Irunduka ry’Ishyaka MDR, ryazuwe na Twagiramungu akarisiga mu mwiryane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Mu myaka ya 2000, byari bigoye ko bwira nta kinyamakuru cyaba icyo mu Rwanda, cyangwa mu mahanga cyanditse ku macakubiri yari mu Ishyaka MDR, ryari rimaze imyaka icyenda gusa ryiyuburuye.

Ayo macakubiri yarakomeje, inzego nkuru z’igihugu zirimo n’umukuru w’igihugu barunga ariko birananirana, hitabazwa Inteko Ishinga Amategeko birangira hanzuwe ko ishyaka riseswa.

MDR yiyuburuye mu 1991 ubwo Leta ya Habyarimana Juvenal, yemeraga amashyaka menshi. Yakomotse kuri MDR Parmehutu ya kera yari yarashinzwe na Grégoire Kayibanda wayoboye u Rwanda, ariko ikaba yari yaraciwe na Habyarimana nyuma yo kumuhirika ku butegetsi.

MDR nshya yatangiye ifite ingufu ndetse niryo shyaka ryafatwaga nk’irikomeye mu yarwanyaga Habyarimana. Faustin Twagiramungu ni we watorewe kuriyobora mu 1991 rikiyuburura.

Amacakubiri muri iryo shyaka asa n’ayatangiye rigishingwa, icyakora yatangiye kwigaragaza mu 1993 ubwo Twagiramungu yasabwaga gutanga uzaba Minisitiri w’intebe muri Guverinona ihuriza hamwe amashyaka, agatanga Uwiringiyimana Agathe, atagishije inama ishyaka.

Muri uwo mwaka hateranye inteko idasanzwe ya MDR, yirukana Twagiramungu mu ishyaka na Uwiringiyimana Agathe asabwa kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari yahawe.

Twagiramungu yanze ibyemezo yari yafatiwe, havuka impande ebyiri zihaganye mu ishyaka.
Ibyo byaje gukomeza kugeza havutse icyiswe MDR Power ya Karamira na Kambanda Yohani yari ishyigikiye MRND ya Habyarimana na CDR, amashyaka yari ku isonga ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi gice cya MDR cyashakaga impinduka mu gihugu, kinashyigikiye urugamba rwa FPR Inkotanyi rwo kwibohora cyakomeje kuyoborwa na Twagiramungu.

Muri Guverinona y’Ubumwe yashyizweho muri Nyakanga 1994 nyuma y’urugamba rwo Kwibohora, FPR Inkotanyi yafatanyije n’amashyaka atarijanditse muri Jenoside, Twagiramungu Faustin wa MDR agirwa Minisitiri w’Intebe.

Uwo manya ntiyawumazeho kabiri kuko mu 1995 yareguye afata inzira y’ubuhungiro, asimburwa na Pierre Célestin Rwigema na we wari muri MDR.

Intango y’amatiku muri MDR nyuma ya Jenoside

Mu nama zo mu Urugwiro hagati ya 1998 na 1999 zahurije hamwe abanyapolitiki, abanyabwenge, abanyamadini n’abandi ngo bashake umuti w’ahazaza h’u Rwanda, MDR yongeye gutungwa agatoki.

Izo nama zagaragaje ko muri iryo shyaka harimo ivangura n’irondamoko, ku buryo bikomeje gutyo inzira y’ubumwe igihugu cyashakaga itagerwaho.

Muri Werurwe 1998, habaye inama idasanzwe ya MDR ibera i Kibungo, igamije kuvugurura amahame yayo n’ingengabitekerezo nyuma y’uko binenzwe mu nama zo mu Ruwgiro.

Iryo shyaka ryavuguruye amwe mu mahame yaryo, ihindura ibendera ryayo ariko ishyiraho irya MDR Parmehutu yo mu 1959.

Nubwo byitwaga impinduka, hari abatarabifashe nk’impinduka ahubwo babonye ko ari uburyo bwo gushimangira umurongo n’ibiketerezo bya MDR ya kera.

Gucikamo ibice byongeye kuvukira muri iyi nama y’i Kibungo kuko hari abadepite bane MDR, yemeje ko bavanwa ku mirimo bagasimburwa kubera amakosa akomeye bari bakoze.

Anastase Gasana wari ku isonga ya Komisiyo yari yashinzwe kuvugurura MDR, ntiyemeye uburyo bwakoreshejwe hatoranywa abasimbura abo badepite begujwe.

Bomboribombori yarakomeje mu ishyaka kugeza ubwo Rwigema Pierre Célestin, yeguraga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe agahunga, agasimburwa na Bernard Makuza na we wari muri MDR.

Icyo gihe uwitwa Célestin Kabanda ni we wari uyoboye iryo shyaka.

Perezida Pasteur Bizimungu na we amaze kwegura mu mwaka wa 2000, yatangiye kujya mu biganiro na Kabanda, ngo arebe uko yakwinjira mu buyobozi bwa MDR, azongere yiyamamaze mu matora ya Perezida.

Abarwanashyaka b’Imena barimo Anastase Gasana baje kubimenya, barabirwanya ndetse bahita bategura amatora yo gusimbuza Kabanda, asimburwa na Gasana. Hongeye kuvuka imvururu, igice kimwe gishyikira Kabanda ikindi gishyigikira Gasana.

Guverinoma yinjiye mu guhuza ibice byombi, birangira nta kigezweho hitabazwa Perezida wa Repubulika ngo abahuze, Minisitiri w’intebe Makuza yiyemeza kubunga ariko nabyo biba iby’ubusa.

Tariki 18 Ukuboza 2002, Depite Abbas Mukama yandikiye ibaruwa Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, ayisaba gusuzuma ikibazo cy’ishyaka MDR cyari kimaze gufata indi ntera.

Yagaragaje ko ikibazo cy’amacakubiri ya MDR kidasuzumwe cyabangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

Mu Ukuboza 2002 hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abantu barindwi igomba kwiga ikibazo cya MDR, ihabwa Mukama ngo ayiyobore.

Iyo Komisiyo yahawe inshingano zo gushaka ingingo zigaragaza uruhare rwa MDR mu macakubiri yaranze u Rwanda, icyateye amacakubiri imbere mu ishyaka n’icyakorwa ngo ahagarare.

Komisiyo yazengurutse mu gihugu hose yumva ibitekerezo by’abaturage, baba abahoze muri MDR Parmehutu ya kera ndetse n’abarwanashyaka ba MDR y’icyo gihe n’abandi.

Raporo yakozwe n’iyo Komisiyo idasanzwe, igaragaza ko amacakubiri muri MDR yari yarahereye kera bitewe n’ingengabitekerezo yayo ariko by’umwihariko yafashe intera mu mwaka wa 1998.

Raporo y’Inteko ivuga ko mu gihe cy’ubuhuza, igice cya Kabanda cyaciye ku ruhande, gitangira gukangurira abaturage kutemera gahunda za Leta zari ziri gutangizwa nka gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Inkiko Gacaca, Amatora, kwegereza ubuyobozi abaturage n’ibindi.

Muri MDR hatangiye gushyirwaho amahuriro y’icengezamatwara nk’iryiswe ITARA, iryiswe Ubumwe bw’Abahutu n’andi.

Raporo igaragaza ko utwo dutsiko twari tugamije gukangurira abaturage kuzashyigikira MDR mu matora ya Perezida n’ay’abadepite mu 2003, hashingiwe ku iturufu y’ubwoko.

Komisiyo idasanzwe yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo ikubiyemo imyanzuro ikwiriye gufatirwa MDR harimo no kuyisesa kuko ‘inzira y’ubumwe n’ubwiyunge itari gushoboka hakurikijwe ingengabitekerezo yaryo.’

Muri Mata 2003, Inteko yasabye Guverinoma gusesa ishyaka MDR, byemezwa n’inama y’abaminisitiri yateranye muri Gicurasi uwo mwaka.

Inteko yanatanze urutonde rw’abantu 50 bakekwagaho kubiba amacakubiri mu banyarwanda, isaba ko bakurikiranwa mu butabera.

Iseswa rya MDR ryateje induru

MDR imaze guseswa, imiryango mpuzamahanga n’abandi bakoze ibyegeranyo bitandukanye, bagaragaza ko iryo shyaka ryasheshwe kubera ubwoba FPR irifitiye mu matora.

Umuryango Human Right Watch tariki 8 Gicurasi 2003, watangaje ko gusesa MDR ari ubwoba FPR iyifitiye mu matora ya Perezida yagombaga kuba muri Kanama.

Umuryango Centre De Lutte Contre L’impunite et l’ Injustice au Rwanda, wakoreraga mu buhungiro, wavuze ko Leta y’u Rwanda, yagize ubwoba bwa Twagiramungu wari wiyemeje kugaruka guhatana mu matora ya Perezida.

Icyakora, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Christophe Bazivamo wari Visi Perezida wa FPR icyo gihe yarabihakanye, avuga ko MDR yazize ‘ibitekerezo by’ivangura yavomye muri sekuru wayo MDR Parmehutu yo mu 1950 ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside mu 1994.

Makuza yashyigikiye iseswa rya MDR yari arimo

Kuwa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2003, Makuza wari Minisitiri w’Intebe, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, avuga ko nyuma y’iseswa ry’ishyaka rye ubuzima bukomeza.

Ibiro Ntaramakuru Pana Press bitangaza ko uwo munsi, Makuza yavuze ko yemeranya n’umwanzuro Guverinoma yari ahagarariye yafashe wo gusesa MDR, kubera uburyo yari ibangamiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

Yavuze ko nta rindi shyaka azajyamo cyangwa azashinga, ko azabaho yigenga.

Abajijwe niba atazegura kuko ishyaka yari ahagarariye ryasheshwe, yavuze ko ari muri Guverinoma ku bwumvikane bwa politiki adahari nk’uhagarariye ishyaka.

Twagiramungu yagaruye MDR yari yarasenywe na Habyarimana, ayisiga mu mwiryane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .