Inzozi Museveni afite ku Rwanda

Yanditswe na Claude Hategeka
Kuya 16 Mata 2019 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bakurikiranira hafi politiki yo mu karere bazi ko Perezida Yoweri Museveni, yahoze afite imigambi yo komeka u Rwanda kuri Uganda. Yifuza ko ari we wagena ibyo icyo gihugu gikora n’ibyo kitagomba gukora.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, yakunze guha ikiraka abantu batekereza nkawe bo mu Rwanda ngo bakorane maze bazahindure igihugu cyabo uko abyifuza. Abo ni imandwa ze, ariko umuntu yakwibaza ngo ni iki babona muri Museveni cyangwa we ababonamo iki gishya bazazanira u Rwanda?.

Ikintu cya mbere dukwiye kurebaho ni uburyo izo mandwa zihora zisubiramo amagambo asize umunyu ya Museveni. Mu minsi ishize, Kayumba Nyamwasa yabwiye ikinyamakuru cyo muri Zambia ko ari kurwanira kuzana ‘impinduka z’ibanze’ mu Rwanda. Mu 1986 ubwo Museveni yarahiraga, na we yavuze ko icyo yarwaniraga ari ukuzana impinduka z’ibanze muri iyi Uganda.

Agatsiko ka Museveni kaba hejuru y’amategeko, gafite ububasha bwo kunyereza umutungo wa Leta ku nyungu zako bwite uko gashatse. Banki y’ubucuruzi irigarurirwa ikazimira burundu ntihagire umenya irengero ryayo, hagurwa kajugujugu zishaje ntihagire ubibazwa.

Umuntu ajya aho akavuga ko umutungo kamere w’igihugu ari uwe, ngo ‘Pateroli yanjye’ natanaterwe isoni no kuvuga mu ruhame ngo “Ndi gukorera abana banjye n’abazukuru banjye.” Mu yandi magambo, igihugu akiyobora nk’uyobora iduka kugeza igihe ariraga uwo mu muryango we.

Ku rundi ruhande, Kagame ntiyigeze agira agatsiko. Ikirenzeho nta n’umwe wigeze yigamba ko ari hejuru y’amategeko ku buyobozi bwe. Bamwe bashobora kugaragara nk’ababa hafi ye bitewe n’inshingano bafite ariko iyo inshingano zabo zirangiye kuba hafi ye birangirira aho. Ng’ibyo ibyo Himbara yita agatsiko.

Icyakora nta gitangaza ko abantu batagira isoni nka Himbara bigeze gukorera hafi ya Kagame baba barigeze kwiyumva nk’abari mu gatsiko ke kandi mu by’ukuri bibeshya, cyangwa se bakaba bari bafite imigambi yo gushinga ako gatsiko bagasanga barenze umurongo bikarangira bisanze aho bari uyu munsi.

Iyo myumvire yombi irakocamye kandi ntishobora kubangikana. Niyo mpamvu Museveni n’imandwa ze bashishikajwe no kwagurira politiki zabo z’agatsiko mu Rwanda. Nicyo cyonyine umuntu yavana mu nyandiko za Himbara.

Urugero, abaminisitiri bose bari mu Rwanda babereyeho gukorera abaturage, Minisiteri ntabwo ari mutungo bwite w’umuntu, n’abahawe kuyiyobora nta n’umwe wumva ko atazahabwa izindi nshingano.

Mu buryo nk’ubwo, abasirikare bakuru bose nabo baba hafi ya Perezida bitewe n’imiterere y’inshingano bahawe. Ntabwo ibyo babigezwaho no kuba bafitanye ubushuti cyangwa amasano cyangwa se bari muri icyo cyiswe agatsiko. Ibyo bituma bahora biteguye kuba bakwimurirwa mu zindi nshingano cyangwa ze gusezererwa mu gihe hari impamvu zigaragara.

Ni abasirikare bari mu gisirikare cy’umwuga kitegamiye ku muntu umwe kandi ntibahora batekereza ko hari ideni baberewemo kubera ko barwanye intambara gusa.

Nta gishya kuri Eugene Gasana

Eugene Gasana wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York, na we ameze nka Himbara mu gutekereza u Rwanda nk’uko Museveni arwifuza. Gasana aherutse guhura na Museveni i Kampala no hanze yayo baganira ku bifite aho bihuriye na RNC.

Nkuko byagenze kuri Karegeya na Kayumba Nyamwasa bamubanjirije, Gasana na we yahawe ikiraka ubwo yari agikorera Guverinoma y’u Rwanda. Ikindi nka Ignace Murwanashyaka (wakatiwe n’inkiko zo mu Budage) Umuyobozi wa FDLR irimo abasize bakoze Jenoside, Gasana na we yahawe pasiporo ya Uganda ngo abone uko atembera hirya no hino avuganira RNC. Ni muri ubwo buryo Gasana na Charlotte Mukankusi bahuriye na Perezida Museveni i Kampala mu kwezi gushize.

Amakuru yizewe aturuka ku kibuga cy’indege cya Amsterdam aho akunze kunyura agiye mu ngendo za RNC, yemeza ko Gasana asigaye akoresha pasiporo ya Uganda (Twiteguye rya hakana rya Ofwono Opondo na Sarah Kagingo, bazerekane n’ibimenyetso.)

Igitangaje, Gasana ari imbere y’imandwa ngenzi ze kubera impamvu yihariye: Yumva byihuse imigabo n’imigambi y’umukoresha mukuru. Urugero, Ubwo hashyirwagaho ambasaderi mushya ugomba kumusimbura i New York we agasabwa kugaruka mu gihugu guhabwa izindi nshingano, yabiteye utwatsi. Yiyumvishaga ko nta we ugomba kumusimbura muri uwo mwanya.

Yatangiye kugira umujinya w’umuranduranzuzi mbere yo gufata umwanzuro wo kwitandukanya na Guverinoma, akiyegurira umushinga wa Museveni kubwa RNC wabayeho kera cyane mbere yo kwitandukanya n’u Rwanda.

Guhera mu 2016, Gasana yakoreraga RNC, umutwe watangaje intambara ku Rwanda wanagabye ibitero by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane mu bice bitandukanye by’igihugu. Gasana kandi yakoresheje amanyanga yemererwa gutura muri Amerika nyuma yo kubeshya ko ubuzima bwe bwajya mu kaga aramutse asubiye mu gihugu cye.

Nyamara, Gasana ahubwo akwiriye kwitegura ibyabaye kuri Jean Leonard Teganya. Tariki 6 Mata 2019, urukiko rw’i Boston rwemeje ko Teganya w’imyaka 48 “Yashatse kubona ubuhungiro muri Amerika akoresheje kubeshya”. Yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma akoherezwa mu Rwanda.

Mu buryo nk’ubwo Gasana yabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ko mu gihugu cye yahura n’akaga asubiyeyo kandi bishobora kuba byaremewe, nyamara ntazi ko umugambi wo kurwanya Guverinoma ye wamukururira ibyago nk’ibya Teganya.

Kuba Gasana arwanya u Rwanda byonyine byari bihagije ngo yinjire mu gatsiko ka Museveni kandi birumvikana, nibwo buryo yumvamo ko agatsiko ke katazahanguka. Ku rundi ruhande, kuvuga ko agatsiko ka Kagame kari mu marembera nta bwenge na buke burimo. Iyi mitekerereze ntacyo yatwara Kagame kuko imikorere ye itandukanye n’umukoresha wa ba Gasana.

Mu gihe Himbara agerageza kwihindura mu isura Museveni yifuza ku mandwa ze, akomeje kwipakururamo ukuri kw’ibibera mu Rwanda. Kuba ageze aho avuga ko Kagame afite agatsiko ni icyemeza ko yamaze kuyoboka ngo abe imanda yuzuye. Ni urugero rw’umuntu Museveni akeneye ngo ahindure u Rwanda uko abyifuza.

Mu gihe Museveni akomeje kwiga kuri Kagame, uko atekereza guhindura u Rwanda ni nako akomeza gutekereza k’uzaba Perezida. Uwo mwanya arawukeneye nawo akawufatanya n’uwo ariho maze akaba Perezida wa Uganda yagutse yometsweho u Rwanda. Museveni indoto ze ntizihagararira aho. Iyo abonye Kayumba Nyamwasa amubonamo Salim Saleh, yareba Eugene Gasana akamubonamo Sam Kuteesa. Ababonamo ikipe nziza yavamo ‘agatsiko’ ke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza