IPRC-Kigali yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 5500 basoje amahugurwa y’ubumenyingiro

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Ishuri rikuru ry’imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), IPRC Kigali ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 5628 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro , basabwa kuzahagarira iri shuri neza bakora umurimo unoze.

Izi mpamyabushobozi zatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki 23 Mutarama, mu birori byabereye ku cyicaro cy’iri shuri riherereye ku Kicukiro.

Ni ku nshuro ya mbere IPRC Kigali itanze impamyabushobozi ku banyeshuri barangije amahugurwa y’ubumenyingiro bahabwa mu gihe gito, no ku nshuro ya gatatu ku bakorewe isuzumwa mu kazi basanzwe bakora.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi barimo 429, bahawe amahugurwa y’ubumenyingiro mu gihe cy’amezi, ane, atandatu n’umunani mu byiciro bitandukanye birimo ikoranabuhanga, gukora amazi, gusudira, ubukanishi, ububaji, gukora amashanyarazi, gukora imodoka, n’iby’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Abagera kuri 13, bahawe ubumenyi mu cyiciro cyiswe “dual training”, uburyo bushya bw’imyigishirize, aho amahugurwa amwe bayahererwa ku ishuri, andi bakayehererwa mu kazi aho basanzwe bakora.

Abandi bagera ku 5150 bahuguriwe ku kazi basanzwe bakora. Barimo abo mu bwubatsi, abakora ibijyanye n’amashanyarazi, n’abakora imodoka.

Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Mulindahabi Diogène, yasabye abarangije mu byiciro byose gukunda umurimo no kwerekana itandukaniro mu gihe bari mu kazi.

Ati “Turabasaba gukunda umurimo, kuko iyo ukunze umurimo uba ukunze igihugu. Turabasaba kandi gukora umurimo unoze kuko ni byo bizabatandukanya n’abandi badafite impamyabumenyi.”

Yakomeje ashimangira ko ubumenyi bakuye mu ishuri buzabafasha gukora akazi neza, abifuriza amahirwe ku isoko ry’umurimo anabasaba gutangira kwihangira imirimo kuko ari byo bibategurira ejo habo heza.

Umwe mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi, wahuguwe mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Bideri Françoise, yabwiye IGIHE ko ubumenyi yahawe buzamufasha mu kunoza akazi asanzwe akora kuko ari umurimo ufite ingaruka ku buzima bw’abawukora.

Ati “Nungukiyemo byinshi bizamfasha kongera gukangurira abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye, kunoza uwo murimo no kubungabunga ubuzima bwabo kuko habamo indwara nyinshi banduriramo zo mu myanya y’ubuhumenkero, rimwe na rimwe ibirombe bikanabagwaho.”

Mushimiyimana Laetitia, wigaga ibijyanye n’ubukanishi, avuga ko ubumenyi yahawe bugiye gutuma agira imbaraga zo guhangana ku isoko ry’umurimo kugira ngo yiteze imbere.

Ati “Ubumenyi nkuye hano bugiye kumfasha kuba nakora cyane kuko numva mfite ubumenyi buhagije, ku isoko ry’umurimo ndumva nifitiye icyizere cyo guhangana nkaba nakora nanjye nkiteza imbere kandi ngakorana umwete, umurava n’ubushake.”

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rifite intego yo gutanga ubumenyingiro mu byiciro bitandukanye, aho ritanga imyigishirize itanga impamyabumenyi, gutanga amasomo y’ubumenyingiro, no kugira uruhare mu gusuzuma ubumenyi buri mu banyarwanda.

Abagera kuri 429 bakurikiranye amasomo y'ubumenyingiro mu gihe cy'amezi atandukanye bahawe impamyabushobozi na IPRC Kigali
Abagera kuri 5150, bakorewe isuzuma rigamije guha agaciro ubushobozi bafite mu byo bakora bigiye ku murimo, barimo abo mu bwubatsi, abakora ibijyanye n’amashanyarazi, n’abakora imodoka
Abanyeshuri bahize abandi mu byiciro bitandukanye bahawe impamyabushobozi zizabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo
Abari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi basusurukijwe n'itorero rya IPRC Kigali
Abarimu b'indashyikirwa n'abafatanyabikorwa ba IPRC Kigali bahawe ishimwe
Abanyeshuri bifashishije ubumenyi bahawe na IPRC Kigali bakihangira imirimo, bashimiwe n'iri shuri
Bideri Francoise, avuga ko ubumenyi yahawe buzamufasha mu kunoza akazi asanzwe akora kuko yabiherewe amahugurwa ahagije
Mushimiyimana Laetitia, wigaga ibijyanye n’ubukanishi, avuga ko ubumenyi yahawe bugiye gutuma agira imbaraga zo guhangana ku isoko ry’umurimo kugira ngo yiteze imbere
Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Mulindahabi Diogene yasabye abarangije mu byiciro byose gukunda umurimo no kwerekana itandukaniro mu gihe bari mu kazi
Umuyobozi w'ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro, Dr Gashumba James, yari yitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje amasomo y'ubumenyingiro

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza