00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irembo yahuguye abaturage mu bijyanye no kurinda amakuru yabo bwite ku ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 October 2023 saa 10:45
Yasuwe :

Ikigo Irembo binyuze mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga hirya no hino ku Isi mu bijyanye n’umutekano ku ikoranabuhanga, cyahuguye abaturage bakoresha serivisi zacyo ku buryo bashobora kwicungira umutekano mu gihe bazikoresha.

Icyizere cy’abaturage no kurinda amakuru bwite yabo ni bimwe mu bishyirwa imbere n’Ikigo Irembo. Ni yo mpamvu iki kigo gikomeza gushyiraho ingamba nshya zo gukomeza kurinda amakuru bwite n’ubuzima bwite bw’abakoresha serivisi zacyo.

Mu rwego rwo kubahiriza itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’abantu, aho Ikigo Irembo gifitiye uburenganzira gutunganya amakuru [data processing] no kugenzura amakuru [data controlling], cyavuguruye amabwiriza agenga imikoreshereze ya serivizi zacyo.

Intego y’iri vugurura ni ukugenzura neza umutekano w’amakuru bwite y’abaturage ndetse no kurinda ko yakwinjirirwa mu buryo ubwo aribwo bwose.

Uko ikoranabuhanga rirushaho gukomeza gutera imbere, ni nako abarikoreraho ibyaha biyongera ndetse hakavuka n’amayeri mashya bakoresha. Mu guhangana na bo, Irembo yashyize imbere gahunda yo kongerera ubushobozi no kwigisha abaturage, binyuze mu kubaha iby’ibanze bikenerwa mu kuba bakirinda.

Ibi byose bikorwa hagamijwe guha umutekano uhamye abaturage mu gihe baba bakoresha serivisi za Leta ku Rubuga Irembo.

Mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakiliya kandi Irembo yatangije gahunda ya ‘NTUYARENZE’ igaragaza ibiciro bya buri serivisi umukiliya akeneye ku mu-agent, hagamijwe gukorera mu mucyo, kwirinda ubutekamutwe n’amakimbirane ayo ari yo yose yavuka.

Irembo yatangaje ko izakomeza gushyira imbere mu guharanira ko abakenera serivisi zayo, bazibona ku gihe kandi zinoze ndetse n’umutekano w’amakuru yabo ukarindwa.

Abaturage bahuguwe ku buryo bakicungira umutekano ku ikoranabuhanga
Hongerewe imbaraga mu gukaza umutekano w'abakoresha serivisi za Irembo
Havuguruwe amabwiriza agenga imikoreshereze ya serivizi za Irembo mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amakuru bwite y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .