00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu z’ingenzi CHOGM yasigiye u Rwanda mu mboni za Ambasaderi w’u Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2022 saa 10:43
Yasuwe :

Hashize iminsi mike u Rwanda rwakiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM), yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bine baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Ni inama u Rwanda rwari rumaze imyaka ine rwitegura, nyuma yo kuyisubika inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid1-9.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yashimye imigendekere y’iyo nama n’umusaruro yasize haba ku muryango mugari wa Commonwealth no ku Rwanda by’umwihariko.

Mu kiganiro ‘The Square’ cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Daair yatangaje ko inyungu za mbere u Rwanda rwakuyemo, ari ukwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Icya mbere byerekana, ni ijwi ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Byerekana ko u Rwanda rufite ubushobozi ntagereranywa bwo guhuriza abantu hamwe mu nama nk’izi.”

U Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu kirango cyarwo cya Visit Rwanda.

Hakozwe ubukangurambaga butandukanye burimo no kugirana amasezerano n’amakipe akomeye i Burayi nka Arsenal na Paris Saint Germain, ngo abayakurikira babone u Rwanda nk’ahantu ho gusura.

Ambasaderi Daair avuga ko CHOGM yabaye umwanya wo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu ho gusura.

Ati “Mwabonye ko abantu bishimiye gutembera muri iki gihugu ariko habonetse n’ishoramari rishya mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ibindi. Hari amafaranga yinjiye kuko burya iyo abantu baje bakajya muri za hoteli, ni ikintu cyiza cyane muri ibi bihe turi kuva muri Covid-19.”

Daair kandi yavuze ko nk’inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 35, byabaye umwanya mwiza wo kwerekana abanyamahanga u Rwanda nyarwo rutandukanye n’urwo babona mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Biragoye muri ibi bihe gukurikiranira ibintu mu ntera ndende, ushingiye kubyo ubona kuri Twitter, nta na kimwe cyagereranywa no kuhigerera ukareba. Wumvise ibyo Igikomangoma Charles cyatangaje, ibyo Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yatangaje, ni inkuru mpamo y’ibyo biboneye y’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda. Ni ikintu cyiza.”

Abitabiriye CHOGM batashye bishimiye uburyo yateguwe n’uko yagenze, bashimira u Rwanda. Perezida Paul Kagame na we aherutse gushimira abagize uruhare mu migendekere myiza y’iyi nama.

Ambasaderi Daair yavuze ko u Rwanda rwungukiye cyane muri CHOGM 2022
Abantu basaga ibihumbi bine bo mu bihugu 54 bigize Commonwealth nibo bitabiriye CHOGM 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .