Ireme ry’uburezi no guhangana n’ibyorezo mu mitima y’abaminisitiri bashya b’Ubuzima n’Uburezi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Kurwanya ko icyorezo nka Coronavirus kigera mu Rwanda ndetse no gushyiraho uburyo bwo kugihashya, kimwe no kuzahura ireme ry’uburezi ni byo ba Minisitiri bashya muri Minisiteri y’Ubuzima n’Uburezi bashyize imbere.

Kuri uyu wa Gatanu Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro z’abaminisitiri bane abanyamabanga ba leta bane n’abadepite babiri.

Minisitiri w’Ubuzima mushya, Dr Ndamije Daniel, nyuma yo kurahira yavuze ko intego za mbere ze zigiye kuba kureba uburyo u Rwanda rwaba igihugu cyiteguye guhangana n’ibyorezo nka Coronavirus, kugira ngo bibe bitagera mu gihugu ndetse nubwo byahagera habe hari ubushobozi bwo kubirwanya.

Iyi ngingo ni yo yaganishije ku bwegure bwa Dr Gashumba Diane wayoboraga iyi Minisiteri. Ku wa 14 Gashyantare yeguye nyuma y’imyaka ine kuri uyu mwanya.

Dr Ngamije yakomeje agira ati “Nk’uko byemejwe n’Inama y’Umwiherero, tugiye gushyira ingufu nyinshi mu guha amahugurwa abaganga kugira ngo twizere neza ko dutanga serivisi nziza zitazagirira inyungu abaturage gusa ahubwo n’igihugu mu kuzamura ubukungu binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku buzima.”

Mu bindi ashyize imbere, ni uko abatanga serivisi z’ubwishingizi bakorera mu mucyo, bakishyurira ku gihe ibitaro.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka, Perezida Kagame ubwo yavugaga ku mpamvu zatumye uwari Minisitiri w’Ubuzima yegura, yagarutse ku buryo Dr Gashumba yabeshye ku bushobozi bw’igihugu mu kurwanya Virus ya Coronavirus.

Ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese [badupime] nanjye bampereho.”

“Twari tumaze iminsi bambwira ngo ko twiteguye ko itugezemo [yarwanywa], ko ibintu byose biteguye. Nyuma numva ngo ntabwo ari ngombwa ngo twagenda.”

Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane”.

Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire”.

Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”

Minisiteri y’Uburezi nayo ni imwe mu zakozwemo impinduka zikomeye nyuma y’ukwegurwa kwa Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Iyi Minisiteri yahawe abayobozi batatu bashya, guhera kuri Minisitiri wagizwe Dr Uwamariya Valentine; Irere Claudette wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro na Twagirayezu Gaspard wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asimbuye, Dr Isaac Munyakazi.

Dr Isaac Munyakazi wari muri iyi minisiteri yirukanwe kubera ruswa. Perezida Kagame yavuze ko hariho ‘ibintu by’urutonde ku mashuri’, abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa.”

Uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yavuze ko Munyakazi yahinduye urutonde “ishuri runaka riva hejuru y’ijana rijya ku mwanya ngira ngo wa cyenda”.

Ibi byaje nyuma y’uko kandi hamaze igihe kinini havugwa ibibazo mu burezi, benshi banenga ireme ry’uburezi mu mashuri.

Minisitiri mushya w’Uburezi yavuze ko ingufu ze zose azazishyira mu kuzamura ireme ry’uburezi kuko “nicyo gihangayikishije abanyarwanda muri iki gihe”.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye, Dr Uwamariya yavuze ko “Duhereye mu mizi ngira ngo no hejuru byagenda bikemuka, kuko burya bipfira hasi, kandi iyo byamaze gupfira hasi kubikosora hejuru biragora.”

Kugira ngo ibi bikemuke, yavuze ko bisaba ko mbere na mbere abayobozi bemera ko ikibazo gihari ko ari nabwo buryo buboneye bwo kugishakira umuti.

Ati “Tugomba kubyemera ko ikibazo gihari, kuko iyo utaremera ko indwara uyirwaye, kwivuza biragorana. Tubanze twemere ko hari ikibazo gihari, hanyuma dufatanye gushaka umuti, kandi ndizera ko twese hamwe dufatanyije bizashoboka.”

Ireme ry’uburezi nacyo ni ikindi kibazo gikomeye cyagarutsweho mu nama y’umwiherero aho nka Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kuko bitabaye ibyo mu myaka 15 “ushobora kuzashaka uwo ugira meya ukamubura”.

Yifashishije urukuta rwa Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yavuze ba Minisiteri bashya b’Uburezi n’Ubuzima mu mwiherero uheruka bagaragaje ubuhanga binyuze mu bitekerezo batanze, bityo ko nta kabuza bazuzuza inshingano zabo.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira imbere inyungu rusange aho kwireba ku giti cyabo, ndetse ko iyo bibaye ko umuntu atuzuza ibyo ashinzwe, kuba yavanwa ku mwanya ntawe bikwiye gutangaza.

Perezida Kagame yabwiye abarahiye ko bakwiye kujya bumva neza igisobanuro cy’amagambo agize indahiro bakora, bakayagenderaho mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “ Mu ndahiro mwagize, ngira ngo hari ubwo abantu babivuga babinyura hejuru ntibumve neza n’amagambo bariho basoma, kiriya bakubwira ngo, ntabwo uzakoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite, bivuze iki?”

“Aho rero niho hagoranye kenshi mu bikorwa, abenshi mu ntege nke, sinzi ko hari intege nke, ko ari abantu birumvikana ugakora ikosa, ariko hari ubwo biba intege nke nyinshi bagize barusha abandi, bagakora ibyo bakora babiganisha mu nyungu zabo bwite. Ntabwo ari byo, bisubiwemo kenshi…inyungu rusange ni zo nziza, nizo zitugirira akamaro tukabona aheza twifuza nk’igihugu.”

Dr. Uwamariya wari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic yagizwe Minisitiri w'Uburezi
Irere Claudette warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro
Twagirayezu Gaspard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
Dr Ngamije Daniel warahiriye kuba Minisitiri w’Ubuzima
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .