Inzego n’ibigo bya Leta 56 byakoresheje nabi umutungo wa leta bigiye kwitaba PAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2020 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Ibigo bya Leta bigiye gutangira kwitaba Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), igikorwa kizatangira ku wa Mbere, haherewe ku Kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Ni igikorwa kizaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, kubera igamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu mwaka y’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2019, amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe yageze kuri miliyari 8,6 Frw avuye kuri miliyari 5,6. Frw mu 2018.

Raporo ya y’umwaka wa 2018/2019 igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasohotse inyandiko zidahagije, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya, yiyongereye ku kigero cya 51% ugereranyije n’umwaka ushize, bivuze ko yiyongereyeho hafi miliyari eshatu.

Muri icyo gikorwa kizatangira ku Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, Komisiyo izaba irimo kubariza mu ruhame abayobozi b’ibyo bigo n’inzego bigera kuri 56, ibisobanuro mu magambo ku mikoreshereze idahwitse y’imari n’umutungo by’igihugu, yazigaragayeho.

Iki gikorwa kigiye kuba nyuma y’uko Komisiyo isesenguye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, raporo zihariye zakozwe mu bigo, inzego n’imishinga bya Leta, bikaza kuyigaragarira ko muri izi raporo hari zimwe mu nzego zikigaragaramo ibibazo byinshi kandi bikomeye by’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu bikwiye gucukumburwa mu buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zibitera, bityo bishakirwe ibisubizo birambye, n’ababigizemo uruhare babiryozwe.

Ni mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gucunga neza ibya rubanda, gukorera mu mucyo, no kubazwa ibyo umuntu akora.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yavuze ko abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta batumijwe muri iki gikorwa, batumiwe hashingiwe ku kuba inzego bayobora zaragaragayeho imicungire itakwihanganirwa, haba mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y’umutungo w’Igihugu, no mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari.

Yagize ati “Tureba niba icyo umutungo wari ugenewe gukora cyarakozwe; ese umuturage yabonye ibyo agombwa? Twanarebye kandi igipimo inzego zubahirizaho inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, tunareba niba urwego rugaragaza impinduka mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo ruba rwahawe.”

Biteganywa ko ku munsi wa mbere hazitaha Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP).

Ku wa 15 Nzeri hazitaba Kaminuza y’u Rwanda, WDA, REB, ku wa 16 Nzeri hitabe HEC na Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP). Biteganywa ko iki gikorwa kizakomeza kugeza ku wa 6 Ukwakira 2020, ubwo hazaba hitaba Akarere ka Kamonyi.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi mu kubaza abayobozi ibyo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .