00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi za Hakizimana wifuza kubaka uruganda rukora ibyo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 03:19
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 21 ukora ibikoresho byo gupfunyikamo akoresheje impapuro, Hakizimana Hussein, yemeza ko ari akazi kamufasha kubona ibyo akeneye byose kandi bimutera imbaraga zo kumva ko azabasha kugera ku nzozi ze.

Avuka mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge akaba ari naho atuye ndetse ni naho akorera akazi ke ka buri munsi.

Nyuma yo kubona ko Leta y’u Rwanda yaciye ikoreshwa ry’amashashi, Hakizimana Hussein wari usoje amashuri yisumbuye yahise atangira kwiga gukora utwo gupfunyikamo ‘envelope’ mu mpapuro akatugurisha muri boutique.

Nibura ku munsi ashobora gukora utwo gupfunyikamo 400 hakaba n’igihe turenga, kamwe akagurisha amafaranga 20 Frw bivuze ko akorera nibura ibihumbi 8 Frw.

Birumvikana ko iyo akoze buri munsi, nibura ku kwezi ashobora kwinjiza hagati y’ibihumbi 200 Frw na 250 Frw.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yatinyutse gukora utwo gupfunyikamo ku bahahira muri boutique kandi bagura ibintu bike kandi bimwinjiriza agatubutse.

Ati “Numvise uburyo baciye amashashi ngira igitekerezo cyo kuba nakora za envelope ariko bihura nuko nari nkiri umujyeshuri ndi kwiga, nsa nkutinda gutangira. Ubu maze amezi atanu nkora ariko ndabizi mu myaka iri imbere bizaba bimaze kugira ahantu bingeza hafatika.”

Yavuze ko afite intego yo gushinga uruganda rutunganya ibyo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije kandi byujuje ubuziranenge cyane ko izi mpapuro akoramo ziri mu biri gucibwa kubera impungenge ku buziranenge bwazo.

Ati “Nshaka kuba umwe mu bantu bakora ishoramari bagemura ibintu bapfunyikamo. Nkava ku rwego ndiho uyu munsi kuko ubu izo nkora nzikoresha impapuro ariko uko nzagenda nzamuka nshobora no gukoresha ibindi bitandukanye kuko buri muntu ugiye ku isoko kugura ikintu akenera icyo gupfunyikamo.”

Hakizimana yavuze ko yifuza kuba umushoramari ukomeye uzafasha mu gukemura ikibazo cyo kubona ibyo gupfunyikamo cyane ko bikenerwa na buri wese.

Hakizimana afite izi nzozi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 yitabiriye amahugurwa y’urubyiruko azamara iminsi ine ku bafite imishinga n’ibikorwa by’iterambere mu Murenge wa Kimisagara ari kubera ku kigo cy’amahugurwa cya RICEM.

Umuyobozi Mukurumu Kigo gishinzwe amahugurwa y’Amakoperative, ibigo by’imari biciriritse na ba rwiyemezamirimo RICEM, Dr Mukulira Olivier, yasabye urubyiruko ruri guhanga imirimo kwirinda imyitwarire idahwitse no gukora cyane.

Ati “Urubyiruko rukwiye kumva ko rufite gahunda yo kwikorera, guhanga imirimo no guha imirimo abandi ariko ibyo byose bigendana n’imyitwarire myiza no kwirinda ibiyobyabwenge. Umuntu ni yo wamufasha ariko adafite imyitwarire myiza ntacyo yageraho.”

Umukozi w’Ikigo cy’Abadage kimaze imyaka isaga 10 mu Rwanda kigira ruhare mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato, ibigo bito n’ibiciriritse cya German Sparkskassenstiftung Eastern Africa, Ruth Madl, yavuze ko urubyiruko rukwiye kurushaho gutinyuka rukabyaza amahirwe ahari umusaruro.

Yakomeje ati “Ntekereza ko iyo ufite ubumenyi n’umushinga hari n’imbogamizi ushobora guhura nazo ariko nubwo haba hari imbogamizi zikomeye ariko ikintu cy’ingenzi ni ugushaka igisubizo no kudacika intege. Ubwo nibwo buryo bwiza bwo kubasha gutsinda no kugera ku ntego zabo.”

Musabyimana Yvette, yatangije ubucuruzi bw’amakara ariko afite intego zo kwagura ibikorwa bye agacuruza gaz cyangwa ibindi bicanwa bitangiza ibidukikije, yagiriye abakobwa bagenzi be inama zo gutinyuka no kudasesagura utwo bafite.

Ubusanzwe RICEM ifasha urubyiruko n’abashoramari bato kongera ubumenyi mu kunononsora no kunoza imishinga yabo y’iterambere, gukorana n’ibigo by’imari, kwandikisha imishinga yabo muri RDB, kubahugura uburyo bakorana n’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’ibindi.

Uru rubyiruko rwasabwe kurangwa n'imyitwarire myiza mu byo rukora
Uru rubyiruko rwagaragarijwe amahirwe yo kugira ikinyabupfura mu byo rukora
Buri wese ntiyifuzaga gutakaza akantu na gato
Musabyimana akurikiye inama bagirwaga
Bashyizwe mu matsinda kugira ngo babashe gufashanya
Dr Mukulira Olivier yasabye uru rubyiruko gukorana umwete mu byo rukora no kurangwa n'imyitwarire myiza
Hakizimana Hussein afite inzozi zo kugira uruganda rukora ibipfunyikwamo
Musabyimana Yvette yagaragaje ko buri wese akwiye gukora atiganda
Ruth Madl yasabye ko urubyiruko kwirinda gucika intege ahubwo rugahozaho
Umwe mu bahugura uru rubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .