 March 2025 saa 05:20
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko hari gutekerezwa uko Isange One Stop Centers hirya no hino mu gihugu zajya zikora amasaha 24 kuri 24 mu minsi irindwi y’icyumweru.

Yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko hari imbogamizi abakorewe ihohoterwa bakunze guhura nazo, aho bashobora kugana Isange One Stop Centers ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze nko mu masaha ya nijoro ariko bagasanga abakozi bazo batashye.

Yemeje ko Minisiteri y’Ubutabera, iri gushaka uko zajya zikora amasaha 24 mu minsi irindwi y’icyumweru mu gutanga ubufasha bukenewe ku bahohotewe.

Ati “Ibyaha cyangwa ihohoterwa ntabwo byanze bikunze bikorwa ku manywa gusa, bishobora no gukorwa nijoro, ni nayo mpamvu tugomba kugira iki kigo gikora mu buryo butuma ibisubizo cyangwa akamaro kacyo gashobora kubasha gutanga umusaruro igihe cyose bikenewe.”

Yongeyeho ati “Uhohotewe ntabwo agomba kugera kuri Isange one stop center nijoro ngo asange abantu batagikora bafunze bigendeye.”

Yavuze ko Isange One Stop Center zigirana imikoranire myiza na Polisi ku buryo aho byihutirwa inzego zimenyeshanya amakuru, buri ruhande rugashobora gukora ishingano zarwo mu buryo bwihuse.

Mbonera yemeje ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo serivisi zitangwa n’amakuru bibonekere igihe cyose bikenerewe.

Ati “Mu rwego rwo kwirinda ko iyo serivisi izagenda iza bisa n’aho hatakaye igihe gikabije kuba kinini twagize igitekerezo ko zatangira kujya zikora amanywa na nijoro wenda abakozi b’ingenzi bagombye kuba bazibarizwamo.”

Yagaragaje ko byatangiye gukorwa muri Isange One stop Center zo mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kureba niba bizatanga umusaruro ariko intego ari uko bigezwa hirya no hino mu gihugu.

Mu 2009 ni bwo Ikigo Isange One Stop Center cyashinzwe ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame, gitangira gikorera muri Polisi y’u Rwanda, mu gufasha, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uretse kuba gifasha Abanyarwanda, n’abanyamahanga basigaye bakigana.

Kuri ubu icyo kigo cyagejejwe hirya no hino mu turere tw’igihugu hagamijwe gufasha abahuye n’ihohoterwa bakaba bahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Kuva mu myaka ishize, gahunda ya Isange One stop center ikomeje gushimwa n’abatari bake kubera umusanzu itanga mu kwita ku bahohotewe, ndetse abanyamahanga basuye u Rwanda bakunze gukorwa ku mutima n’iyi gahunda, bakiyemeza kuyitangiza iwabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko hari gutekerezwa uko Isange One Stop Centers zajya zikora amasaha yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .