Iyi gahunda yiswe ‘Agent Certification Program’ izafasha Irembo kubakira ubushobozi n’ubunyamwuga abayihagarariye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo serivisi baha abakiliya zibe zinoze kandi zinyuze mu mucyo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira, iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Rwamagana, icyakora intego ni ukuyigeza mu gihugu hose.
Iyi gahunda byitezwe ko izafasha ‘agents’ ba Irembo bari hirya no hino mu gihugu mu kubongerera ubumenyi, imyitwarire no kurushaho kongera umuhate wabo mu kazi.
Kugira ngo ‘agent’ wa Irembo ahabwe iki cyemezo, azajya ahabwa amahugurwa ku mitangire ya serivisi n’ibikwiriye kwitabwaho mu kazi kabo ngo karusheho kugenda neza.
Nyuma yo kwemezwa nk’aba-agents ba Irembo bemewe, bazajya bahabwa umwambaro n’icyemezo kibaranga, byorohere abashaka serivisi kumenya abo bakwizera.
Mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakiliya kandi, Irembo yatangije gahunda ya ‘NTUYARENZE’ igaragaze ibiciro bya buri serivisi umukiliya akaneye ku mu-agent, hagamijwe gukorera mu mucyo, kwirinda ubutekamutwe n’amakimbirane ayo ariyo yose yavuka.
Irembo yatangaje ko izakomeza gushyira imbere mu guharanira ko abakenera serivisi zayo, bazibona ku gihe kandi zinoze.
Kugeza ubu mu Rwanda hose habarizwa abahagarariye Irembo basaga 7000, bagira uruhare mu gutanga serivisi zitandukanye. Irembo ifite intego y’uko bagira ubahagarariye muri buri kagali mu Rwanda bahuguwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!