Ubushakashatsi: Ireme ry’uburezi n’imitangire ya serivisi mu bigikeneye kunozwa mu miyoborere y’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwagaragaje ireme ry’uburezi n’imitangire ya serivisi nka bimwe mu bikwiye kunozwa mu miyoborere y’u Rwanda kugira ngo rubashe kugera ku ntego rwihaye nk’igihugu.

Ibi RGB yabigaragareje kuri uyu wa 11 Ukuboza ubwo yamurikaga ubushakashatsi bwa karindwi buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS).

RGS ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko buri nkingi mu munani bugenderaho yazamutse ugereranyije n’ibyari byagaragajwe n’ubushakashatsi nk’ubu bwa gatandatu, gusa bwerekana ko hari bimwe mu bigikwiye kunozwa.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko hari zimwe mu nkingi zamaze gushinga imizi mu Rwanda nk’ibijyanye n’umutekano n’ubutabera ariko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga.

Ati “Hari ibintu bimaze gufata intera nziza cyane, ibirebana n’umutekano ibirebana, ibirebana n’ubutabera, kurwanya ruswa ndetse no gukorera mu mucyo biri ku rwego rushimishije ariko rudakwiye gusubira inyuma.”

Yakomeje agaragaza ko hari ibigekeneye gushyirwamo imbaraga birimo n’imitangire ya serivisi.

Ati “Ibikwiriye kwitabwaho cyane bigahabwa ingufu ni ibirebana n’imitangire ya serivisi, ni ibirebana no kurwanya ubukene, kugira ngo dushobore kugera ku ntego twihaye, kwagura uburyo n’ubushobozi bwo kurwanya igwingira ry’abana no gushyira imbaraga mu guhugura abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga kubera ko muri NST1 twiyemeje ko nibura serivisi z’inzego za leta zizaba zitangwa 100% hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, wari n’Umushyitsi Mukuru yavuze ko RGS ari ubushakashatsi bugaragaza uko imikorere ihagaze mu gihugu, n’uko kigenda kigera ku ntego kiba cyarihaye, anashima ko bwerekanye aho Leta igomba kuvugurura mu byo ikora byose.

Ati “Igikomeye kirimo ni uko ubu bushakashatsi bwatweretse n’ibyo tugomba gukora kugira ngo ubutaha ibipimo bizazamuke mu by’ukuri, aho tutakoze neza ni ukureba inama batugiriye muri ubu bushakashatsi, hanyuma tugashyiraho uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa.”

Bimwe mu byo RGB yagaragarije Leta ko ikwiye kwitaho cyane harimo gushyiraho ingamba zirambye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kwita ku ireme ry’uburezi hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibashe gupiganwa ku isoko mpuzamahanga no kugabanya ikinyuranyo kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Ibindi bikwiye kwitabwaho harimo kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene hibandwa by’umwihariko ku bantu bafite ubumuga; kongera ubumenyi bw’abaturage mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuribyaza umusaruro no kubabera umuyoboro uborohereza kubona serivisi nk’uko biteganywa muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7.

Ibyavuye muri RGS ya karindwi

Ubu bushakashatsi bushyizwe hanze ku nshuro ya karindwi, nk’uko bisanzwe bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo, iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Ugureranyije iki cyegeranyo n’icyari cyashyizwe hanze ku nshuro ya gatandatu, buri nkingi muri izi umunani yagiye izamuka.

Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,44% mu mwaka wa 2020, yavuye kuri 94,29% yariho mu 2019, iyubahirizwa ry’amategeko iri kuri 87,86% ivuye kuri 84,70 % umwaka ushize; uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage bwagize amanota 85,76 % bivuye kuri 85,17 %; imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize 81,96% ivuye kuri 73 % yariho umwaka ushize.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 73,32% bivuye ku kigero 68,53%; kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 86,28% bivuye kuri 84,28% umwaka ushize; ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 78,31 % bivuye kuri 70,54 % naho imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi bigira amanota 78,14% rivuye kuri 76,43% umwaka ushize.

Mu nkingi umunani zapimwe, eshanu ziri ku gipimo kiri hejuru ya 80% mu gihe muri RGS ya 6 izari zageze kuri ayo manota zari 4. Naho inkingi eshatu zisigaye zagize amanota ari hagati ya 73% na 78%, bivuze ko nta nkingi yigeze igira amanota ari hasi ya 73%.

Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza niyo yazamutseho amanota menshi kurusha izindi (8,96%) ikaba ari nabwo bwa mbere igize hejuru ya 80%.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yagaragaje ko hari ibigikwiye kunozwa birimo imitangire ya serivisi
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith yavuze ko ubushakashatsi bwa RGS bukora nk'igipimo cy'aho igihugu kigeze muri gahunda zitandukanye
Imurikwa ry'ubu bushakashatsi ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Tito Rutaremara yari mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri iyi RGS ya karindwi
Umuyobozi wa One UN Rwanda,Fodé Ndiaye yashimye ubu bushakashatsi bukorwa na RGB
Hafashwe ifoto y'urwibutso ku bayobozi bari bitabiriye

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .