Ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaraga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, hafashwe ingamba nyinshi zo kwirinda ikwirakwira ryacyo, muri zo harimo no guhagarika ibikorwa byo gusura imfungwa mu kwirinda ko yagera mu magereza iturutse hanze.
Nubwo habayeho kwirinda ariko ntibyabujije ko iki cyorezo kigera mu magereza nubwo bitaramenyekana icyanzu cyanyuzemo kuko hari benshi batekerezaga ko abacungagereza baba ari bo ntandaro yo kucyinjizamo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya, yabwiye RBA ko nyuma yuko COVID-19 igaragaye mu magereza Minisiteri y’Ubuzima yategetse ko gereza zose zipimwa ariko mu bipimo bimaze gufatwa nta mucungagereza urasangwamo ubwandu.
Ati “Hari abantu barimo n’abanyamakuru bagiye bambaza uko icyorezo cyageze muri gereza kandi abagororwa badasurwa bakavuga ko ari abacungagereza bakizanye, ariko si byo kuko Imana iracyaduhagazeho nta mucungagereza wanduye COVID-19”.
Yakomeje avuga ko abantu badakwiye gutekereza ku bacungagereza gusa kuko hari abantu batandukanye binjira muri gereza bashya kandi bavuye hanze bashobora kuba intandaro ya COVID-19.
Ati “Nubwo hari COVID-19 ariko imirimo yo muri gereza iracyakorwa hari abazana ibiryo by’abagororwa ndetse kandi n’ibyaha biracyakorwa hari imfungwa nshya zizanwa, abo na bo baba intandaro.”
SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko bataramenya intandaro ya COVID-19 mu magereza ariko ko biri gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima ngo bamenye uko yahageze.
Ati “Mvuze ngo yaturutse aha naba mbeshye ariko Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC nibyo bishinzwe gukurikirana uko COVID-19 ikwirakwira, bari kureba aho yaba yaraturutse, ubwo ni bo bazatumenyesha uko byagenze.”
Yashimangiye ko mu magereza bakomeje kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 dore ko nta muntu wemerewe kuva muri gereza ajya mu yindi.
Kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bumaze kugaragara mu magereza atatu ariyo iya Nyarugenge, Rwamagana n’iya Muhanga, hakaba hamaze kuboneka ubwandu bungana na 192.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!