Inzira y’umusaraba Abanyarwanda barekuwe na Uganda banyuzemo muri Gereza za Gisirikare

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Inkuru nziza ni uko abanyarwanda barindwi barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’igihe kinini bari ku ngoyi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda; gusa ku rundi ruhande si bo bonyine kuko habarurwa abandi bagera kuri 200 bakiri muri gereza.

Abanyarwanda bafashwe na Uganda mu bihe bitandukanye bahuye n’akaga gakomeye, usibye kuba barakorewe iyicarubozo benshi ubu babaye ibisenzegeri ntacyo bakibasha kwikorera. Urugero ni Gatsinzi Fidèle warekuwe atabasha kwigenza.

Hari abandi barimo Pasiteri Singirankabo wakubiswe inkoni mu kiziba cy’inda, yangirika bikomeye mu myanya y’ibanga.

Hari n’abatakiri ku Isi barimo Silas Hategekimana. Yamaze iminsi 18 mu maboko ya CMI akorerwa iyicarubozo we n’abandi banyarwanda biganjemo abasengeraga mu Itorero rya ADEPR, mbere y’uko bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 12 Kamena uyu mwaka.

Hategekimana wari ufite imyaka 43 yitabye Imana mu mpera za Nzeri azize itotezwa yakorewe. Ibizamini byakorewe umurambo bigaragaza ko Hategekimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu ndetse n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha. Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”

Rene Rutagungira ni umwe mu banyarwanda barindwi barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, nyuma y’imyaka itatu mu buribwe kubera iyicarubozo rikomeye bakorerwaga.

Rutagungira niwe wabimburiye benshi bamugajwe n’ihohoterwa Uganda yakoreye Abanyarwanda. Mu ntangiriro za Kanama 2017 nibwo yakuwe mu kabari yarimo boshye umujura, bamutwara amaguru adakora hasi, aburirwa irengero atyo.

Nyuma y’amezi atatu yongeye kugaragara mu ruhame ari igisenzegeri, ari intere kubera iyicarubozo ry’inkazi yakorewe.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Uganda bwaraye bushyinguye dosiye y’ibyo bwamukurikiranagaho. Yashinjwe kuba intasi y’u Rwanda, bakoresheje imashini mu kumukorera iyicarubozo. Yaramucugusaga ku buryo ata ubwenge, bene izi mashini zigukorera ibintu bibi ku buryo n’amazi wanyoye uhita uyagarura, ububabare ukabwumvira mu misokoro.

Ubu buryo bw’iyicarubozo ni bumwe mu bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko umuntu yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Ni nka kumwe umuntu ashobora kugukubita, ariko akavuga ati ndakora ibishoboka byose ababare ariko ntabyimbirwe.

Mu bandi byavuzwe ko barekuwe harimo Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire, bo bafatiwe umunsi umwe ku wa 26 Gicurasi 2018, i Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda, bashinjwa gutunga imbunda no kuba intasi z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Bagifatwa babanje kujyanwa ku cyicaro cy’ingabo za Uganda (UPDF) i Mbarara mbere y’uko bajyanwa i Kampala kubazwa.

Igisirikare cya Uganda icyo gihe cyavuze ko cyabasanganye imbunda, nyamara abavandimwe ba Rwamucyo bo bahise bahishura uburyo icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Rwamucyo yafashwe arimo kuva ahitwa Kikagati mu Karere ka Isingiro aho afite hotel. Abavandimwe be bavuze ko yashakaga gushyira kuri konti ye miliyoni 40 z’amashilingi yishyura inguzanyo muri Banki i Mbarara. Uretse kuba afite hotel i Isingiro, yari anasazwe akorera ubucuruzi mu Rwanda.

Bivugwa ko Rwamucyo yahamagaye inshuti ye Rutayisire ngo amuherekeze kuri banki i Mbarara bombi bagatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano n’amafaranga bari bajyanye batarashyira kuri konti.

Babarijwe i Mbuya n’urwego rw’ubutasi muri Uganda (CMI), mbere yo kujyanwa muri gereza ya Makindye nyuma baregwa mu rukiko rwa gisirikare. Inzira y’umusaraba bamaze muri Gereza bayikomereje muri Gereza ya Luzira, imwe mu mbi ziba muri Uganda.

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa urutonde ntakuka rw’abanyarwanda barekuwe, amakuru agera kuri IGIHE ni uko Ambasade y’u Rwanda i Kampala ifitanye ibiganiro n’abayobozi bo muri Uganda ari nabwo amazina aza kumenyekana.

Gusa mu bandi bavugwa ko barekuwe harimo uwitwa Bahati Mugenga bivugwa ko afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yatawe muri yombi hamwe n’abandi umunani mu gihe kimwe na Rutagungira bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byatumye Joel Mutabazi afatwa akoherezwa mu Rwanda, aho yaje guhamwa n’ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Undi uvugwa mu barekuwe ni Claude Iyakaremye nawe yafashwe na CMI ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda. Ageze mu maboko y’uru rwego, habuze ibimenyetso bishimangira ibyo yaregwaga maze rurahindura ruvuga ko yafatanywe intwaro.

Havugwa kandi uwitwa Byaruhanga nawe ari mu banyarwanda benshi bafashwe na Uganda mbere ibintu bigikaza umurego kuko yafunzwe ku wa 23 Nzeri 2017.

Yatawe muri yombi na CMI mu gace ka Bukasa, afungirwa muri Gereza ya Mbuya aho yamaze igihe cy’amezi atatu.

Mu 2017 ubwo abanyarwanda batangiraga gushimutwa, abantu benshi barabikerensaga, bakabifata nk’ibihuha cyangwa se igipindi kigamije kwangisha abanyarwanda Uganda, ariko uko iminsi yagiye ishira niko batangiye kubyibonera, ubuhamya bw’ababaye kuri iyi ngoyi bugaragaza ukuri, aka ya mvugo ngo ribara uwariraye.

Usibye ihungabana ryo mu mutwe bose bahuye naryo, abakorewe iyicarubozo mu mabohero y’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, ntacyo bamwe bakimarira, hari abatabasha kugenda, abavunitse umugongo, abatagira imbavu nzima n’ibindi.

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa n’inzego z’umutekano muri Uganda mu gukorera abantu iyicarubozo nk’uko byagiye bitangazwa n’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye irengera uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Ubwo buryo burimo gukubitishwa amashanyarazi, gukubitwa no guterwa ubwoba, gushyirwa umutwe mu ndobo y’amazi ku buryo ubura umwuka, gufungirwa ahantu udashobora kwinyagambura [hakunze kuvugwa isanduku], gutwikwa bimwe mu bice by’umubiri, gutwarwa ufunzwe amaso, kwimwa ibiryo, gukurwamo inzara, kwambikwa ubusa mu ruhame n’ibindi.

Abanyarwanda barindwi barekuwe n'urukiko rwa Uganda kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .