IRMCT yafunze burundu dosiye ya Bizimana Augustin wabaye Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Umucamanza Lee G. Muthoga w’Urwego rwasigaranye imirimo y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yemeje ko dosiye ya Bizimana Augustin wabaye Minisitiri w’Ingabo, wakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifungwa nyuma yo kwemeza ko yapfuye.

Muri Gicurasi 2020 nibwo Ibiro by’Ubushinjacyaha muri IRMCT, byemeje ko Augustin Bizimana yapfuye, nyuma y’isuzuma ryakorewe umubiri we aho yashyinguwe muri Congo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umucamanza Muthoga yafashe icyemezo ku busabe bwatanzwe n’Ubushinjacyaha ku wa 26 Ukwakira 2020, busaba ko ibikorwa byo gukurikirana Bizimana byafungwa, kuko yapfuye.

Ubushinjacyaha ngo bwashyikirije urukiko icyemezo cy’uko yapfuye cyatanzwe n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Congo, cyemeza ko “Bizimana yapfuye ku wa 5 Kanama 2000”, ndetse ibimenyetso byabonetse mu igenzura n’isuzuma rya gihanga byashimangiye urupfu rwe, nubwo hadatangazwa icyamwishe.

Mu nyandiko ncarubanza, umucamanza Muthoga yavuze ko ashingiye ku kuba Ubushinjacyaha bwaratanze amakuru ahagije mu kugaragaza ko Bizimana yapfuye kandi ko icyemezo cy’urukiko kigena ifungwa ry’ikirego cye giteganywa n’amategeko, ”nemeje ko ikirego kireba Bizimana ubu gifunzwe.”

Bizimana yari umwe mu bayobozi bakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’inzibacyuho, aho yashakishwaga ku mpapuro yashyiriwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, mu 1998.

Uyu mugabo yaregwaga ibyaha 13 bya Jenoside birimo kugira uruhare muri Jenoside, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, itoteza ritari irya kimuntu, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi, yashinjwaga ko yakoze mu 1994.

Yari ku rutonde rw’abantu batatu byemejwe ko nibafatwa bazaburanishwa na IRMCT. Babiri bandi ni Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa na Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Ibiro by’Umushinjacyaha wa IMRCT byavuze ko gutahura ko Bizimana ari umusaruro w’iperereza ryakorwaga n’Ibiro by’Umushinjacyaha hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye no kugenzura ahantu hatandukanye, ryanagizwemo uruhare n’inzego zo mu Rwanda, Repubulika ya Congo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka ushize ngo nibwo Ibiro by’Umushinjacyaha byakoze isuzuma rya DNA ku bipimo byari byafashwe ku mubiri w’umuntu wakuwe mu irimbi muri Pointe Noire muri Repubulika ya Congo, nyuma y’igereranya ry’ibimenyetso basanga ari uw’undi muntu.

Ibiro byakoze igereranya ry’ibindi bimenyetso bijyanye n’urupfu rwa Bizimana, biza kwemeza ko Austin Bizimana yapfuye. Bitekerezwa ko yapfiriye muri Pointe Noire muri Kanama 2000.

Mu byaha Bizimana yashinjwaga harimo ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, kimwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga, hakiyongeraho kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi benshi biciwe muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Kugeza ubu abandi bagishwakishwa ku ruhare bakekwaho muri Jenoside harimo Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo, nabo bashakishwa ndetse byemejwe ko nibafatwa bo bazaburanishwa n’u Rwanda.

IRMCT yafunze burundu dosiye ya Bizimana Augustin wabaye Minisitiri w’Ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .