00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isambaza zabaye idolari! Umusaruro wabaye muke ku kigero kitarabaho mu myaka 20 ishize

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 August 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Abaroba isambaza mu kiyaga cya Kivu bavuga ko muri iki gihe umusaruro w’indugu n’isambaza wagabanutse cyane mu buryo budasanzwe, bagasaba ko hakorwa ubushakashatsi ku cyabiteye.

Uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu butunze ibihumbi by’abaturage ubariyemo abarobyi n’abacuruzi b’indugu n’isambaza.

Mu mezi atatu ashize nibwo umusaruro w’indugu n’isambaza watangiye kugabanuka mu buryo bukabije, bigera aho bamwe mu barobyi baparika ubwato kuroba barabireka kuko bakeshaga ijoro ryose baroba, ugasanga barobye nk’ibiro bitatu cyangwa bitanu bakoresheje litiro esheshatu za peteroli.

Muvunyi Emmanuel, uyobora koperative y’abarobyi yo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, amaze imyaka 20 ari umurobyi mu kiyaga cya Kivu. Yabwiye IGIHE ko kuva yatangira kuroba ari ubwa mbere umusaruro ubake muke kuri iki kigero.

Ati "Dukeka ko byatewe n’umuraga (urushundura) w’icyerekezo uri gukoreshwa n’abarobyi benshi mu kiyaga cya Kivu ".

Bavuga ko uyu muraga ufite ibyenge binini bituma uroba isambaza zose zikuze, kandi ngo izo zikuze nizo zibyara.

Ibi bihurirana n’uko muri iki kiyaga hakigaragaramo ba rushimusi barobera ku nkombe, bakoresheje imiraga y’amaso mato. Iyi ifata abana b’isambaza kuko isambaza zororoera ku nkombe.

Sibomana Jean Bosco, umuhuzabikorwa wa Kibuye Fishing Project, yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi nta kilo na kimwe cy’isambaza bakira bitewe n’uko umusaruro wabuze.

Ubusanzwe Kibuye Fishing Project ikusanya ikanacuruza umusaruro w’abarobyi bo mu karere ka Karongi, igice cya Rutsiro n’igice cya Nyamasheke.

Sibomana umaze imyaka irenga 25 akurikirana umunsi ku wundi uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, avuga ko ari ibisanzwe ko kuva mu mpera za Gicurasi kugera mu mpera za Kanama umusaruro w’isambaza ugabanuka, gusa ngo mu myaka yose amaze muri uyu mwuga ni ubwa mbere umusaruro w’isambaza ugabanutse kuri iki kigero.

Ati "Icyifuzo cyacu ni uko RAB [ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi] yakora inyigo, ku ngaruka mbi n’inziza kuri iriya mitego badushishikariza yitwa Icyerekezo".

Umukozi w’agateganyo wa RAB, ushinzwe guhuza ibikorwa bya gahunda y’uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi, Cecile Uwizeyimana yabwiye IGIHE ko icyateye igabanuka ry’umusaruro w’isambaza mu Kivu, ari imitego itemewe iroba isambaza zidakenewe.

Uyu mukozi ntiyemeranya n’abarobyi bavuga ko mu byateye igabanuka ry’umusaruro harimo imitego yitwa icyerekezo, iroba isambaza zikuze zibyara kuko ngo isambaza zibyara ziba zagiye ku nkombe mu gihe iyi mitego iroba ihereye muri metero 200 uvuye ku nkombe.

Ati "Icyerekezo ni umuraga mwiza wemewe cyane urobera guhera muri 200m uvuye ku nkengero z’ikiyaga. Ahubwo ugomba kumenyekanishwa ndetse ukaba wasimbura n’amakipi (trimaran) kuko uroba amafi akuze aba yegereje ibihe bya nyuma by’ubuzima bwayo kuruta indi mitego”.

Yakomeje avuga ko “Uwo mutego niwo ukenewe. Imitego yacu yose ikoze nk’icyerekezo byatuma umusaruro uramba. Abavuga icyerekezo nabi ni babandi baroba amafi adakuze. Icyerekezo kirobera kure mu mazi magari kandi kikaroba amafi akuze gusa. Amafi abyara yo aba yagiye ku nkombe kubyara nyine. Uroba mu gace ko ku nkombe niwe uyaroba".

Umuti w’igabanuka ry’isambaza

Uwizeyimana avuga ko mu byo bateganya gukora mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo harimo gushyira imbaraga mu kurwanya imitego itemewe irimo inzitiramibu n’ibikuruzo.

Iyi mitego ikubura indiba y’ikiyaga bikagira uruhare mu kwangiza aho ibinyabuzima byororokera.

Imitego itemewe ifite amaso afite milimetero 3,4 cyangwa 5, mu gihe hagakwiye gukoreshwa umutego ufite amaso ya milimetero 6 kandi na yo ntikoreshwe mu gace amafi yororokeramo kuko haba hari utwana twavutse n’izagiye kubyara.

Uko imyaka ishira indi igataha niko umubare w’abarobyi n’imitego byiyongera mu biyaga. RAB irateganya gukora isesengurwa ry’umusaruro mu biyaga by’u Rwanda. Iri sesengura niryo rizagenderwaho kugira ngo habungabungwe ibinyabuzima byo mu mazi.

Ikindi kizakorwa ariko kireba ibiyaga u Rwanda rudahuriyeho n’ibindi bihugu ni ukongera umubare w’amafi ya tilapia zibyara.

Abashinzwe uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu iyo isambaza zabaye nke cyane bahagarika uburobyi mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo umusaruro w’indugu n’isambaza wiyongere.

Mu cyumweru gishize mbere y’uko ikiyaga cya Kivu gifungwa, ikilo cy’isambaza mbisi cyaraguraga hagati ya 3500Frw na 4000Frw mu gihe ubusanzwe igihe cyo gufunga cyageraga isambaza zirangura hagati ya 1500Frw na 2000Frw ku kilo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 mu Kivu harobwe toni zisaga ibihumbi 16. Muri rusange umusaruro w’amafi wabonetse mu 2020/2021 ungana na toni 41,664 zivuye kuri toni 35,670 mu 2019/2020. Intego ni uko mu 2024 u Rwanda ruzaba rubona umusaruro ungana na toni ibihumbi 112 ku mwaka.

Umusaruro w'isambaza wabaye iyanga
Abarobyi bageze aho baparika ubwato kuko ntacyo bacyuraga
Igiciro cy'isambaza cyazamutse kubera ko zagabanutse mu musaruro
Uburobyi n'ubucuruzi bw'isambaza butunze benshi mu ntara y'Uburengerazuba
Sibomana amaze imyaka irenga 20 akora uburobyi mu Kivu, avuga ko ari ubwa mbere umusaruro ugabanutse gutya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .