00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IPRC Kigali igiye kongera gusubukura imirimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bibiri IPRC Kigali ifunzwe kubera iperereza ryakorwaga ku bujura bwakozwe n’abayobozi hamwe n’abakozi bayo, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko imirimo yayo izasubukura ku wa 07 Ugushyingo.

Ku wa 23 Ukwakira nibwo IPRC Kigali yari yafunzwe. Icyo gihe byari muri gahunda yo gukora iperereza ku bujura bwakozwe mu bikoresho byayo aho bivugwa ko bwakozwe guhera ku bayobozi bo hejuru kugera ku bo hasi barimo n’abacunga umutekano waryo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo, rigira riti “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri n’abakozi b’iryo shuri ndetse n’abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rizongera gufungurwa ku wa 7 Ugushyingo 2022.”

Abanyeshuri bari baratashye basabwe gusubira ku ishuri kugira ngo bakomeze amasomo.

Ifungwa rya IPRC by’agateganyo ryaganishije ku itabwa muri yombi ry’abayobozi bayo barimo Mulindahabi Diogène usanzwe ari Umuyobozi Mukuru, ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abandi ni Muhimpundu Vander Thomas wari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri IPRC na Uwantege Mediatrice ushinzwe ibikoresho, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.

Ni mu gihe uwitwa Jean Claude wari umukozi wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho na Ndayambaje Fortune wari umukozi wungirije ushinzwe imari, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

Mu bandi bafunzwe harimo Rukundo Tumukunde, Mugenzi Nepomuscene na Habinana Venuste baregwa icyaha cyo kunyereza umutungo. Ni mu gihe Yambabariye Eugène, Nzavugejo, Harerimana Daniel n’umucuruzi Manirafasha Alphonse, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ’Kugeza ubu hari ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu myigire y’abanyeshuri byagarujwe ndetse hari n’abandi bakozi batandatu bafashwe’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, aherutse kubwira RBA ko ibikoresho byibwe muri iri shuri biri mu byiciro bitatu birimo iby’abashyeshuri, ibikoresho bwite bya IPRC Kigali n’ibibarirwa mu mutungo rusange.

Ibibarirwa mu mutungo rusange ni ibikoresho byakozwe n’aya mashuri y’ubumenyingiro bigamije gufasha Leta muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye by’igihugu.

Irere ati "Ibyo birimo cyane cyane ibitekerwamo nka za muvero. Nabyo biri mu bikoresho byibwe ariko kandi ntabwo iperereza umuntu ariha imbago, bitewe n’ibyo bazagenda babona bazatwereka niba koko harimo n’ibindi."

Yavuze ko bamenye ko muri IPRC Kigali habayemo ubujura bitewe n’uko hari bimwe mu bikoresho byagendaga bibura mu buryo budasobanutse, byatumye hagaragara ko harimo ikibazo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko hari ibikoresho byagiye bigurwa ku biciro by’umurengera, Irere akavuga ko bidafitanye isano n’ibi byibwe n’ubwo nayo ari itoroshi nziza itungwa aho ibibazo biri, ubundi bigakurikiranwa.

Ati "Nk’ubwo twahise tubona ko hari ikibazo mu mitangire y’amasoko y’ibi bikoresho. Icya kabiri byatugaragarije ko dufite ikibazo mu kugenzura, igihe ibikoresho byaguzwe bikishyurwa twebwe tukajya kugenzura ku mashuri tukareba ngo n’ibiki byagezeyo."

Yavuze ko bagiye kwikubita agashyi mu bijyanye n’imigenzurire y’igurwa ry’ibikoresho, ahamya ko byongeye gusubira byaba ari ibibazo.

Irere avuga ko n’ubwo iri gurwa ry’ibikoresho ku biciro by’umurengera ridafite aho rihuriye n’ubu bujura bwabaye muri IPRC Kigali, "mu iperereza nibigaragara ko na bimwe mu bibazo iri shuri rifite na byo birimo nabyo bazabirebaho."

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ifunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, hagaragajwe ko bimwe mu bikoresho byibwe harimo iby’abanyeshuri, iby’ishuri ndetse n’ibindi biri mu mutungo rusange
Mulindahabi Diogène uyobora IPRC Kigali ni umwe mu batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .