Menya inzego n’imishinga byagenewe amafaranga menshi mu ngengo y’imari ya 2020/21

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Kamena 2020 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2020/2021, ingana na miliyari 3245.7 Frw, ikaba iziyongeraho miliyari 228.6Frw, ni ukuvuga inyongera ya 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2020/2021 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere zikubiye muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1), n’ibindi bikorwa bizafasha igihugu gushaka ibisubizo ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu.

Muri iyi ngengo y’imari hari imishinga yahawe umwihariko cyane cyane ibikorwa remezo n’imibereho myiza, aho byihariye igice kinini cyayo.

Inzego zagenewe amafaranga menshi

-Ibikorwa remezo

Ibikorwa remezo byagenewe amafaranga menshi mu ngengo y’imari ya 2020/21. Gukomeza kugeza amashanyarazi kuri bose mu rwego rwo guhindura ubukungu n’imibereho byagenewe Miliyari 122.7 Frw.

Mu bikorwa n’imishinga by’ingenzi bizitabwaho harimo gukomeza kubaka umuyoboro wa Mamba-Rwabusoro-Rilima uvana amashanyarazi ku ruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwa Hakan (MW 80) ruherereye mu karere ka Gisagara.

Hazakomeza kubakwa umuyoboro uhuza u Rwanda-Burundi wa Kigoma-Ngozi; hazakomeza kubakwa umuyoboro wa Rusumo-Bugesera-Shango; hagezwe ingufu z’amashanyarazi ahantu 240 hakorerwa ibikorwa by’iterambere n’ahatangirwa serivisi z’ingenzi. Harimo amasoko, ibigo by’amashuri na santeri z’ubucuruzi.

Leta kandi izacanira ingo nshya 118,657 zifatiye ku muyoboro rusange n’ingo 50,000 binyuze muri gahunda zo gukwirakwiza mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Kwihutisha imishinga yo mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu byagenewe Miliyari 243.3 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri uru rwego hazibandwa mu kubaka no gusana imihanda minini ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu; aha harimo umuhanda wa Kagitumba-Shinga-Gasoro (66Km) ku kigero cya 80% n’uwa Huye-Kibeho-Ngoma/Munini (66Km) ku kigero cya 75%.

Hazubakwa kandi hanasanwe imihanda y’ubuhahirane ifite uburebure bwa Kilometero 450 (ku kigero cya 60%) mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare, Nyabihu, Rutsiro, Gakenke na Nyaruguru ndetse hazanagaragazwa imbago z’umuhanda wa gari ya moshi.

Hazagurwa ikiraro cy’ubutabazi cyimukanwa, hubakwe kandi n’ibiraro ku migezi ya Rubagabaga na Satinsyi; hazanubakwa kandi n’ibyambu bine ku kiyaga cya Kivu birimo; Rusizi, Rubavu, Karongi na Nkora.

-Ubuhinzi n’ubworozi

Kuzamura umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi byagenewe Miliyari 122.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu bikorwa n’imishinga bizibandwaho harimo; gukomeza gukoresha inyongeramusaruro z’ubuhinzi nk’ifumbire mvaruganda n’imbuto zindomanure; kunoza uburyo bwa nkunganire ku bihingwa byatoranijwe muri gahunda yagutse yo guteza imbere ubuhinzi (CIP).

Gahunda z’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo kandi izagezwa ku bahinzi n’aborozi bashya 20,000: Amatungo agera 57,500 (arimo inka, ingurube n’inkoko) azashyirwa mu bwishingizi, na hegitari 13,647 z’ibihingwa birimo ibigori, umuceri, imyumbati, soya, urusenda n’urutoki.

-Imibereho myiza y’abaturage

Iyi nkingi igamije imibereho myiza y’abaturage binyuze mu ngamba zifasha kugira abaturage bafite ubumenyi bukenewe, abaturage babayeho neza kandi batekanye. Iyi nkingi ikaba yaragenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 960.4, bingana na 29.6% y’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21.

Kongera gahunda zigenewe gufasha imiryango itishoboye byonyine byagenewe Miliyari 129.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Kimwe mu bikorwa biteganyijwe ni ukubaka inzu zigera kuri 541 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye; kubaka ndetse no gusana inzu zigera ku 44,822 z’imiryango itishoboye.

-Ubuzima

Gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima byagenewe miliyari 261.1Frw, hakazakomeza kubakwa ibikorwaremezo mu rwego rw’ubuzima mu gihugu hose harimo ibitaro, ibigo nderabuzima n’ibigo by’uvubuzi bw’ibanze (postes de santé).

Mu yindi mishinga kandi hari ugukomeza imirimo yo kubaka Ibitaro bya Nyabikenke, Ibitaro bya Munini, ikigo cy’Amahugurwa n’Ubushakashatsi ku Ndwara ya Kanseri y’Urwungano ngogozi (IRCAD) n’ibindi.

-Uburezi

Gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi mu nzego zose byagenewe amafaranga agera kuri Miliyari 492 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hazubakwa ibyumba by’amashuri n’ibindi bikorwa remezo bijyana nayo hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri, ndetse n’urugendo abanyeshuri bakora bajya ku ishuri.

Mu bindi bizakorwa harimo kwagura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikagera kuri bose; kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi; kunoza ururimi rw’Icyongereza mu barimu n’abanyeshuri no guteza imbere amasomo ya siyansi no gukomeza gushyigikira ibikorwa by’amashuri makuru y’icyitegererezo atandukanye.

-Imiyoborere myiza

Iyi nkingi igamije guteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera nk’inkingi y’iterambere rirambye. Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 482.6.3 bingana na 14.9% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21.

Igice kinini kizakoreshwa mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubutabera no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byagenewe Miliyari 316.1Frw.

Mu mishinga minini yagenewe ingengo y’imari harimo ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu wagenewe Miliyari 34.2; kubaka ibigega bya litilo miliyoni 60 by’ibikomoka kuri peteroli i Rusororo wagenewe Miliyari 12.1;kubaka amakaragiro y’amata wagenewe Miliyari 9.5; uwo gutunganya Icyanya kizakorerwamo ubuhinzi mu gace ka Gabiro mu Karere ka Gatsibo (Gabiro Agribusiness Hub) wagenewe Miliyari 33.8Frw n’iyindi.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ubwo yari agiye kugeza ku nteko ishinga amategeko ingengo y'imari ya 2020/21
Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .