Isabukuru nziza bivuye ku bakobwa 2/3 ukunda - Amagambo ya Ange Kagame ku isabukuru y’umubyeyi we

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Umusizi Nyakayonga ka Musare niwe wateruye ati ‘Ukwibyara gutera ababyeyi ineza!’ Imyaka 63 iruzuye neza Perezida Paul Kagame abonye izuba, ni inkuru nziza ikomeje kwenyegeza ibyishimo mu rugo rw’umukuru w’igihugu, nyuma y’iminsi 96 rubonye umwuzukuru.

Mu butumwa Ange Kagame yanditse kuri Twitter, yabwiye umubyeyi we ko amwifuriza “Isabukuru nziza y’amavuko bivuye kuri 2/3 by’abakobwa ukunda, (sogokuru) papa!”

Muri ubu butumwa yanamwifurije ibyishimo by’igisagirane ku munsi we w’amavuko, anamwifuriza kuramba.

Perezida Kagame yizihije isabukuru akiri mu byishimo byo kubona umwuzukuru, nyuma yaho umukobwa we Ange Kagame yibarutse imfura ye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ku wa 19 Nyakanga 2020.

Ange Ingabire Kagame ni ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byari bibereye ijisho.

Umukuru w’Igihugu yari aherutse kuvuga ku kuba afite umwuzukuru ari “byiza cyane”. Ati “Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera”.

Perezida Kagame yavukiye i Nyarutovu muri Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Wari umunsi w’amateka kuko ari bwo Rutagambwa Deogratias na Asteria Rutagambwa bibarutse bucura mu bana batandatu.

Paul Kagame yaje ari umugisha ku muryango we. Uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y'umuryango. Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, amaze iminsi mike
Umukuru w'igihugu yujuje isabukuru afite umwuzukuru wa mbere
Perezida Kagame yujuje imyaka 63 y'amavuko
Ni ibyishimo bikomeye kuri Perezida Kagame n'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .