Ubumenyi bw’ibanze buvugwa aha ni bumwe bwo gusoma, kwandika no kubara, butangirwa mu mashuri abanza, bumwe bufatwa nk’umusingi w’ubumenyi umuntu azaba afite mu buzima bwe bwose.
Ni mu nama yiswe "Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)" izamara iminsi itatu kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2024.
Ni yo ngari ihuza ibihugu bitandukanye hagamijwe gusangira ibitekerezo by’uko hatezwa imbere ubwo bumenyi bw’ibanze.
Izibanda ku bijyanye n’imbaraga zashyirwa mu mishinga itandukanye y’uburezi muri Afurika hagamijwe guhangana n’ubukene bushobora guturuka ku kuba igiti kitaragorowe kikiri gito, ubundi umurimo mu bihugu ukazahazwa no kubura abawukora b’inzobere.
Iri guhuza abo mu nzego nk’iz’abafata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzobere mu bijyanye n’uburezi n’abandi.
Izanaba umwanya mwiza wo gusesengura harebwa ibyemezo byafashwe mu nama zayibanjirije n’aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Iyi nama ibaye mu gihe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) uri mu mwaka wahariye uburezi.
Ubu AU iri kugenzura ibijyanye na gahunda y’igihe kirambye yo guteza imbere uburezi ku mugabane n’izindi ntego Afurika yihaye.
Uretse kuganira ku cyakorwa ngo ubumenyi bw’ibanze butezwe imbere, abo bahanga mu by’uburezi bazanafata ingamba zizafasha mu kugera ku burezi bw’ibanze bunoze, hanashyirwa imbaraga mu gusangira ubumenyi, ibihugu byateye intambwe bigasangiza ibindi bikizamuka.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko gahunda yo guteza imbere ubumenyi bw’ibanze iri mu murongo mugari u Rwanda rwihaye wo gukora uko rushoboye kose ngo uburezi bugezwe kuri bose ntawe usigaye inyuma.
Ati “Mu guhuriza hamwe abo muri uru rwego baturutse mu nguni zose za Afurika, tuzasangira ubumenyi, turebere hamwe aho gahunda yo guteza imbere ubumenyi bw’ibanze igeze, ari na ko twunganirana mu buryo bunyuranye. Iyi nama ni amahirwe akomeye yo kwifatanya mu guteza imbere ubumenyi buhabwa abana, ibizafasha no mu iterambere ry’igihugu. Tubahaye ikaze muri iri huriro rifite agaciro gakomeye.”
Visi Perezida wa Banki y’Isi mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Afurika, Victoria Kwakwa, yavuze ko mu gihe byitezwe ko abantu bari mu myaka yo gukora bazaba bikubye kabiri mu 2050, ari ihame ko ibihugu bishora byimazeyo muri gahunda zo guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana.
Ati “Ni igihe cyo guteza imbere uburezi buhabwa umwana bukagezwa kuri bose, hibandwa ku kuba intyoza mu gusoma no kubara, hatibagiranye no guteza imbere ibyiciro byihariye cyane cyane abangavu bari mu mashuri.”
Yagaragaje ko bazakomeza gufatanya mu guha abana ubumenyi bugezweho, bikagukira no ku bundi bumenyi bushya buvumburwa mu ikoranabuhanga riri gutera imbere umunsi ku wundi.
FLEX 2024 ije mu gihe ikibazo cy’abana bari munsi y’imyaka 10 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara batabasha gusoma cyangwa ngo babe basobanukirwa ibiri mu mwandiko runaka ibizwi nka ‘learning poverty’, kikiri kuri 90%.
Banki y’Isi igaragaza ko ibihugu byose bigomba gukora uko bishoboye bikaba byagabanyije iyo mibare kugeza muri ½ bitarenze mu 2030, kugira ngo hagerwe ku mahirwe y’ubukungu afite agaciro ka miliyari 6500$.
Icyakora igaragaza ko kutita kuri ibyo bibazo, bishobora kuzateza Afurika igihombo cya miliyari ibihumbi 17$.
Banki y’Isi igaragaza ko ubu hari icyuho cya miliyari 97$ mu gutera inkunga imishinga iteza imbere uburezi mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, igashimangira uburyo ari ingenzi mu gufatanya kuziba icyo cyuho.
Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku Bana (UNICEF), ijyanye no kureba aho itangwa rinoze ry’ubwo bumenyi bw’ibanze rigeze, igaragaza ko mu bihugu 36 bya Afurika byagenzuwe, kimwe muri bitanu ari cyo cyagaragaje itandukaniro kuva mu mwaka ushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!