Irushanwa rya iAccelerator 2019 ryahaye umwihariko imishinga igamije kwiga ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko yatangije gahunda ya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) ishishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

iAccelerator ku nshuro yayo ya kabiri yahaye umwihariko kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, kiri mu bihangayikishije igihugu.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS) yerekanye ko abangavu baterwa inda bavuye kuri 6.1% mu 2010 bagera kuri 7.3% mu 2015. Nibura umwe mu bakobwa batanu abyara atarageza imyaka 19 y’amavuko. Abana b’abakobwa batewe inda bangana na 49.6% basamye bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17.

Imibare yo mu 2016 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda, bivuze ko nibura abana 47 bavukaga buri munsi.

Ubushinjacyaha Bukuru bwo bwagaragaje ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bwakiriye dosiye zigera ku 2996 z’abasambanyije abana.

Igikorwa cyo gutangiza iAccelerator II, nka gahunda yunganira izisanzweho mu guhangana n’icyo kibazo cyabereye i Kigali ku wa 20 Nzeri 2019.

Urubyiruko rwafunguriwe amarembo yo gutanga imishinga yabyara inyungu ariko inagaragaza umuti urambye kuri icyo kibazo.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko iAccelerator ari igikorwa kigamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Yagize ati “Guha amahirwe urubyiruko biri muri gahunda y’igihugu yo kubaka Umunyarwanda ufite ubumenyi, utekanye kandi ushoboye. Byose bigakorwa hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.’’

Yakomeje avuga ko “Iyi gahunda igamije guha urubyiruko akazi ariko narwo rukagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango. Dushaka kureba ibisubizo rwatanga ku kibazo cy’abangavu baterwa inda.’’

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko urubyiruko rukeneye imbaraga zirufasha kwihangira udushya.

Ati “Abato bakeneye kandi batangiye gutanga umusanzu wabo mu miryango baturukamo, aho bihangira uburyo bwo gushaka ibisubizo, biganisha ku iterambere no gusembura impinduka za politiki.’’

Yavuze ko urubyiruko rusaga miliyari 1.8 ku Isi rukwiye gukanguka rukiha umukoro wo gukora neza mu ngeri zose z’ubuzima.

Imishinga yatoranyijwe mu cyiciro cya mbere cya iAccelerator mu 2016-2017, itanga icyizere ko hari ibisubizo birambye bishobora gutangwa n’urubyiruko.

Muri iyo harimo Tantine, porogaramu itanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Hirwa Sylvain Muzungu uri mu batangije Tantine Group yavuze ko usibye amafaranga babonye, banahawe amahugurwa yabinjije neza mu ishoramari.

Yagize ati “Twatangije iyi gahunda nk’abanyeshuri biga Ubuganga kuko tuba dufite amakuru abantu bakeneye. Birakomeye gusuzuma impinduka ziri kuba ariko urebye nibura abantu 1000 baradusura, bagasoma amakuru ku buzima bw’imyororokere kuri application na website yacu.’’

Yavuze ko binjiye mu irushanwa bashaka amafaranga ariko baranamamara ndetse barushaho kugirirwa icyizere, aho batanga ibiganiro n’inama nk’urubyiruko rugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abatuye isi babinyujije mu guhanga udushya.

iAccelerator yatangijwe mu 2016, ishyiriweho gufasha urubyiruko kwishakira ibisubizo ku bibazo birwugarije bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri.

Nsekonziza Inshuti Miriam wiga ibijyanye n’Ibibazo byugarije Isi [muri African Leadership University-ALU] ari mu biyemeje kwiyandikisha mu irushanwa rya 2019.

Yagize ati “Natekereje umushinga wo kurwanya inda ziterwa abangavu. Mu bushakashatsi nakoze, mu bo twaganiriye, usanga nk’umukobwa baramubwiye ko ku manywa atatwita cyangwa iyo ari ubwa mbere ukoze imibonanompuzabitsina udatwita. Hari ibibazo byinshi bitiza umurindi inda ziterwa abangavu birimo no kutamenya ubuzima bw’imyororokere. Ni ikintu ababyeyi bacu, badakunda kuvugaho, abarimu bakabitwigisha babica hejuru, bigatera ingaruka abatarasobanukiwe.’’

Yavuze ko ateganya gutanga amasomo ku buzima bw’imyororokere no guha abakobwa amakuru atuma bifatira imyanzuro ikwiye mu gihe hari ushaka kubashuka.

Kwiyandikisha muri aya marushanwa bizakorwa hagati ya tariki 20 Nzeri n’iya 20 Ukwakira 2019, azasozwa mu Ugushyingo 2019.

Urubyiruko rwiyandikisha ni urufite imyaka iri hagati ya 18 na 30. Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazahabwa inkunga ya $10,000 yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, banahugurwe uburyo bwo kuyinoza.

Ushaka kwiyandikisha kanda hano

Gahunda ya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) ishishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bijyanye n'ubuzima bw’imyororokere
Urubyiruko rwitabiriye itangizwa rya iAccelerator ku nshuro ya kabiri
Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye iyi gahunda yo guhangana n'inda ziterwa abangavu
Hakinwe ikinamico igaragaza ubuzima bubabaje bw'umwana w'umukobwa watewe inda
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko urubyiruko rukeneye imbaraga zirufasha kwihangira udushya
Umuyobozi Mukuru wungirije muri Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko iAccelerator ari igikorwa kigamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza