Inzobere mu guhanga inyubako zahawe umukoro wo kubaka inzu z’uburanga kandi ziramba

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA), Eng Eric Serubibi, yasabye abahanga mu guhanga inyubako mu Rwanda kutita ku buranga bw’inzu gusa ahubwo bakwiriye no kujya bazirikana ku burambe bwazo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2019, ubwo yatangizaga icyumweru cy’abahanga inyubako, kizibanda ku kumenyekanisha urugaga rwabo no gushishikariza abakiri bato gukunda uwo mwuga.

Hazibandwa kandi no kurebera hamwe aho ibikorwa by’abagize uru rugaga byavuye n’aho bigeze, hamwe n’ibyakongerwamo imbaraga.

Eng Serubibi yavuze ko abahanga inyubako bakwiriye kujya bita no ku burambe bw’inzu, aho kwibanda gusa ku bwiza n’uburyo zigaragara inyuma.

Ati “Hari imijyi imaze imyaka irenga 200 ariko ugasanga inyubako ziyirimo ziracyafite ireme. Turifuza ko abagize urugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako nabo bagira icyo batugezaho mu bijyanye no kugira inyubako zikomeye kandi zirambye. Hari abakunda kureba cyane ku bwiza cyangwa inzu isa neza, ariko ntibigomba kugarukira aho gusa.”

Serubibi yanasabye abafite impamyabumenyi batari mu rugaga rw’abahanga inyubako ko igihe kigeze ngo begere abandi, mu rwego rwo guca akavuyo n’abitwikira uyu mwuga bagakora amakosa ya hato na hato.

Kamiya Jean Marie Vianney uyobora urugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako, avuga ko intego y’urugaga ari ukugira ngo abarugize barusheho gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda mu cyerekezo 2050 no gushishikariza abakiri bato kwinjira muri uyu mwuga.

Ati “Ingamba zacu ni uguteza igihugu cyacu imbere tukaba bamwe mu bakorana na leta bya hafi muri gahunda zitandukanye nk’ibishushanyo mbonera na gahunda y’icyerekezo 2050.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abahanga mu guhanga inyubako 250 banditse, mu gihe mu 2000 bari 10 gusa.

Nyuma y’uko urugaga rw’abahanga mu guhanga amazu rugiriyeho mu 2012, rwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mwuga nk’aho bagize uruhare kugira ngo ishami ry’ubuhanga mu guhanga inyubako ritangizwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abahanga mu guhanga inyubako bari bitabiriye itangizwa ry'icyumweru cyabo
Abahanga mu guhanga inyubako bemewe ni 250
Basangijwe urugendo rwo kugira ngo urugaga rw'abahanga mu guhanga inyubako rujyeho
Gutangiza iki cyumweru byitabiriwe n'abantu batandukanye bakora ibijyanye no guhanga inyubako
Jean Runuya, umwe mu bagize uruhare rukomeye cyane kugira ngo urugaga rw'abahanga inyubako rujyeho
Kamiya avuga ko intego y'urugaga ari ukugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda
Eng Serubibi Eric yasabye abahanga inyubako kujya bita no ku burambe bw'inzu bubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .