Inzego z’ibanze zamurikiwe Intore mu Ikoranabuhanga zizahugura abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2019 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yatangiye igikorwa cyo kumurikira inzego z’ibanze Intore mu Ikoranabuhanga; urubyiruko rwatoranyijwe mu turere dutandukanye tw’Igihugu rugahugurwa ku mikoreshereze y’ibanze y’Ikoranabuhanga bityo narwo rukoherezwa guhugura abaturarwanda.

Guhera kuwa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, nibwo iki gikorwa cyatangiye, byose bikaba bibumbiye muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gushyira imbaraga mu guhugura abantu ibaha ubumenyi ku ikoranabuhanga kugira ngo bage biyakira serivisi bakoresheje telefoni zabo.

Umukozi wa MINICT, Lambert Ntagwabira, yatangaje ko intego ari uko abanyarwanda bagira ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “MINICT irajwe ishinga no kugeza ku baturarwanda ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga, bo ubwabo bakajya babasha kwisabira serivisi zitandukanye zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Twagize igihe cyo guhugura abasore n’inkumi baturuka hirya no hino mu gihugu kugira ngo bajye bahugura abaturage mu tugari dutandukanye bakomokamo. Twifuje rero gukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo iyi gahunda bayigire iyabo bityo borohereze Intore mu Ikoranabuhanga mu mikorere yazo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko gahunda yo kwegera abaturage bagahabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga izaziba icyuho cyariho, kuko kugeza ubu abaturage bishimira serivisi bahabwa bageze kuri 85% bavuye kuri 72%.

Ati “Iyi gahunda izatuma abaturage benshi bamenya kwiyakira serivisi batavuye aho bari, nta mwanya bataye, nta muntu bavuganye ngo aramuha serivisi mbi ahubwo age abona ubutumwa gusa byaba ngombwa ko akenera icyangombwa akava iwe agiye kugitora gusa”.

Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko abanyarwanda bafite ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa ari 8,9%, gusa Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo ifite intego yo kuziba iki cyuho biciye muri gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga, ku buryo mu 2024, iteganya kuzaba yahuguye abaturage bagera kuri 60% by’abaturarwanda.

Byitezweko izi ntore mu ikoranabuhanga zizahugura abaturarwanda basaga ibihumbi 50.

Gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga yatangiye mu 2017, igamije kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga ku banyarwanda. Kuri ubu, abasaga ibihumbi 41 bamaze guhugurwa.

Intore mu ikoranabuhanga zamurikiwe inzego z'ibanze ngo zifashe mu guhugura abaturage mu ikoranabuhanga
Izi ntore zizahugura abaturage bityo babashe kwiyakira serivisi bakoresheje ikoranabuhanga
Inzego z'ibanze zamurikiwe intore mu ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .