Hashyizweho umwanditsi mushya w’urukiko utegerejwe n’urubanza rukomeye rwa Kabuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yashyizeho umwanditsi mushya w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), uzafasha mu rubanza rukomeye rwa Félicien Kabuga, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, mu mpera z’icyumweru ubwo yahaga ikaze ishyirwaho ry’umwanditsi mushya w’uru rwego, Abubacarr M. Tambadou, ukomoka muri Gambia, yavuze ko nyuma y’ifatwa rya Kabuga ari ingenzi ko inzego zose zibona ubufasha zikeneye.

Ati “Ni igihe gikomeye ku nshingano z’urwego [IRMCT] by’umwihariko nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga. Ni ingenzi ko abashinjacyaha, abacamanza, abunganizi babona ubufasha bwose bakeneye."

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yashyizeho Abubacarr M. Tambadou amusimbuje umunya-Nigeria, Olufemi Elias wasoje manda ye. Manda ye ikaba yaratangiye ku wa 1 Nyakanga 2020.

Mu zindi nshingano yagiye ahabwa, Tambadou yabaye intumwa nkuru ya leta ndetse na Minisitiri w’ubutabera wa Gambia, kuva muri Gashyantare 2017 aho yakoze amavugurura akomeye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera.

Mbere yaho yabaye umwungiriza wihariye w’umushinjacyaha w’urwego rwa IRMCT hagati ya 2012 na 2017, yanabaye kandi umujyanama muri ICTR.

Biteganyijwe ko IRMCT mu minsi iri imbere izaburanisha urubanza rwa Kabuga. Ni nyuma y’uko urukiko rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga agomba kohererezwa inkiko za Loni muri IRMCT, akaba arizo zimuburanisha; bisobanuye ko nta gihindutse yajyanwa i Arusha kuko ubusabe bw’uko yaburanishirizwa ahandi bwateshejwe agaciro.

Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

Abubacarr M. Tambadou, ukomoka muri Gambia niwe wagizwe umwanditsi mushya wa IRMCT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .