Inzego z’ibanze zatunzwe agatoki mu kudindiza irangizwa ry’imanza za Gacaca zirenga ibihumbi 141

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Ibuka Prof.Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko hari imanza zirenga ibihumbi 141 za Gacaca zahawe umurongo w’uburyo zarangizwa ariko n’ubu bikaba bitarakorwa, atunga agatoki inzego z’ibanze mu kubigiramo uruhare.

Yabigarutseho ku cyumweru mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibihumbi 40 irimo iyimuwe mu rwibutso rushya ndetse n’indi yakuwe mu rusengero rwa ADEPR, aho yarishyinguwe.

Prof. Dusingizemungu yavuze ko hari ikibazo kijyanye n’imanza zo mu nkiko Gacaca, cyahawe umurongo w’uburyo cyakemurwamo ariko n’ubu bitarakorwa ngo gikemurwe burundu.

Ati “Ikibazo kirangiza ry’imanza za Gacaca dore uko gihagaze muri iki gihe, imanza zaciwe muri Gacaca zigikurikiranwa ni 141 209 muri izongizo ibihumbi 55 519 zujuje ibisabwa ariko ntabwo zirarangizwa, ibihumbi 93 690 bivugwa ko zifite imbogamizi.”

Yakomeje avuga ko igituma zitarangizwa biterwa n’ibibazo bitandukanye “ Hari izidateyeho kashi mpuruza, hari abishyuzwa badafite ubwishyu, hari abishyuzwa bapfuye, hari abishyuzwa bimutse, hari abafunzwe badafite imitungo ndetse hari n’amarangiza rubanza adafite amakuru ahagije cyangwa n’ayabuze.”

Prof. Dusingizemungu yavuze ko inyinshi mu manza zigaragara mu Ntara y’Iburasirazuba zingana n’ibihumbi 72 361, bivuga ko zigeze kuri ½ cy’imanza zose zigomba kurangizwa mu gihugu.

Inzego z’ibanze zatunzwe agatoki

Prof. Dusingizemungu yavuze ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze batinza kurangiza imanza za Gacaca, kubera ubushake buke ku buryo hari n’abacitse ku icumu babaha amarangiza rubanza akaburirwa irengero.

Yatanze urugero ku Karere ka Ngoma ati “Urugero ni nko mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Ntaga, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kagari yariye indishyi zingana na miliyoni eshatu arafungwa, arafungurwa ahita yigendera aratoroka.”

Yakomeje avuga ko hirya no hino mu Rwanda hakiri abantu bakatiwe gukora igihano nsimburagifungo, bakanga kugikora inzego z’ibanze zikabihorera, yanavuze ko abacitse ku icumu iyo babajije ibi bibazo bamwe na bamwe batotezwa asaba leta kubyitaho.

Urubyiruko rwahawe umukoro

Prof. Dusingizemungu yakomeje avuga ko gukora ubuvugizi kuri ibi bibazo bigomba guhoraho, ababitangiye bageze mu za bukuru bagasimburwa n’urubyiruko rugakomereza aho bagejeje.

Ati “Tugomba guhererekanya iyi mirimo abari bato ubu mwarakuze tubahaye ububasha bwo gukomeza iyi mirimo kandi turabashyigikiye muzabikurikirane neza ubutabera butangwe, interahamwe n’abandi bose bakoze jenoside bidegembya hirya no hino mubahagurukire mushake amakuru ahagije bagezwe mu butabera”.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko “Imanza za Gacaca zitararangizwa, abidegembya hirya no hino, abatotezwa, abazarekurwa tubifitiye ingamba turimo kurwana nabyo, ntabwo tuzatezuka ahubwo tuzabirangiza neza.”

Inkiko Gacaca zashyizweho mu mwaka 2002 kugira ngo zifashe ubutabera mu kwihutisha imanza z’ibyaha bya jenoside, imirimo yazo mu gihugu hose yasojwe muri Kamena 2012 zimaze guca imanza miliyoni imwe n’ibihumbi 951 388.

Ubwo hafatwagwa umunota wo kwibuka abatutsi biciwe Rukumberi muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Imibiri isaga ibihumbi 40 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya
Dr Dusingizemungu Jean Pierre yatunze agatoki inzego z'ibanze mu kugenda biguru ntege mu kurangiza imanza za Gacaca
Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Jonston Busingye yavuze ko ibibazo byose bihari bari gushaka uko byakemurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza