Inzobere mu miyoborere, uburezi, amategeko, ubuhinzi n’ubworozi: Umwihariko ku basenateri bagiye kurahira

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Imyiteguro ni yose ku basenateri 20 barimo abaheruka gutorwa n’abemerewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, bagiye kujya mu birori byo kurahirira manda ya gatatu kuri uyu wa 17 Ukwakira, imbere ya Perezida Kagame.

Aba basenateri barahirira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, iherereye ku Kimihurura, manda izamara imyaka itanu mu gihe izicyuye igihe zamaraga imyaka umunani.

Barimo abasenateri bane bashyizweho na Perezida Kagame ku wa 20 Nzeri 2019 nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje abandi 16 batowe bahagarariye inzego zitandukanye zirimo Intara n’Umujyi wa Kigali, amashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Mu Mujyi wa Kigali uhagarariwe na Ntidendereza William, Intara y’Amajyaruguru Dr. Laetitia Nyinawamwiza na Dr. Faustin Habineza; iy’Amajyepfo Umuhire Adrien, Nkurunziza Innocent na Uwera Pelagie.

Intara y’Iburengerazuba ni Mureshyankwano Marie Rose, Dr Emmanuel Havugimana na Dushimimana Lambert, iy’Iburasirazuba ni Bideli John, Nsengiyumva Fulgence na Mupenzi George, muri Kaminuza n’amashuri makuru bya leta ni Prof. Niyomugabo Cyprien naho muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga ni Dr Ephrem Kanyarukiga.

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda rihagarariwe na Nkunsi Juvénal wa PSD na Hadija Ndangiza Murangwa wa PDI

Amazina yabo ntabwo ari mashya mu matwi y’abanyarwanda kuko abenshi babaye abanyabigwi mu mirimo itandukanye bagiye bakora nyuma yo gutyaza ubumenyi mu nkingi zitandukanye zifatiye runini iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Iyo usesenguye usanga uretse kuba benshi bafite ubunararibonye mu by’imiyoborere bitewe n’imirimo bagiye bashingwa kandi bakayikora neza, usanga biganjemo ababaye abarezi cyangwa abayobozi b’amashami muri kaminuza zitandukanye, abanyamategeko mu bigo bya Leta n’ibyigenga, abafite impamyabumenyi z’ikirenga mu by’ubuhinzi n’ubworozi, indimi n’ibindi.

Ibyo wamenya kuri buri Musenateri

Dr Nyinawamwiza Laetitia

Dr Nyinawamwiza yize mashuri ayisumbuye mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire, afitemo n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, akagira iy’ikirenga mu by’Ubworozi (Animal production) yakuye mu Bubiligi, aho yavuye ahita ajya kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Nyinawamwiza yari asanzwe ayobora Koleji y’Ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM), imwe mu mashami atandatu agize Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuva mu Ukwakira 2013. Asanzwe kandi ari umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya, Nyabihu na Kitabi, yungirije umuyobozi w’inama w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA).

Dr Nyinawamwiza yari asanzwe ayobora Koleji y’Ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo

Dr Habineza Faustin

Uyu mugabo w’umuhanga akaba n’impuguke mu mibare n’uburezi, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare yakuye muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo.

Yize kandi imibare muri kaminuza ya Sherbrooke muri Canada ndetse anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mibare n’Ubugenge, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Amaze imyaka 13 ari umwarimu muri kaminuza, aho kuri ubu yigisha akaba n’umuyobozi w’ishami rya ‘Applied Science’ muri INES-Ruhengeri kuva mu 2015.

Dr Habineza kandi ni umushakashatsi mu bijyanye n’imibare na siyansi by’umwihariko yibanda ku burezi.

Mupenzi George

Uyu mugabo watowe mu bahagarariye Intara y’Iburasirazuba, ni impuguke mu by’imiyoborere n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ndimi akanagira iy’icyiciro cya kabiri mu mategeko.

Yabaye Umujyanama wa Minisitiri mu rwego rwa tekinike, anaba umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Abakozi ba leta n’umurimo.

Dushimimana Lambert

Dushimimana yigeze kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ndetse ayibera Perezida. Yari amaze igihe ari Umuyobozi w’agashami gashinzwe kuvugurura amategeko muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko (RLRC).

Lambert Dushimimana wigeze kuba Perezida wa Njyanama mu karere ka Rubavu ubu ni umusenateri muri Sena y'u Rwanda

Prof. Niyomugabo Cyprien

Prof. Niyomugabo Cyprien asanzwe ari umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RALC).

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’uburezi mu by’indimi akaba n’umunyamuryango w’ikigo cy’indimi cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi wibanda ku ndimi n’uburezi.

Nkusi Juvénal

Mu myaka 64 Nkusi afite, muri yo 24 yayimaze ari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko yinjiyemo ku iturufu y’ishyaka rya PSD yigeze no kubera umuyobozi.

Ubunararibonye bwe bumuha kumenya intambwe ku yindi, iterambere ry’imikorere y’Inteko Ishinga amategeko ya nyuma ya Jenoside. Ni inteko yagiriyemo amateka akomeye kuko kuva mu 1994 kugera mu 1997 yari Umuyobozi wayo mu nzibacyuho.

Yamenyekanye cyane nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa leta, PAC.

Nkusi Juvénal wari umenyerewe mu badepite yatorewe kuba Umusenateri

Dr. Iyamuremye Augustin

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye. Yakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.

Mu 1977-1984 yari Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda, mu Ukuboza 1990-1992 aba Perefe wa Gitarama; kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanga 1994-1998 aba Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naho kuva mu 2001-2003 yari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr Iyamuremye wari usanzwe ayobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yamaze kuba umusenateri

Nyirasafari Espérance

Nyirasafari Espérance yari asanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu Ukwakira 2018, mbere yaho yari asanzwe ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, Minisiteri yahawe kuyobora kuva ku wa 05 Ukwakira 2016. Mbere yaho yari umudepite.

Nyirasafari wari asanzwe ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco nawe yamaze kugirwa umusenateri muri Sena y'u Rwanda

Habiyakare François

Habiyakare François yari asanzwe ari Perezida w’inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta. Afite impamyabushobozi mu by’amategeko yakuye muri kaminuza ya Louvain.

Habiyakare wari usanzwe ari Perezida w’inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagizwe umusenateri muri Sena izamara manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe

Dr Mukabaramba Alvera

Alvera Mukabaramba yari arambye cyane muri Guverinoma, kuko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, guhera mu Ukwakira 2011

Yize ibijyanye no kuvura abana, aho afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri First Pavlov State Medical University, mu mujyi wa St.Petersburg mu Burusiya.

Yabaye mu Nteko Ishinga amategeko y’inzibacyuho kuva mu 1999-2003, naho kuva mu mu 2003 kugeza mu Ukwakira 2011 yari umusenateri. Kuva icyo gihe nibwo yinjiye muri Guverinoma. Ni umunyamuryango w’ishyaka PPC akaba ari na we uriyoboye.

Dr Mukabaramba yagizwe umusenateri nyuma y'igihe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc

Hadija Ndangiza Murangwa

Murangwa Ndangiza Hadija ni inzobere mu bijyanye n’imisoro akaba n’umunyamategeko mu bijyanye n’imisoro. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Ni umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Yakoze mu mishinga itandukanye yiga ku misoro n’ubucuruzi yabaga ihuriweho n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakoze akazi k’ubujyanama mu bigo mpuzamahanga nka International Finance Corporation (IFC), Umushinga wo guhuza imisoro muri EAC n’ibindi.

Kuri ubu yakoraga nk’impuguke ishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ikigo mu kigo cy’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, (ICPAR).

Yagiye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye mu Rwanda nko muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ishami rishinzwe ubuvuzi mu gisikare (MMI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Murangwa Ndangiza Hadidja na we yatowe mu basenateri barahira uyu munsi

Marie Rose Mureshyankwano

Mureshyankwano yabaye umurezi mu Karere ka Rutsiro aho yavuye yerekeza mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, akaba yaranabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imibanire .

Mureshyankwano Marie Rose wigeze kuyobora Intara y'Amajyepfo yatowe kuba umusenateri avuye mu Ntara y'u Burengerazuba

Dr. Emmanuel Havugimana

Dr Havugimana afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’isano hagati ya muntu n’isanzure (Human Ecology) n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi bw’Isi.

Dr Havugimana yakoze cyane mu bijyanye n’uburezi mu bihugu birimo u Burundi, Djibouti n’u Rwanda kugeza ubu amaze imyaka 37 akora mu burezi. Yabaye Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ubu ni Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Huye aho ahagarariye Umurenge atuyemo wa Ruhashya kuva mu 2016.

Dr Havugimana ubu ni Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Dr. Emmanuel Havugimana asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda

Bideri John

Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubuhinzi. Yakoze mu kigo cyo muri Kenya kigisha ibijyanye n’ubuhinzi cyitwa Limuru Boys Centre akivamo ajya mu cyitwa KNFU/KESSFA/HSF.

Iki yakivuyemo ashinga umuryango witwa RWARRI (Rwanda Rural Rehabilitation Initiative) ufasha abaturage mu iterambere ry’imishinga y’ubuhinzi. Uyu mugabo kandi akuriye inama y’Ubutegetsi y’ihuriro nyafurika rishinzwe ubutabera n’imihindagurikire y’ibihe (Pan African Climate Justice Alliance), ayobora inama y’ubutegetsi y’umuryango ushinzwe kwita ku micungire y’ubutaka mu bihugu bigera ku 10 no mu ya WDA.

Fulgence Nsengiyumva

Uyu mugabo si mushya muri Politiki y’u Rwanda kuko yabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, aba n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Fulgence Nsengiyumva na we yagizwe umusenateri muri manda y'imyaka itanu

Ntidendereza William

Ntidendereza uhagarariye Umujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena yabaye Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu, yanabaye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2006 kugeza 2008 ubwo yeguraga.

Ubwo yiyamamarizaga uyu mwanya, Ntidendereza yavuze ko ari impuguke mu burezi n’inararibonye mu miyoborere myiza, by’umwihariko mu burere n’umuco nyarwanda byamuranze aho yayoboye hose harimo no muri Komisiyo y’Itorero, akagira uruhare mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no muri diaspora.

Ntidendereza William yatorewe kuba Umusenateri ahagarariye Umujyi wa Kigali

Prof. Ephraim Kanyarukiga

Ni inzobere mu by’indimi, akaba n’umwe mu bashinze Kaminuza y’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagatiAdventist University of Central Africa (AUCA) ishami ry’u Rwanda.

Prof. Kanyarukiga Ephrem yatorewe guhagararira Kaminuza n'amashuri makuru byigenga muri Sena

Pelagie Uwera

Uwera yabaye umukozi wa Leta igihe kirekire, agiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko avuye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Pelagie Uwera mu basenateri bashya

Adrie Umuhire

Umuhire ni umwarimu w’icyongereza akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’indimi guhera mu 2006. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’iterambere akaba ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Itumanaho muri Koreya y’Epfo.

Innocent Nkurunziza

Nkurunziza afite impamyabumenyi mu mashami atandukanye ariko ajyanye n’iyobokamana (Philosophy), Teology n’amategeko agenga amatorero n’abayoboke bayo (Canon Law) akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu itumanaho n’ubukungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza