00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yaba ifite umugambi wo kwihorera kuri Israel?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 September 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Nyuma y’igitero simusiga cyahitanye Umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, igikomeje kwibazwa na buri wese ni icyo Iran ishobora gukora kuri iki gitero, amwe mu makuru akavuga ko ishobora kuba yatangiye gutegura ingabo zayo, ndetse ngo zimwe zishobora koherezwa muri Liban.

Ubwo Iran iheruka kohereza Ingabo muri Liban, byari mu 1981. Icyo gihe, izo ngabo nizo zatangije umutwe wa Hezbollah, Iran ikomeza kuwubaka no kuwushoramo akayabo ifite intego yo kuwifashisha mu guhangana na Israel.

Icyakora magingo aya, bisa n’aho uyu mutwe waciwe intege cyane, nyuma y’uko abayobozi bakuru hafi ya bose bishwe, kimwe n’abakomando bayobora amatsinda mato y’abarwanyi, benshi bagizweho ingaruka n’igitero simusiga cyagabwe ku byombo bakoresha.

Israel yavuze ko idateze guhagarika ibitero kuri Hezbollah, ibivuze ko izakomeza kuyihangamura mu minsi iri imbere, ku buryo uyu mutwe ushobora kubura ubushobozi bwawo bwo kwihagararaho muri rusange.

Benshi rero bari kwibaza niba Iran yiteguye kurebera, ikareka umutwe yubatse mu myaka irenga 30 ugasenywa mu gihe gito. Impungenge z’uko Iran ishobora kwinumira zishingira n’ubundi ku buryo yitwaye mu bitero byabanje.

Nasrallah siwe muyobozi ukomeye wishwe ku ruhande rw’abakorana na Iran. Muri Nyakanga uyu mwaka, Umuyobozi wa Politiki mu mutwe wa Hamas, Ismail Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran, birangira ntacyo icyo gihugu gikoze mu kwihorera mu buryo bufatika.

Amwe mu makuru avuga ko Iran iri gutegura ingabo zayo, cyane ko iki gitero gishobora kuba cyari umurongo utukura, kandi mu gihe Hezbollah yasenywa nk’uko byagenze kuri Hamas, Iran ntacyo yaba isigaranye, ari nayo mpamvu nta gisobanuro gifatika ifite mu kureka Israel igasenya Hezbollah.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, bivugwa ko yatumije inama y’abasirikare bakuru nyuma gato y’urupfu rwa Hasrallah. Ibyavugiwemo ntibizwi, gusa benshi bemeza ko bifitanye isano n’uburyo Iran igomba kwihorera.

Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, aritezwe cyane, aho benshi bategereje kureba icyemezo azafata nyuma y'uko umuyobozi wa Hezbollah yishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .