00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu zitezwe Inteko niyongererwa ububasha bwo kugenzura Guverinoma

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 June 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Mu nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, yateranye ku wa 30 Mata 2022, haganiriwe ku ngingo zitandukanye ariko zibanda ku kubazwa inshingano kw’abayobozi n’uburyo bashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.

Kimwe mu byikijweho cyane, ni ugufata ingamba zikakaye ku bagaragaza guteshuka ku nshingano by’umwihariko abadashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.

Inteko Ishinga Amategeko nk’urwego rugenzura Guverinoma birayireba cyane kuko inafite ububasha bwo guhamagaza cyangwa gutakariza icyizere uwatanze ibisobanuro bitayinyuze.

Ububasha bwo kugenzura Guverinoma Inteko Ishinga Amategeko ibuhabwa n’ Itegeko Ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma rimaze imyaka isaga 15 rigiyeho.

Icyakora, iryo tegeko ryanenzwe kenshi kuko riha Inteko ububasha bwo kugenzura Guverinoma ku bikorwa byamaze gukorwa, bikayibuza kumenya ahari ibibazo bikiri kuba ku buryo byakumirwa.

Mu nama Nkuru ya FPR Inkotanyi, Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, yijeje Perezida Paul Kagame ko hari impinduka ziri gukorwa mu Itegeko ryo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ku buryo mu minsi iri imbere abatubahije inshingano zabo bazajya babiryozwa bivuye mu Nteko.

Umukuru w’Igihugu yasabye ko iryo tegeko ryihutishwa ku buryo yajya atungirwa agatoki abayobozi badashoboye hakiri kare.

Umushinga w’Itegeko Dr Iyamuremye yavuze uri kuvugururwa watangiye mu mpera za 2021 nyuma y’aho itsinda ry’abadepite batanu bayobowe na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza, bagaragarije bagenzi babo ko itegeko rya mbere ririmo ibyuho.

Icyo gihe Mukabagwiza yavuze ko bifuza kongeramo ingingo nshya zijyanye no guha Inteko ububasha bwo gukora igenzura rikumira, aho gukora igenzura ku byamaze kwangirika.

Ati “ Igenzura rikumira turisangamo imbaraga ikomeye yo gutuma tutazajya tureba ibintu amazi yararenze inkombe. Tutazajya tureba ibintu ari uko umugenzuzi mukuru w’imari yatatse, yaduhaye raporo akerekana ibintu bitagenda, akerekana imishinga yahagaze, akerekana amafaranga yamaze gusubirayo, akerekana amafaranga yamaze gusesagurwa rimwe na rimwe no gukurikirana abo bireba ugasanga ni imanza zikururana zitararangira.”

Inteko isanganywe ububasha bwo guhamagaza umwe mu bagize Guverinoma cyangwa undi Muyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko, agatanga ibisobanuro mu nyandiko cyangwa mu magambo, inteko itanyurwa ikaba yanashyiraho Komisiyo yihariye igenzura ikibazo runaka idashira amakenga.

Mu gihe ibibazo bikomeje cyangwa se Inteko ibona umuyobozi adashoboye, ifite ububasha bwo kumutakariza icyizere, agasabwa kwegura.

Mukabagwiza ubwo yasobanuraga uwo mushinga w’Itegeko yagaragaje ko uzafasha gukumira ibyo byose bigaragara amazi yarenze inkombe.

Ati “Dufite inshingano ikomeye yo gukumira ibyo bintu mbere y’uko biba. Birababaje kuba dufite byinshi biri muri ubwo buryo ariko tukavuga tuti ’reka noneho dutangire kare dukumire’.”

Umutwe w’Abadepite ushobora gukemanga ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, by’umwe cyangwa bya benshi mu bagize Guverinoma ukoresheje itora ry’icyemezo cyo kubavanaho icyizere.

Icyifuzo cyo gukuraho icyizere cyakirwa gusa nyuma yo kubarizwa mu ruhame rw’Inteko Rusange, kandi kigashyirwaho umukono nibura na kimwe cya gatanu (1/5) cy’abagize Umutwe w’Abadepite, iyo bireba umwe mu bagize Guverinoma cyangwa kimwe cya gatatu (1/3) nibura, iyo bireba Guverinoma yose.

Umwe mu bagize Guverinoma wakuweho icyizere agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwe abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe.

Kuvugurura Itegeko bizongerera Inteko ububasha bwo kurushaho kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no mu gihe biri bitararangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .