Umunyemari Sindika Dokolo, umugabo wa Isabel dos Santos yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Umunyemari ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sindika Dokolo akaba n’umugabo wa Izabel dos Santos nawe wamenyekanye nk’umwe mu bagore bakize muri Afurika yitabye Imana azize impanuka yakoreye mu Mujyi wa Dubai.

Sindika Dokolo ni umuhungu w’Umunyemari ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi, Augustin Dokolo wamenyakanye cyane mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ibijyanye n’amabanki, mu 2002 yaje gushyingiranwa n’umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, Eduardo dos Santos ari we Isabel dos Santos.

Urupu rwa Sindika Dokolo rwamenyekanye kuri uyu wa Kane binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Repubulika ya Congo aho yari afite inkomoko.

Abinyujije kuri Instagram, uyu mugore yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugabo we n’umwana wabo ayiherekesha amagambo agira ati "rukundo rwanjye".

Mu bakurikira uyu mugore abenshi bahise bamwoherereza ubutumwa bumwihanganisha bamwereka ko bari kumwe nawe mu byago yagize byo kubura uwo yakundaga.

Uretse kuba umukobwa wa Perezida Isabel dos Santos yamenyekanye nk’umwe mu bagore batunze amafaranga menshi ku Mugabane wa Afurika.

Sindika Dokolo w’imyaka 48 yari afitanye na Isabel dos Santos mu 2002 abana batatu.

View this post on Instagram

My love ...

A post shared by Isabel Dos Santos (@isabel_dos_santos.me) on

Isabel dos Santos na Sindika Dokolo bari bafitanye abana batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .