00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ireme ry’uburezi ridahamye: Isubyo ku iterambere bukungu bw’u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 September 2024 saa 08:20
Yasuwe :

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko umubare munini w’abari ku isoko ry’umirimo bafite ubumenyi butajyanye n’ibyo isoko rikeneye, icyakora abize muri kaminuza zizwiho gutanga ireme ry’uburezi mpuzamahanga bagasoza amasomo bahita binjira mu mirimo.

Ubushakashatsi ku bigo bishya by’ubucuruzi bishingwa mu Rwanda bugaragaza ko ibigo birenga 92% ari ibito cyane ku buryo bikoresha abakozi bari hagati y’umwe na batatu gusa.

Ikibazo gikomereye uburezi bw’u Rwanda kigaragara mu mibare y’abanyeshuri binjira mu mashuri abanza ari benshi ariko abajya mu mashuri yisumbuye bakaba bake cyane, muri kaminuza ho bigahumira ku mirari.

Raporo ivuga ku bukungu bw’u Rwanda igaragaza ko abakora mu buhinzi no mu bakora mu nganda ari ho higanje abakozi bafite ubumenyi buke.

Igaragaza ko 98% by’abakora ubuhinzi bize amashuri y’ibanze, ni ukuvuga uva mu cyiciro rusange gusubiza hasi, harimo n’abatarageze mu ishuri.

Banki y’Isi igaragaza ko mu ngeri ziri kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi nk’abakora mu nganda barimo abafite amashuri y’ibanze ari 78% mu gihe abandi 80% bagaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho mu myaka ishize, ariko hakiri inzitizi mu kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi mu gihe ireme ry’uburezi rikiri hasi.

Ati “Urwego rw’ubumenyi mu Rwanda ruracyari hasi ugereranyije n’aho igihugu cyifuza kugana, kuko umubare w’abari mu mirimo bafite amashuri y’ibanze cyangwa munsi yaho ni benshi cyane ugereranyije no mu karere,"

"Gushyira imbaraga zihagije mu kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, by’umwihariko abana badafite amahirwe yo kwiga, no kunoza uburyo abantu bakwigira mu mirimo nk’imenyerezamwuga no kwigishwa n’ababisanzwemo ni bimwe mu bifasha kwigisha ubumenyi ngiro.”

Visi Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Kimenyi Aimable yagaragaje ko abikorera biteguye gutanga umusanzu mu guha abanyeshuri imenyerezamwuga, ariko hari benshi bagenda bafite ubumenyi butakijyanye n’igihe, abandi bafite imyitwarire igayitse.

Yashimangiye ko hakenewe impinduka mu byo abanyeshuri bigishwa bikajyanishwa n’ibikenewe kuko n’abari mu bucuruzi bibahombya cyane.

Ati “Abaduha abanyeshuri bagomba guhinduka ku itegeko, nimfata igicuruzwa cyanjye nkagishyira ku isoko kidafitemo agashya kirangarukira, ndahomba kandi guhomba ni ko gupfa k’umucuruzi. Ntabwo ari uko amashuri atigisha ariko ibintu yigishaga mu myaka 10 ishize, niba utarabihindura ntabwo urajya ku isoko [ry’umurimo]. Umuntu utaragiye ku ishuri araza yiyigishe, avugane wenda n’umubyeyi we uzi guhinga yigishe umwana we wowe uve mu ishuri ry’ubuhinzi bakwigishe batarageze mu ishuri.”

Banki y’Isi igaragaza ko abanyeshuri bize muri Carnegie Mellon University Africa hafi 95% basoje amasomo bahise babona akazi mu bigo nka BionTech. Ni mu gihe abize mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro babonye akazi ari 52.3%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yagaragaje ko igihugu gikora ibishoboka ngo ireme ry’uburezi rigerweho bityo ibyo umunyeshuri yiga bizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Guhugura abarimo no gushyira imbaraga mu bumenyi bukenewe cyane nko mu buvuzi n’izindi ngeri Guverinoma ibona ari ingenzi mu iterambere ry’ubukungu, hanyuma hakabaho no gukoresha ikoranabuhanga yaba mu mitegurire ya politike no mu myigishirize,"

"Ibi ni ibishyizwemo imbaraga kandi byitezwe kugerwaho mu gihe gito n’ikiringaniye, tuzi neza ko ubumenyi dutanga uyu munsi ari bwo buzagira uruhare rukomeye mu kugera ku cyerekezo 2035 na 2050.”

Minisitiri Irere yahamije ko amasomo yo kuva mu mashuri y’incuke kugera kua myaka itatu ya mbere y’abanza agomba gushyirwamo imbaraga, by’umwihariko abana bajya mu mashuri y’incuke bakazava kuri 35% mu 2023 bakagera kuri 65% mu 2029.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho mu myaka ishize
Minisitiri Claudette Irere yagaragaje ko hari ingamba zafashwe mu kuzamura uburezi bw'u Rwanda
Abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaje ko hakenewe kuziba icyuho kigaragara mu bumenyi n'ibigaragara ku isoko ry'umurimo
Ibiganiro byahuje impande zitandukanye byibanze ku ruhare rw'uburezi bufite ireme mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu
Umuyobozi Mukuru muri PSF Rwanda, Kimenyi Aimable yagaragaje ko hakenewe impinduka mu bumenyi abanyeshuri bajyana mu imenyerezamwuga

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .