00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu 126 zasenywe n’imvura, abantu umunani barakomereka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 12:37
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [MINEMA] yatangaje ko imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku wa 27 Ukwakira 2022, yasenye amazu menshi, yangiza n’ibindi bintu mu bice bitandukanye by’igihugu.

Amakuru IGIHE yahawe n’ubuyobozi bw’iyi minisiteri agaragaza ko mu bice birimo Uburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali iyi mvura yasenye ibintu bitandukanye.

Muri rusange nta muntu wahitanywe n’ibi biza uretse abagera ku munani bakomeretse barimo barindwi bo mu Karere ka Rulindo n’umwe wo muri Nyanza.

Ni mu gihe inzu zasenywe cyangwa izangijwe n’ibi biza ari 126 zo mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Abo bantu barindwi bakomeretse ni abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rutonde mu Murenge wa Shyorongi.

Amakuru avuga ko abo banyeshuri bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rutonde cyane ko batari bakomeretse bikabije.

MINEMA igaragaza ko hari ibyumba by’amashuri 11 byasenyutse, imiyoboro y’amashyanyarazi yangiritse hirya no hino. Ni mu gihe hari ibiro by’akagari byo muri Kicukiro byasenyutse n’urusengero rumwe muri Karongi.

Muri Ruhango hagaragaye inyubako abanyeshuri bararamo yasambutse gusa ntabwo bari barimo mu gihe imvura yagwaga.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’amashuri ndetse n’abaturage kujya bibuka kugenzura uko ibisenge by’inyubako bimeze kuko hari ibiba byarajegeye bakabyibuka byamaze kusambuka.

Ati "Mu by’ukuri turebye ishusho muri rusange atari iby’uyu munsi gusa, dusanga ikibazo gishingiye mu kuba tuvugurura cyangwa dukomeza ibisenge kugira ngo tubashe guhangana n’umuyaga kuko umuyaga ukunze kugurutsa ibisenge ntabwo wakabaye ubisenya nk’uko ubisenya."

Ishuri ryo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara riherutse gusamburwa n'umuyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .