Hari ku wa 23 Ukwakira 1957, ubwo u Rwanda rwabonaga umutabazi uzarucungura akarukura ku manga rugiye kuzima, rukongera kubaho.
Uwo munsi ni intangiriro y’amateka mashya no guhinduka k’ubuzima bw’Abanyarwanda bari bugarijwe n’ibibazo uruhuri.
Iterambere Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda ntirirondoreka, rikora mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abenegihugu. Umusingi w’umuhate we ufite imizi ku bwitange yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, akaruvana mu maboko y’ubuyobozi bubi bwarugushije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.
Uyu wa Gatanu ntusanzwe kuri Perezida Kagame. Ni wo munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko. Ni yo ya mbere yizihije kuva yinjiye mu cyiciro cy’ababyeyi bafite abuzukuru.
Abaturage b’ingeri zitandukanye bifurije Kagame kuramba
Abanyarwanda yakuye mu icuraburindi n’abishimira ibyo igihugu cyagezeho, bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko.
Ni abantu b’ingeri zitandukanye barimo abacuruzi, abamotari, abacuruzi, abahanzi, abana, urubyiruko n’abandi.
Muhayimana Jean Bosco uvuka mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke akaba amaze imyaka icyenda atwara moto, yashimye Umukuru w’Igihugu wabakuye mu icuraburindi.
Ati “Njye ahantu nari ntuye ntihabaga amashanyarazi. Umuriro wanyuraga hejuru y’aho dutuye, ugana i Kigali. Muri iyi minsi umusaza yakoze akazi atugezaho umuriro n’imihanda iri kubakwa.’’
Mu butumwa bwe yamusabye gukomeza inzira y’iterambere yatangije. Ati “Ndamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, arakabyara, aragaheka, akomeze atuyobore neza. Turamwishimishiye.’’
Imaniriho Sylvie utuye mu Mujyi wa Kigali yashimye uko bagobotswe mu bihe bya Coronavirus.
Kagame yaciye akarengane, ubusirimu burimakazwa
Perezida Kagame afatwa nk’Umutabazi n’Intumwa y’Imana ku Banyarwanda, yaziye igihe kandi ikenewe. Izina rye rirabisobanura ko ari uwemye kandi usatira umwanzi akamuhashya kugeza aguye ruhabo.
Umusaza Uwamahoro Yohani utuye i Kamonyi yavuze ibyo Kagame yagejeje ku Rwanda utamurata yaba ari ‘intashima.’
Ati “Nambaye inkweto, ntazo twagiraga, twagendaga amavunja ari yose, ajojoba, ibirenge byaratambamye. Umubyeyi kuva yaza, abantu barasirimutse, barakeye.’’
“Isabukuru nziza, ndamwifuriza umugisha uva ku Mana. Ubu nta muntu ukirenganywa n’ushatse kubikora ubona igisubizo cyihuse. Mbere uwaguhaga serivisi yabanzaga kwaka ruswa. Nibyo nagaye Leta yavuyeho.’’
Umuhorakeye Josephine utuye mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda muri Kamonyi yifurije Perezida Kagame kuramba akagira imyaka 200.
Yagize ati “Perezida Kagame ndamwifuriza isabukuru nziza. Numva yaramba iteka ryose.’’
Perezida Kagame yagereranyijwe na Mose w’Abanyarwanda!
Urugendo rwa Paul Kagame rwo kubohora u Rwanda hari abarugereranya na Mose wo muri Bibiliya warwanye inkundura akura Abisiraheli mu buretwa bwa Farawo.
Nkeshimana Hussein wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaba asigaye akorera muri RFTC, yashimye ko afite amahoro n’umutekano.
Ati “Njye mwita umubyeyi kuko arenze kuba Perezida, yankoreye byinshi, ubu mfite inzu ndubatse. Imana ikomeze imutere ingabo mu bitugu n’ubutaha azongere atuyobore kuko Abanyarwanda turacyamwifuza.’’
“Perezida wa Repubulika ameze nka Mose wakuye Abisiraheli mu Misiri cyangwa Aburahamu wahesheje abakomokaho umugisha. Nawe yarokoye Abanyarwanda. Umudendezo dufite ni ukubera we! Nyakubahwa Imana ikomeze kuyobora Abanyarwanda no kubageza ku byo yifuza.’’
Sebazungu Célestin utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi yashimye ko Kagame yamugobotse akamworoza. Ibi bigaragaza ko bitapfuye kwizana ahubwo ari ibintu yatojwe kuva mu bwana bwe.
Ati “Ahantu uyu mugabo atugejeje, tuvuge ngo Imana ikomeze imwongerere ibikorwa ari gukora. Ndi umusaza naramugaye akaboko simpinga, yampaye amatungo ndoroye, yanampaye amabati inzu yangwiriye.’’
Uyu musaza w’imyaka 73, yavuze ko bifuza kumugumana kuko nta kibazo ateye. Ati “Niyo namurebesha amaso byonyine byanshimisha.”
Amashimwe y’abaturage kuri Perezida Kagame ntabarika; akubiye mu guhagarika Jenoside, kwimakaza umutekano no guteza igihugu imbere kikaba gitangarirwa n’amahanga.
Umuhanzi Gatsinzi Emery [Riderman] yavuze ko u Rwanda rwateye imbere muri byinshi yitsa ku mutekano wacyo.
Yagize ati “Turashimira abayobozi bakuru b’igihugu n’abagira uruhare mu mutekano mwiza dufite kuko niwo iterambere ryose rishingira.’’
Yavuze ko Perezida Kagame amufata nk’umuyobozi wagize ubutwari mu kubohora igihugu.
Ati “Ndifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko. Ni umugisha kuba tumufite nk’umuyobozi wacu, ureba kure, unafite icyerekezo gihamye. Ni umugisha kuba tumufite nk’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika kuko afite inyungu z’Abanyarwanda n’iz’Abanyafurika ku mutima we.’’
Amateka avunaguye ya Perezida Kagame
Perezida Kagame yavutse ari ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 1957, wari uwa Gatatu wa 43 muri uwo mwaka.
Itariki ye y’amavuko yahuriranye n’uwa Gatatu yavukiyeho inshuro zitandukanye nko mu 2019 yizihiza imyaka 62, mu 2013 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 56. Bizanahura mu 2024 na 2030.
Umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, Asteria Rutagambwa witabye Imana mu 2015 akomoka mu muryango wa Rosalia Gicanda wabaye Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda (umuvandimwe).
Paul Kagame yakuze akunda u Rwanda ku buryo no mu gihe yari mu buhungiro, byamwanze mu nda akarusura inshuro zigeze kuri ebyiri mu 1977 ndetse no mu 1978.
Kagame ni Perezida wa Gatanu wayoboye u Rwanda [kuva ku wa 24 Werurwe 2000] kuva rwabona ubwigenge.
Inzira yamugejeje ku buyobozi irimo amahwa menshi kuko umuryango we wari utuye mu Mujyi wa Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo aho yavukiye wari warahunze.
Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga Abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu yatotejwe maze abasaga 100 000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.
Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi babaga. Ku myaka icyenda y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, aharangiriza amashuri abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.
Kagame n’abandi basore bari barambiwe ubuzima bw’ubuhunzi, bishyize hamwe bahuza umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo.
Iya 1 Ukwakira 1990, nibwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Mu bushobozi buke, buherekejwe n’ubwitange Kagame yasanze ingabo zari zimaze gucika intege kubera abakuru muri zo bari bamaze kwicwa n’umwanzi.
Uyu mugabo yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000 azigeza ku ntsinzi. Yarazihuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z’Abanyarwanda mu bihugu bitandukanye.
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989. Kuri ubu Perezida Kagame ni umubyeyi w’abana bane, akaba sekuru w’umwuzukuru umwe.
Mu mikino akunda gukina harimo uwa Tennis, akunda kureba uwa Basketball n’umupira w’amaguru ndetse yihebeye Arsenal yo mu Bwongereza. Akunda kunywa amata cyane ndetse mu gihe cy’ubusore ngo yakundaga kurya inyama nyinshi.
Perezida Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Kuva aho abereye Perezida amaze gukorana n’abaminisitiri b’intebe bane. Ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage aho bamaze igihe kinini bamwumvisha ko ntawe usimbuza ikipe itsinda.
Amafoto ya Perezida Kagame mu bihe bitandukanye

































































































































Amafoto: Village Urugwiro na Getty Image
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!