Intego y’ibanze y’ubu bufatanye ni ukurushaho kunoza no koroshya gahunda yo gutanga amaraso, bukaba bwitezweho gufasha byihuse abantu bifuza gutanga amaraso no korohereza abakeneye kuyabona.
Ubu bufatanye bwatangajwe ku wa Gatanu ku ya 03 Gicurasi 2024, aho bamwe mu bakozi ba Irembo bahise banatanga amaraso ku bushake.
Hagaragajwe ko iyi gahunda izafasha abifuza gutanga umusanzu mu gushyigikira urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda nta kiguzi bibasabye, binyuze mu gutanga amaraso, kandi banatabare ubuzima bwa benshi baba bakeneye amaraso.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, gisanzwe gitanga umusanzu ukomeye muri iyi gahunda aho kireberera ibikorwa byose byo gutanga amaraso birimo kuyakusanya, kuyapima ndetse no kuyageza mu bitaro binyuranye mu gihugu.
Hamwe n’ubunararibonye, ibikoresho bigezweho n’ikoranabuhanga, RBC yita ku mutekano n’ubuziranenge bw’amaraso aba yatanzwe binyuze mu kuyakorera isuzuma kandi bigakorwa hagendewe ku bipimo byashyizweho.
Ubu bufatanye bwa RBC na Irembo buzatuma ubutumwa bwo gushishikariza abantu gutanga amaraso bugera kure hashoboka kandi bukazatuma hatabaho ibibazo by’ibura ryayo mu gihe akenewe byihutirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!