Inzoga zizajya zihabwa abatumije ibiryo gusa: Ibikubiye mu mabwiriza ya RDB kuri za hoteli na restaurants

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Kanama 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 26 Kanama, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB cyasohoye amabwiriza mashya agenga uburyo ibikorwa by’ubukerarugendo, inama, amahoteli na restaurants bizakorwa muri ibi bihe bya Covid-19.

Aya mabwiriza arimo hotel na restaurant bemerewe guha inzoga abashyitsi bicaye batumije amafunguro gusa.

Iyi nama y’abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

Iyi nama kandi yanzuye ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange zitemewe.

Nyuma y’iyi nama, RDB yasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza arimo n’amashya agomba kugenga uko ibikorwa by’ubukerarugendo,inama, amahoteli na Restaurant bizakomeza gukorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Amabwiriza ya RDB

 Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga bizakomeza, hubahirizwa ingamba zo kwirinda.

 Ba nyiri ibikorwa n’abayobozi babyo bafite inshingano zo kugenzura ko ababagana bubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima igihe cyose.

 Utubari twose harimo n’uturi mu ma Restaurants na hoteli tuzakomeza gufunga.

 Restaurants na hoteli bishobora gutanga inzoga gusa ku bakiliya bicaye bategereje ibyo kurya.

 Aho gukarabira intoki cyangwa umuti usukura intoki bigomba kuba biri aho kwinjirira n’imbere.

 Abakiliya batambaye agapfukamunwa neza ntibagomba kwemererwa kwinjira.

 Abakozi bagomba kwambara udupfukamunwa neza igihe cyose bari mu kazi n’ahantu hahurira abantu benshi.

 Bari nyir’ibikorwa bagomba kumanika ahagaragarira abakiliya n’abakozi amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 arimo gukaraba intoki no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

 Ba nyir’ibikorwa bagomba kugenzura ko hagati y’intebe n’indi harimo metero 1.5, na metero 2.5 hagati y’ameza.

 Ubusabe bwo kwakira ibikorwa rusange by’ingirakamaro bugomba kunyuzwa kuri [email protected] bugasangizwa n’ubuyobozi bireba.

 Ibikorwa bisabwa kubahiriza gahunda yo kwitabirwa n’abagera kuri 30% y’abo aho hantu hashobora kwakira.hemewe gusa ibikorwa biba abantu bicaye.

 Abategura ibikorwa by’ingenzi byemewe bagomba kugenzura ko abazitabira bose bipimishije covid-19 mu masaha 72 ngo bitabire, bakiyishyurira ikiguzi

Amahoteli na Restaurants byemerewe guha inzoga abatumije ibyo kurya gusa
Amabwiriza mashya ya RDB agenga uko ibikorwa by'amahotei, Restaurants, inama n'ubukerarugendo bizakomeza gukorwa muri ibi bihe bya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .