Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza Imbere Ubucuruzi muri Irembo, Noella Dushime, mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo ku nshuro ya 27, akomoza ku kuba ubwo bufatanye buri muri gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Ati ‘‘Ubu bufatanye buradufasha gutanga ibisubizo birambye ku bakenera serivisi dutanga, ibijyanye n’intego yacu yo kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu Rwanda.’’
Irembo kandi yitabiriye iryo murikagurisha, mu rwego rwo kumurika urubuga rw’ikoranabuhanga rwiswe ‘IremboPay‘, rwashyizweho nk’igisubizo mu gufasha abasaba serivisi ku ikoranabuhanga rukanakemura ibibazo byo kuryishyuranaho, rukanafasha abakora ubucuruzi bakoroherwa no kwishyurana n’ababagana nabwo bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Muri iri murikagurisha kandi Irembo yamurikiyemo serivisi nshya zirenga 100 ziherutse kwiyongera ku zari zisanzwe ku rubuga https://irembo.gov.rw/home/citizen/all_services.
Ni mu gihe mu bikorwa biri imbere, Irembo yatangangaje ko iteganya kurenga imipaka y’u Rwanda igatangira imikoranire n’ibihugu by’abaturanyi mu koroshya ibirimo imihahiranire hifashishijwe ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!