Irihose yituye hasi agiye kwicara mu ntebe bimuviramo ubumuga bukomeye amaranye imyaka 10

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Irihose Aimable w’imyaka 36 amaranye imyaka icumi agahinda k’impanuka yagize akavunika umugongo waje kumutera ubumuga bw’amaguru butuma atabasha no guhagarara.

Uyu musore atuye muri Muhanga, umujyi amazemo imyaka itari mike kuko yakoze impanuka n’ubundi yiga mu Mwaka wa Kabiri mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Iyo ataryamye, aba yicaye mu igare rye, nta kintu yakwikorera, umukozi ni we ushobora kumusunika buri hamwe yifuza kujya.

Muri Mutarama 2010, Irihose wakoraga muri Farumasi y’Akarere ka Ngororero, yakoze impanuka agiye kwicara mu biro bye, aho kwicara mu ntebe ye arahusha yisanga yikubise hasi.

Ngo iki gihe bari bavuye mu nama ya mu gitondo, yinjira mu biro bye yihuta ngo afashe abaje gutora imiti kuyibona ku gihe.

Yagize ati "Ninjiye mu biro nihuta nshaka kwicara vuba ngo nakire inyemezabwishyu babahe imiti, icyo gihe rero nagiye kwicara ndahusha nikubita hasi numva utuntu turaturitse mu mugongo.”

Nk’uko abyivugira, icyo gihe yagize uburibwe ariko yumva ko biri burangire, anakomeza akazi mbere yo kujya kwa muganga.

Bwa mbere yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima ariko abaganga ntibabona ikibazo cye gusa uko amasaha yakuraga niko uburibwe bwiyongeraga.

Irihose amaze iminsi itatu akoze impanuka uburibwe bwariyongereye biba ngombwa ko ajyanwa mu Bitaro by’i Kabgayi.

Ahageze naho ntibabashije kubona indwara ye, ariko kuko yaribwaga cyane byabaye ngombwa ko bamuha ibitaro. Ari mu bitaro nibwo yamenye ko impanuka yakoze ariyo yamuteye ubumuga.

Uwo munsi yagiye mu bwiherero gusa agezeyo guhaguruka bibanza kwanga. Yongeye gusubira mu cyumba agiye kuryama yongera kubishaka agiye gusubira mu bwiherero, guhaguruka biranga burundu.

Yazengurukijwe ibitaro, abaganga bataramenya indwara ye

Mu gihe i Kabgayi bari bagishakisha icyo bamufasha, Irihose waribwaga cyane kandi abona ko bigoye kuhavurirwa yashakishije ibyangombwa byo mu bitaro byigenga bimwohereza gukomeza kwivuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Aha naho bahisemo kumwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB ari naho yaje guhurira n’umuganga wamenye neza indwara arwaye.

Umuhanga mu kuvura indwara z’amagufwa, ni we wavumbuye ko Irihose yavunitse iry’urutirigongo. Iyi mvune niyo yamuviriyemo ubumuga kuko igihimba kitari kikibasha gukorana n’amaguru.

Yagiye kandi kwivuriza muri Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ibyo yabwiwe n’abaganga bo muri ibi bitaro nibyo byatumye akurayo amaso yakira ko gukira bitagishobotse kuko yagiriwe inama ko igishoboka ari ukujya mu rugo akajya kwiyitaho.

Mu mpera za 2010, Irihose utari ugifite akazi kuko bari baramusezereye nk’umukozi wa Leta umaze amezi atandatu adakora yasubiye mu rugo.

Nubwo yari akirwaye yakomeje kwiga

Irihose wari umaze kubona ko ubuzima buhindutse, utwo yari atunze twarashiriye mu kwivuza imitima yamubanye myinshi, yaje kugira igitekerezo cyo gusaba ishuri yigagaho [ICK] ngo bamwemerere gusoza imyaka ibiri yari asigaje atishyura amafaranga y’ishuri.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwari bumuzi nk’umunyeshuri mwiza, akaba n’umuyobozi wa bagenzi ntibwazuyaje bwaramwemereye.

Hari hasigaye gufata icyemezo cyo gusubira mu ishuri agenda mu kagare, aho yacaga yarimbye ikote avuye ku kazi agatangira kuhanyura bamusunika.

Irihose avuga ko gufata iki cyemezo biri mu byamugoye mu buzima. Icyakora kuko yari amaze kubona ko nta yandi mahitamo yarabyiyemeje.

Uyu musore wigaga mu Ishami ry’Icungamutungo mu 2013 yarangije ari mu banyeshuri bafite amanota meza, aranabishimirwa.

Kuva arangije kwiga yabonye akazi k’icungamutungo mu ivuriro ry’igenga mu Karere ka Muhanga, ariko riza gufunga mu mwaka wa 2019, akazi ke gahagarara gutyo.

Abonye ubushobozi yavurwa agakira

Mu 2016, mu Rwanda hageze abahanga mu kubaga amagufwa baturutse mu Buhinde; Irihose arabagana, umuganga wamwakiriye amubwira ko imvune ye imaze igihe bo batabasha kuyivura.

Iki gihe avuga ko yahise yongera kumva acitse intege nubwo uyu muganga yamubwiye ko bishoboka ko haba hari amavuriro iwabo yabasha kumwitaho kandi agakira.

Mu minsi ishize yaje kumenya ko hari mugenzi we wavuwe ndetse uri koroherwa kandi yari afite ikibazo gikomeye kumurusha kuko we yari yaravunitse amagufwa menshi y’urutirigongo.

Ati “Ibaze ko yagiye bakamubaga bakamuvura, akaza ubu akaba agendera ku mbago amenyereza amaguru ariko afite icyizere ko azakira. Iyo mbibonye mpita nibuka ko njye nzize kutagira ubushobozi.”

Uyu musore avuga ko yageragaje kubaririza agasanga byibuza kugira ngo akire byamutwara hagati ya miliyoni 18 na 20 Frw.

Kuri ubu uyu musore ari mu Ihuriro ry’Abafite ubumuga, aho ari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere ka Muhanga.

Nubwo aterura ngo abivuge, uyu musore ahamya ko bigenze neza mu matora ataha y’Abagize Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ashobora kuzahataniramo umwanya.

Irihose Aimable amaze imyaka icumi afite ubumuga yatewe n'impanuka yakoze ubwo yicaraga mu ntebe agahusha akagwa hasi akavunika igufwa ry'urutirigongo
Nubwo yari afite ubumuga, Irihose yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ari mu bafite amanota meza
Irihose ni Umucungamutungo mu Ihuriro ry'Abafite Ubumuga mu Karere ka Muhanga
Ubwo hasozwaga Itorero ry'Abafite Ubumuga, Irihose yari mu bahagarariye abandi
Irihose nubwo afite ubumuga ntibimubuza gukurikirana imikino n'imyidagaduro, ni umufana wa APR FC (Aha yafataga ifoto y'urwibutso n'umunyamakuru wa RBA, Habarugira Patrick)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .