00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego za PAM Rwanda zibukijwe ko zifite urufunguzo rwo guhindura Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 June 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Abagize inzego z’Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika n’abafite inkomoko muri Afurika, Pan Africa Movement ishami ry’u Rwanda, bibukijwe ko bafite ibikenewe byose ngo babashe guhindura Umugabane wa Afurika.

Biri mu mpanuro bahawe ku wa 19 Kamena 2022, mu mwiherero witabiriwe n’abagize Komite Nyobozi, abari mu Nama y’Ubuyobozi bukuru n’abayobora za komisiyo.

Pan Africa Movement (PAM) Rwanda yashinzwe muri 2015 mu rwego rwo gushyigikira intego, amahitamo n’icyerekezo Abanyarwanda bayobowemo na Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi Mukuru wa Pam-Rwanda, Musoni Protais, yasabye abitabiriye uyu umwiherero ko impanuro bahawe zaba ikibatsi cyo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi rya Pam-Rwanda.

Yongeye kubibutsa ko “kugira u Rwanda rufite Agaciro, rukungahaye, rutekanye, ruyobowe n’abenegihugu bose bagamije Agaciro n’Iterambere bya Afrika kandi bafite ijambo mu rubuga mpuzamahanga nk’Abanyafurika ari inshingano zabo no kubyumvisha abandi.”

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama, Tito Rutaremeara, wari witabiriye uyu mwiherero yabwiye abayobozi bo mu nzego za PAM Rwanda ko bifitemo ubushozozi n’ibisabwa byose ngo bahindure umugabane wa Afurika.

Yakomeje avuga ko bakwiye guharanira impinduka mu mitekerereze, imyumvire, imikorere n’imyitwarire by’Abanyarwanda n’Abanyafurika mu nzego zose kugira ngo “tugire Afurika Yunze ubumwe, ifite amahoro, ikungahaye, ifite ijwi ku isi kandi iyobowe na bene yo.”

Abitabiriye uyu mwiherero biyemeje kubaka umuryango ushingiye ku ndangagaciro z’Abanyafurika zaranze abakurambere mu gukunda igihugu na Afurika bakarangwa n’ubutwari no guharanira kwitekerereza nk’Abanyafurika no guhanga udushya dukemura ibibazo bafite.

Biyemeje kandi kuzategura inama ku ndangagaciro n’ubumenyi bya Afurika no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwimakaza amahame ya Panafrican Movement mu Banyarwanda b’ingeri zose n’Abanyafurika cyane cyane mu rubyiruko.

Abitabiriye uyu mwiherero biyemeje kubaka umuryango ushingiye ku ndangagaciro z’Abanyafurika zaranze abakurambere mu gukunda igihugu na Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Pam-Rwanda Musoni Protais, yasabye abitabiriye uyu umwiherero ko impanuro bahawe zaba ikibatsi cyo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi rya Pam-Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .