Iruka ry’ikirunga ryica abacyegereye ariko abarokotse bakagaruka kuhatura; ni iki bahakurikirana?

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Abenshi iyo bumvise ngo ikirunga runaka cyarutse bagira ubwoba, bakanaririra ibinyabuzima byegereye ako gace kuko icyo nacyo ari ikiza kiba cyabigezeho. Ibikoma bibira (magma) bituruka munsi y’ubutaka iyo iryo ruka riba, byangiza byinshi ariko bikanahindura byinshi bishobora kuzaba byiza nyuma y’igihe runaka bitewe n’ibinyabutabire biba birimo.

Ntawakwifuza ko habaho ibiza, ariko hari ubwo biba bikangiza bimwe nyuma bikagira n’akamaro. Nyuma y’igihe kirekire, usanga twa duce twarongeye guturwa kandi twishimiwe. Ni muri ubwo buryo amashyamba yo mu duce tw’Ibirunga by’u Rwanda aba atoshye, akaba icumbi ryiza n’ibyo kurya ku nyamaswa z’agasozi.

Abahaturiye nabo babigiriramo inyungu cyane cyane izishingiye ku buhinzi, kuko babona umusaruro utubutse bigizwemo uruhare n’ubutaka babukoreraho burumbutse.

U Rwanda rw’imisozi igihumbi rufite ibirunga bitanu biri mu Majyaruguru n’agace gato k’Uburengerazuba, ariko abenshi mu batuye muri utwo duce ushobora kubabaza akamaro k’iruka ry’ikirunga ntibamenye ngo ni akahe. Nyamara ubuzima bwabo bwa buri munsi ahanini bushingiye kuri ako kamaro kuko ari uduce dukorerwamo ubuhinzi cyane.

Ubutaka bwirabura buba muri utwo duce bugatuma ubuhinzi bwaho bugenda neza, ni umusaruro w’iruka ry’ibirunga ryabayeho mu myaka ibihumbi ishize. Hemezwa ko ibikoma bizamuka iyo ikirunga kiruka bizamukana n’ibinyabutabire bikungahaza ubutaka, maze bukera cyane.

Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Rutazuyaza Byizigiro Vaillant, yasobanuye ko bitwara igihe kinini kugira ngo ubwo butaka buboneke.

Ati “Ibyo bikoma bisohoka bishyushye, byamara gukonja bikabanza byakora ibintu bimeze nk’ibitare. Ibyo bitare birabora nabyo bigacagagurika, bikagenda bihindagurika bitewe n’imiterere y’ikirere (ubushyuhe cyangwa ubukonje) kugeza habonetse ubwo butaka.”

“Ubushyuhe butuma kubora [kw’ibyo bitare] byihuta naho ubukonje bugatuma bitinda. Ntabwo wahamya ngo mu by’ukuri bitwara igihe kingana iki usibye kugereranya, ariko kiba ari kirekire.”

Yongeyeho ko kubora kw’ibyo bitare bitaba bihagije kugira ngo ubutaka buhingwa buboneke, ahubwo hari n’ikindi gihe bitwara habaho kubora kw’amababi y’ibimera bihaba bwa mbere ndetse nabyo ubwabyo, uko bibora ari ko birushaho kubukungahaza.

Volcano Discovery igaragaza ko iruka rya Kalisimbi rishobora kuba ryarabayeho mu 8050 mbere y’ivuka rya Yezu.

Urwo ni urugero rushobora kwerekana ko akamaro k’iruka ry’ikirunga katabonwa n’abakibonye kiruka bitewe n’imyaka bitwara kugira ngo kagaragare, ahubwo abavuka mu myaka myinshi nyuma y’uko ibyo bibaho ni bo bakabona bigatuma bahiyegereza bakahabyaza umusaruro.

Ku rundi ruhande ariko Dr Byizigiro yavuze ko ibirunga byose birutse atari ko bizana ubutaka burumbutse.

Ati “Impamvu ubutaka bw’uduce tw’ibirunga byo mu Rwanda bwera cyane ni uko biriya byari ibirunga bifite ibinyabutabire byiza. Hari utundi duce twabayemo ibirunga ariko ubutaka bwaho butajya bwera kubera ko ibinyabutabire byaho atari byiza ku bimera.”

Uwo mushakashatsi yavuze ko ibinyabutabire bizamuka habaho iruka ry’ikirunga bishobora kuza ari byiza ku binyabuzima (base) cyangwa bikaza ari bibi kuri byo (acide). Iyo ibizamutse ari acide ubwo butaka burumbutse ntibushobora kuboneka.

Uretse ubuhinzi bukorerwa mu duce tw’ibirunga bugatanga umusaruro utubutse, amashyamba yaho ameramo ibyatsi n’ibiti bitoshye ku buryo inyamaswa ziyabamo zihonokerwa bikaba byatuma zitahimuka.

Amakoro aboneka nyuma y’iryo ruka nayo agira akamaro gakomeye, aho yifashishwa mu bwubatsi cyangwa akaba yanakorwamo sima. Kuva muri Nzeri 2020, uruganda rwa Prime Cement ruri i Musanze, rukora sima rwifashishije amwe mu makoro yaturutse ku iruka ry’ikirunga.

Kuva muri Nzeri 2020 Prime Cement iri i Musanze yatangiye gutunganya sima yifashishije amakoro
Amakoro aboneka nyuma y'iruka ry'ikirunga arifashishwa mu bwubatsi
Iyi foto igaragaza ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RDC kiruka, byerekana uko iruka ry'ikirunga riba riteye ubwoba / Ifoto: Getty Images
Ikirunga cya Kalisimbi kiriho ishyamba ribamo ingagi n'abahaturiye bagakura umusaruro mwiza mu buhinzi, bikekwa ko cyarutse mu 8050 mbere y'ivuka rya Yezu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .